Saturday, November 8, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO IBYAMAMARE

Ikihishe inyuma y’ibipfunsi byavuzwe hagati ya B.Melodie na Gael nyuma bakagaragara baseka bakira Harmonize

radiotv10by radiotv10
23/01/2023
in IBYAMAMARE, IMYIDAGADURO, MUZIKA
0
Ikihishe inyuma y’ibipfunsi byavuzwe hagati ya B.Melodie na Gael nyuma bakagaragara baseka bakira Harmonize
Share on FacebookShare on Twitter

Hatahuwe ikihishe inyuma y’ibyavuzwe ko Bruce Melodie na Coach Gael bafatanye mu mashati nyuma bakaza kugaragara bari kumwe baseka bakira umuhanzi w’ikirangirire mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba, Harmonize.

Uyu muhanzi w’Umunya-Tanzania, Rajab Abdul Kahali uzwi nka Harmonize yageze mu Rwanda mu cyumweru twaraye dusoje, yakirwa n’umuhanzi Bruce Melodie usanzwe ari inshuti ye ndetse n’umujyanama we Coach Gael.

Amashusho yagaragaye ku mbuga nkoranyambaga, uyu muhanzi akimara kugera mu Rwanda, yavuze ko yishimye kandi ko inzozi ze ari ukuzashaka umugore w’Umunyarwandakazi.

Uyu muhanzi usanzwe aza mu Rwanda azanywe no gutaramira Abaturarwanda, kuri iyi nshuro bwo ntiyazanywe n’igitaramo, ahubwo aje mu bikorwa by’ubucuruzi afitanye na Coach Gael na Bruce Melodie.

Mbere yuko Harmonize agera mu Rwanda, hari habanje gucicikana amakuru ko aba bamwakiriye bafitanye ikibazo ndetse ko bafatanye mu mashati bapfa amafaranga umwe abereyemo undi, ariko bakaza kugaragara baseka ubwo bajyaga kwakira uyu muhanzi.

Bamwe mu basesenguzi mu by’imyidagaduro bemeza ko ibya kiriya kibazo cyavuzwe hagati ya Coach Gael na Bruce Melodie, bwari uburyo bwo gutwika kugira ngo ibikorwa barimo bivugwe cyane.

Umwe yagize ati “Bari gutwika kugira ngo Bruce Melodie na Coach Gael bakomeze bumvikane mu matwi y’Abanyarwanda kuko hateganyijwe umuhango wo kumurika 1:55’ AM mu buryo bwo ku mugaragaro ndetse n’abakozi bazajya bayibarizwamo.”

Iyi label ibarizwamo Bruce Melodie kandi iherutse no gusinyisha mu ibanga umutunganyamuziki, Element ugezweho mu Rwanda, biteganyijwe ko na we azagaragazwa ku mugaragaro ubwo hazaba hamurikwa iyi label.

Uyu mutunganyamuziki kandi biteganyijwe ko ari we uzakora indirimbo ya Bruce Melodie n’inshuti ye Harmonize, yamaze no gufatwa amajwi yayo.

Bruce Melodie na Coach Gael

Khamis SANGO
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

five + fifteen =

Previous Post

Umusore wasezeranye n’umukobwa akamutera uw’inyuma bakiva mu Murenge bombi baravuga ibitangaje

Next Post

BREAKING: Imyaka y’igifungo yari yakatiwe Bamporiki yiyongereye

Related Posts

Five lifestyle habits every young woman in Kigali should adopt for 2026

Five lifestyle habits every young woman in Kigali should adopt for 2026

by radiotv10
08/11/2025
0

As 2026 approaches, it’s time for every young woman in Kigali to think about growth, not just in career, but...

Style on a Budget: How to Build a Chic Wardrobe in Kigali Without Breaking the Bank

Style on a Budget: How to Build a Chic Wardrobe in Kigali Without Breaking the Bank

by radiotv10
08/11/2025
0

Looking stylish doesn’t have to mean spending a lot of money. In Kigali, fashion is becoming more creative and affordable...

