Monday, September 9, 2024

Ikihishe inyuma y’ibipfunsi byavuzwe hagati ya B.Melodie na Gael nyuma bakagaragara baseka bakira Harmonize

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Hatahuwe ikihishe inyuma y’ibyavuzwe ko Bruce Melodie na Coach Gael bafatanye mu mashati nyuma bakaza kugaragara bari kumwe baseka bakira umuhanzi w’ikirangirire mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba, Harmonize.

Uyu muhanzi w’Umunya-Tanzania, Rajab Abdul Kahali uzwi nka Harmonize yageze mu Rwanda mu cyumweru twaraye dusoje, yakirwa n’umuhanzi Bruce Melodie usanzwe ari inshuti ye ndetse n’umujyanama we Coach Gael.

Amashusho yagaragaye ku mbuga nkoranyambaga, uyu muhanzi akimara kugera mu Rwanda, yavuze ko yishimye kandi ko inzozi ze ari ukuzashaka umugore w’Umunyarwandakazi.

Uyu muhanzi usanzwe aza mu Rwanda azanywe no gutaramira Abaturarwanda, kuri iyi nshuro bwo ntiyazanywe n’igitaramo, ahubwo aje mu bikorwa by’ubucuruzi afitanye na Coach Gael na Bruce Melodie.

Mbere yuko Harmonize agera mu Rwanda, hari habanje gucicikana amakuru ko aba bamwakiriye bafitanye ikibazo ndetse ko bafatanye mu mashati bapfa amafaranga umwe abereyemo undi, ariko bakaza kugaragara baseka ubwo bajyaga kwakira uyu muhanzi.

Bamwe mu basesenguzi mu by’imyidagaduro bemeza ko ibya kiriya kibazo cyavuzwe hagati ya Coach Gael na Bruce Melodie, bwari uburyo bwo gutwika kugira ngo ibikorwa barimo bivugwe cyane.

Umwe yagize ati “Bari gutwika kugira ngo Bruce Melodie na Coach Gael bakomeze bumvikane mu matwi y’Abanyarwanda kuko hateganyijwe umuhango wo kumurika 1:55’ AM mu buryo bwo ku mugaragaro ndetse n’abakozi bazajya bayibarizwamo.”

Iyi label ibarizwamo Bruce Melodie kandi iherutse no gusinyisha mu ibanga umutunganyamuziki, Element ugezweho mu Rwanda, biteganyijwe ko na we azagaragazwa ku mugaragaro ubwo hazaba hamurikwa iyi label.

Uyu mutunganyamuziki kandi biteganyijwe ko ari we uzakora indirimbo ya Bruce Melodie n’inshuti ye Harmonize, yamaze no gufatwa amajwi yayo.

Bruce Melodie na Coach Gael

Khamis SANGO
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts