Umunya-Kenya, Denis Obili Ogolla wiganye na Visi Perezida William Ruto, avuga ko yize amashuri menshi akaba afite imyamyabumenyi zitagira ingano ariko ko ntacyo zamumariye kuko ubu acuruza amagi n’ubunyobwa ku muhanda.
Denis Obili Ogolla, mu kiganiro yagiranye na Afrimax TV yamusanze mu Mujyi wa Nairobi aho aba ari kuzunguza amagi mu mihanda y’i Nairobi, yavuze ko yize amashuri menshi agamije kuzabaho neza no kuzateza imbere umuryango we ariko izi nzozi zayoyotse.
Avuga ko yagerageje gushaka akazi inshuro zirenga ibihumbi bitanu (5 000), bikananirana agahitamo kwigira gucuruza amagi.
Muri uyu mujyi wa Nairobi, anyuzamo akirambika mu busitani buri muri uyu mujyi, akagaragaza akababaro ko kuba ari mu buzima atigeze yifuza ndetse no kuba yarataye igihe cye ngo ariga.
Avuga ko ubwo yarangizaga icyiciro cya gatatu bya Kaminuza mu bijyanye n’amategeko, yarangirije rimwe n’abarimo abahiriwe muri Kenya bafite imyaka ikomeye.
Ati “Narangirije rimwe n’abantu benshi ubu bakomeye. Umwe muri bo ni Visi Perezida Dr Ruto William undi wa kabiri ni Philomena Mwilu Mbete ubu akaba ari Visi Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga na Eugene Ludovic Wamalwa [yabaye Minisitiri w’Ubutabera]”
Mu nzu nto abamo, irimo ibikoresho byose akoresha, ndetse n’impamyabumenyi zose yagiye ahabwa zose yagiye arambika ahantu hamwe.
Avuga ko yize ashyizeho umwete kugira ngo ave mu bukene yakuriyemo bwatewe no kuba yarabaye impfubyi akiri muto agasigara arera barumuna be dore ko ari we mfura mu muryango w’iwabo.
Yemeza ko amaze kugira impamyabumenyi zirenga 100 ariko ko atazi impamvu atabona akazi kuko ntako aba atagize ngo ashake.
Ati “Ntimwumve narize ayo mashuri yose ngo mugire ngo narahiriwe. Nabuze akazi ubushomeri bunyigirizaho nkana kugeza ubwo nibaza icyo Imana yampoye nkakibura. Bamwe mu nshuti zanjye banyibazaho kandi nanjye koko nkumva biranshobeye.”
Avuga ko hari n’aho yagiye atsinda akazi mu myanya ikomeye ariko bikarangira aguzwe, ntayijyemo ahubwo ikinjizwamo abandi.
RADIOTV10