AMAFOTO: Umunyamakurukazi wamamaye mu Rwanda usigaye aba hanze yagaragaje ibirori byo gusezerana n’umukunzi

AMAFOTO: Umunyamakurukazi wamamaye mu Rwanda usigaye aba hanze yagaragaje ibirori byo gusezerana n’umukunzi

by radiotv10
04/11/2025
0

Alice Masinzo wahoze ari umunyamakuru kuri imwe muri radio zo mu Rwanda, yasangije abantu ibyishimo afite nyuma yo gusezerana n’umukunzi...

Naomie yahishuye ingorane yagize mu kwandika igitabo zatumye agera n’aho arira n’amashimwe afite ubu

Naomie yahishuye ingorane yagize mu kwandika igitabo zatumye agera n’aho arira n’amashimwe afite ubu

by radiotv10
04/11/2025
0

Ishimwe Naomie wabaye Miss w’u Rwanda wa 2020, yavuze ko mu rugendo rwo kwandika igitabo cye cya mbere yise ‘More...

Umuhanzi wari uterezanyijwe amatsiko yageze mu Rwanda yaherukagamo mu myaka irenga 15

Umuhanzi wari uterezanyijwe amatsiko yageze mu Rwanda yaherukagamo mu myaka irenga 15

by radiotv10
04/11/2025
0

Umuhanzi w’Indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Richard Nick Ngendahayo wari utegerejwe mu Rwanda yaherukagamo mu myaka 17, yahasesekaye. Uyu...

IZIHERUKA

Ibisobanuro by’umwarimukazi wafashwe yahishe akadishi kuzuye umuceri utetse wari uw’abanyeshuri
MU RWANDA

Ibisobanuro by’umwarimukazi wafashwe yahishe akadishi kuzuye umuceri utetse wari uw’abanyeshuri

by radiotv10
08/11/2025
0

Rusizi: Umusaza w’imyaka 70 yapfuye yiyahuye nyuma yo kwandikirwa ibaruwa imusaba kureka ubushurashuzi

Rusizi: Umusaza w’imyaka 70 yapfuye yiyahuye nyuma yo kwandikirwa ibaruwa imusaba kureka ubushurashuzi

08/11/2025
Urujijo n’impungenge nyuma y’umwaka bemerewe ingurane z’imitungo yabo yangijwe n’igikorwa cy’amajyambere

Urujijo n’impungenge nyuma y’umwaka bemerewe ingurane z’imitungo yabo yangijwe n’igikorwa cy’amajyambere

08/11/2025
Five lifestyle habits every young woman in Kigali should adopt for 2026

Five lifestyle habits every young woman in Kigali should adopt for 2026

08/11/2025
Umuyobozi wa Polisi yahishuye ikiganiro yagiranye n’umunyonzi wamutelefonnye saa cyenda z’ijoro n’ubutumwa yakuyemo

Umuyobozi wa Polisi yahishuye ikiganiro yagiranye n’umunyonzi wamutelefonnye saa cyenda z’ijoro n’ubutumwa yakuyemo

07/11/2025
Harumvikana kutishimira ahimuriwe imikino ya Shampiyona ya Volleyball mu Rwanda

Harumvikana kutishimira ahimuriwe imikino ya Shampiyona ya Volleyball mu Rwanda

07/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
BREAKING: Imyaka y’igifungo yari yakatiwe Bamporiki yiyongereye

BREAKING: Imyaka y’igifungo yari yakatiwe Bamporiki yiyongereye

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Ibisobanuro by’umwarimukazi wafashwe yahishe akadishi kuzuye umuceri utetse wari uw’abanyeshuri

Rusizi: Umusaza w’imyaka 70 yapfuye yiyahuye nyuma yo kwandikirwa ibaruwa imusaba kureka ubushurashuzi

Urujijo n’impungenge nyuma y’umwaka bemerewe ingurane z’imitungo yabo yangijwe n’igikorwa cy’amajyambere

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.