Nyuma y’ibyacicikanye ku mbuga nkoranyambaga ko Minisitiri wa Siporo mu Rwanda yaba yatawe muri yombi, yaje kugaragara mu ruhame yitabiriye umukino wa Basketball, yarebanye akanyamuneza, ndetse anatanga ikiganiro cyagarutse ku bufatanye bwa NBA Africa na Guverinoma y’u Rwanda.
Kuva mu ijoro ry’igicuku ryo hirya y’ejo hashize, ku mbuga nkoranyambaga byumwihariko Twitter, hacicikanye amakuru yavugaga ko hari umwe mu bagize Guverinoma y’u Rwanda watawe muri yombi, ngo nyuma yo gufatirwa mu cyuho yakira indonke.
Aya makuru yarakomeje kugeza no mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 23 Gicurasi 2023, aho abakoresha uru rubuga rwa Twitter, bageze aho bakanatobora, bakavuga ko uwafashwe ari Minisitiri wa Siporo, Aurore Mimosa Munyangaju.
Gusa Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwaje guhakana aya makuru, ruvuga ko nta Minisitiri wo mu Rwanda watawe muri yombi.
Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, mu kiganiro yagiranye na RADIOTV10, yagize ati “Ni ibihuha, nta Minisitiri wafatiwe muri Hoteli.”
Uyu umwe mu bagize Guverinoma y’u Rwanda, Aurore Mimosa Munyangaju wavugwagaho aya makuru y’ibihuha, yaje no kugaragara mu mukino wa gicuti wa Basketball wahuje ikipe y’irerero rya NBA Africa ndetse n’ikipe yo mu Rwanda ya Espoir BBC, wabereye mu ishuri rya LDK ryo mu Mujyi wa Kigali.
Aurore Mimosa Munyangaju yari kumwe n’abandi bayobozi bari bitabiriye uyu mukino barimo Perezida w’Ishyirahamwe rya Basketball mu Rwanda, Mugwiza Desire, ndetse n’Umuyobozi wa NBA Africa, Victor Williams.
Munyangaju warebye uyu mukino bigaragara ku maso ko yishimye nkuko akunze kugaragara, yanatanze ikiganiro nyuma yawo, yahaye Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru, cyagarutse ku bufatanye bwa NBA Africa na Leta y’u Rwanda.
Yavuze ko iki kibuga cyakiniweho uyu mukino, ari imwe mu mbuto z’ubu bufatanye, kuko cyubatswe ku bufatanye bwa FERWABA na NBA Africa.
Ati “Ni muri gahunda yo kubaka ibikorwa remezo kugira ngo abana bakiri bato bashobore kuba babigeraho batishyuye, bikaba aho batuye, ariko byumwihariko hano muri iri shuri bimaze gufasha abana batari bacye.”
Yakomeje avuga ko ibi bikwiye kubera urugero rwiza n’abandi bifuza kuba abafatanyabikorwa muri siporo yo mu Rwanda, kugira ngo hakomeze kuboneka ibikorwa nk’ibi bizamura impano z’abana b’u Rwanda.
Ni ikiganiro Minisitiri Aurore Mimosa Munyangaju yatanze, adategwa, akomeye ku isura ndetse bigaraga ko ntakibazo na gito afite dore ko yari yiriwe avugwaho amakuru y’ibihuha ko yatawe muri yombi na RIB.
RADIOTV10