• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

BREAKING: Imyaka y’igifungo yari yakatiwe Bamporiki yiyongereye

radiotv10by radiotv10
23/01/2023
in MU RWANDA, UBUTABERA
0
BREAKING: Imyaka y’igifungo yari yakatiwe Bamporiki yiyongereye
Share on FacebookShare on Twitter

Hon. Bamporiki Edouard wabaye muri Guverinoma y’u Rwanda wari uherutse gukatirwa gufungwa imyaka ine akajurira, igifungo yari yakatiwe kiyongereho umwaka umwe, mu gihe ihazabu yari yaciwe yavuye kuri Miliyoni 60 Frw ikaba miliyoni 30 Frw.

Urukiko Rukuru rwari rwaburanishije ubujurire bw’uyu munyapolitiki, rwamukatiye iki gihano rumuhamije ibyaha akurikiranyweho bishingiye ku mafaranga yakiriye nk’indonke.

Ni icyemezo cy’Urukiko cyasomwe ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki 23 Mutarama 2023, ku cyicaro cy’Urukiko Rukuru i Nyamirambo.

Urukiko Rukuru rwemeje ko Bamporiki ahamwa n’icyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi akoresheje uburiganya, rutegeka ko afungwa imyaka itanu no gutanga ihazabu ya Miliyoni 30 Frw.

Bamporiki afite uburenganzira bwo kongera kujurira iki gihano mu Rukiko rw’Ubujurire rukurikira Urukiko Rukuru mu bubasha.

 

Harakurikiraho iki?

Bamporiki waburanye adafunze, nyuma yo gukatirwa gufungwa imyaka ine mu Rukiko Rwisumbuye rwa Nyarungenge, yakomeje kuburana ubujurire adafunze, nkuko biteganywa n’amategeko ko igihe waburanye udafunze, ukajurira ukomeza kuburana ubujurire uri hanze.

Umwe mu banyamategeko babimazemo igihe mu Rwanda, mu kiganiro yagiranye na RADIOTV10, yavuze ko mu Gihe Bamporiki atahita ajurira iki cyemezo cy’Urukiko Rukuru, ashobora guhita afungwa.

Yagize ati “Bisaba ko ahita ajurira uyu mwanzuro kuva aka kanya utangajwe, bitaba ibyo inzego zishinzwe gushyira mu bikorwa igihano yakatiwe, zigahita zibikora.”

Uyu munyamategeko avuga kandi ko nanone Ubushinjacyaha bubyibwirije bushobora gukoresha ububasha buhabwa n’itegeko bagahita butegeka ko uwo baburana, ahita afungwa “Ku buryo n’iyo yazajurira, yazaburana ubujurire bwe afunze.”

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

ten + eleven =

Previous Post

Ikihishe inyuma y’ibipfunsi byavuzwe hagati ya B.Melodie na Gael nyuma bakagaragara baseka bakira Harmonize

Next Post

Umusore yishwe n’inshuti ye magara kubera impamvu ibabaje

Related Posts

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

by radiotv10
02/06/2026
0

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Amajyepfo yasabye abaturage bo mu Murenge wa Save, Akarere ka Gisagara, kugira uruhare rufatika...

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

by radiotv10
02/06/2026
0

Bamwe mu batwara moto zikoresha amashanyarazi za Spiro baravuga ko bafite ikibazo gikomeye kuko ngo bari kujya aho bahinduriza bateri...

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

by radiotv10
02/06/2026
0

Abagore babiri bakekwaho kurogera abaturanyi babo mu Murenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare, babafatanywe ibyo bakekwaho gukoresha mu burozi...

How people stay financially stable

How people stay financially stable

by radiotv10
02/06/2026
0

Have you ever wondered how some people always seem financially comfortable? They rarely appear stressed about money, they handle unexpected...

Eng.-Rwanda begins presenting evidence in case against the United Kingdom

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

by radiotv10
01/06/2026
0

Urukiko Ruhoraho Nkemurampaka rwatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda itazishyurwa miliyoni £50 (arenga miliyari 100 Frw) mu kirego yari yarezemo iy’u...

Next Post
Umusore yishwe n’inshuti ye magara kubera impamvu ibabaje

Umusore yishwe n’inshuti ye magara kubera impamvu ibabaje

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.