Hamenyekanye icyatumye hasubikwa igitaramo cy’Umunya-Nigeria w’ikirangirire kizabera i Kigali

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Igitaramo cy’umuhanzi w’ikirangirire Joe Boy cyari gitegerejwe i Kigali mu mpera z’iki cyumweru, cyasubitswe kimurirwa ikindi gihe kitatwi.

Iki gitaramo cyagombaga kuba ku wa Gatandatu tariki 23 Nyakanga 20 kizwi nka Kigali Fiesta Live, gisubitswe habura iminsi ibarirwa ku ntoki ngo kibe.

Izindi Nkuru

Kompanyi ya East Africa Promoters itegura iki gitaramo gisanzwe ari ngarukagihe, yatangaje ko kigijwe inyuma kugira ngo barusheho kugitegura neza.

Muri iki gitaramo kizaba kirimo uyu Munya-Nigeria, Joe Boy nk’umuhanzi mukuru, cyagombaga kuzaririmbamo abandi bahanzi bari kubica bigacika mu Rwanda barimo Juno Kizigenza, Kenny Sol na Bruce Melodie.

Joe Boy yari agiye gutaramira Abanyakigali nyuma y’iminsi micye bririmbiwe n’undi Munya-Nigeria, Singah.

Bamwe mu bakurikiranira hafi iby’umuziki nyarwanda, bavuga ko aba bahanzi baturuka muri NIigeria ntakidasanzwe baza gukora mu gususurutsa abaturaerwanda kuko hari abaza bakarushwa n’abahanzi nyarwanda.

Ni na byo byanavuzwe kuri uyu muhanzi Singah, aho benshi bemeza ko abahanzi nyarwanda barimo abaraperi nka Bull Dogg na Bushali basusurukije neza abakitabiriye kurusha uyu Munya-Nigeria.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru