Saturday, January 31, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Ikindi Gihugu cy’i Burayi cyagaragaje ko cyifuza gukorana n’u Rwanda mu kohereza abimukira

radiotv10by radiotv10
05/09/2024
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Ikindi Gihugu cy’i Burayi cyagaragaje ko cyifuza gukorana n’u Rwanda mu kohereza abimukira
Share on FacebookShare on Twitter

Umuyobozi mu rwego rushinzwe Abinjira n’Abasohoka mu Gihugu cy’u Budage, yatanze igitekerezo ko abinjira muri iki Gihugu mu buryo bunyuranyije n’amategeko, bajya boherezwa mu Rwanda mu gihe kubasubiza mu Bihugu byabo bitagishoboka.

Komiseri Ushinzwe Abinjira n’Abasohoka mu Budage, Joachim Stamp yabitangaje kuri uyu wa Kane mu kiganiro (Podcast) Table.Briefings gitambuka kuri Table Media.

Yatangaje ko hari amahirwe ko abimukira binjiye mu Budage mu buryo bunyuranyije n’amategeko banyuze mu Burusiya no muri Belarus, bashobora kujya boherezwa muri Afurika y’Iburasirazuba mu Rwanda, mu gihe haba hariho imbogamizi zo kuba basubira mu Bihugu byabo.

Yavuze ko izamuka ry’imibare y’abimukira bava muri ibi Bihugu byombi (u Burusiya na Belarus) ari umugambi w’Abaperezida babyo, Vladimir Putin na Aleksander Lukashenko, wo guhangana n’Uburengerazuba.

Yavuze ko aba “Bombi bohereza ku bushake abimukira ku mupaka w’Uburengerazuba bw’Ubumwe bw’u Burayi” kandi ko biri no mu mugambi wo kongera umubare w’impunzi ziturura muri Syrian, Iraq, na Afghanistan ku Mugabane w’u Burayi, zinyuze i Moscow no muri Minsk.

Stamp yatanze icyifuzo ko u Budage bwakorana n’u Rwanda

Stamp usanzwe ari umurwanashyaka rw’Ishyaka ‘Neoliberal Free Democrats (FDP) ryo mu Budage, yavuze ko Guverinoma y’iki Gihugu “Ishobora kwifashisha uburyo busa nk’ubwatangijwe n’u Bwongereza.”

Guverinoma yari iriho mu Bwongereza, yari yagiranye amasezerano n’iy’u Rwanda yo kohereza abimukira n’abashaka ubuhungiro binjiye muri kiriya Gihugu mu buryo bunyuranyije n’amategeko, ariko aza guteshwa agaciro na Guverinoma y’Ishyaka rya Labour riherutse kujya ku butegetsi riyobowe na Keir Starmer akaba ari na we Minisitiri w’Intebe w’iki Gihugu ubu.

Gusa James Cleverly wahoze ari Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Umutekano w’Imbere mu Gihugu mu Bwongereza, ubu akaba ari guhatanira umwanya wo kuyobora Ishyaka rya Conservative, aherutse gutangaza ko naramuka atowe, azahita yubura uyu mugambi.

Stamp wo mu Budage yavuze ko mu gihe uyu mugambi nk’uw’u Bwongereza wajya gushyirwa mu bikorwa n’Igihugu cyabo, byasaba ko bavugurura amategeko yo kohereza abantu, aho irisanzweho rivuga ko umuntu ashobora koherezwa mu kindi Gihugu adakomokamo, igihe gusa yaba afitanye isano na cyo, nko kuba hari uwo mu muryango we ugituyemo.

Kohereza abantu bava mu Budage, byabaye ingingo ishyushye nyuma yuko hari umuturage wo muri Syria wari wimwe ubuhungiro, agakora igitero akoresheje icyuma cyanagize abo gihitana.

Abinjiye mu Budage mu buryo bunyuranyije n’amategeko, hatanze igitekerezo ko bajya boherezwa mu Rwanda

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

three × 3 =

Previous Post

Congo: Gereza ya Makala yapfiriyemo abantu 129 ishobora gufungwa

Next Post

America: Uwiciye ku ishuri abanyeshuri n’abarimu abarashe aravugwaho andi makuru

Related Posts

Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa

Iby’umusore uba muri America ukurikiranyweho kwica agongeye mugenzi we i Kigali bigeze he

by radiotv10
31/01/2026
0

Mugisha David Gakuba uba muri Leta Zunze Ubumwe za America ukurikiranyweho kwica mugenzi we amugongeye ku kabari ko mu Mujyi...

RIB yataye muri yombi Perezida w’Urukiko ukurikiranyweho ishimishamubiri rishingiye ku gitsina

Umugabo ukiri muto ukekwaho kwica umugore babanaga yavuze ko yamuhoye kumutuka ‘imbwa’

by radiotv10
31/01/2026
0

Umugabo w’imyaka 21 y’amavuko wo mu Murenge wa Save mu Karere ka Gisaga, ukurikiranyweho kwica umugore we w’imyaka 20, yavuze...

Ibigo 17 bya Leta byungutse abafite ubumenyi bwisumbuyeho mu ikusanyamibare ryifashisha AI

Ibigo 17 bya Leta byungutse abafite ubumenyi bwisumbuyeho mu ikusanyamibare ryifashisha AI

by radiotv10
31/01/2026
0

Bamwe mu bakozi bo mu bigo bitandukanye byo mu Rwanda basoje amahugurwa ajyanye n’ikusanyamibare hakoreshejwe ikoranabuhanga, bavuze ko bungukiyemo ubumenyi...

AMAKURU MASHYA: Hatanzwe iminsi ibiri y’ikuruhuko yikurikiranya mu Rwanda

Hatangajwe Konji rusange mu Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo, yatangaje ko ku wa Mbere tariki 02 Gashyantare 2026 ari umunsi w’Ikiruhuko rusange, bitewe no...

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yashyize mu myanya abayobozi barimo Brig Gen Jean Paul Nyirubutama wagizwe Umujyanama Mukuru...

IZIHERUKA

Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa
MU RWANDA

Iby’umusore uba muri America ukurikiranyweho kwica agongeye mugenzi we i Kigali bigeze he

by radiotv10
31/01/2026
0

RIB yataye muri yombi Perezida w’Urukiko ukurikiranyweho ishimishamubiri rishingiye ku gitsina

Umugabo ukiri muto ukekwaho kwica umugore babanaga yavuze ko yamuhoye kumutuka ‘imbwa’

31/01/2026
Ibigo 17 bya Leta byungutse abafite ubumenyi bwisumbuyeho mu ikusanyamibare ryifashisha AI

Ibigo 17 bya Leta byungutse abafite ubumenyi bwisumbuyeho mu ikusanyamibare ryifashisha AI

31/01/2026
The Power of Storytelling: Podcast Culture Rising in Rwanda

The Power of Storytelling: Podcast Culture Rising in Rwanda

31/01/2026
AMAKURU MASHYA: Hatanzwe iminsi ibiri y’ikuruhuko yikurikiranya mu Rwanda

Hatangajwe Konji rusange mu Rwanda

30/01/2026
Eng.-AFC/M23 releases distressing footage of atrocities committed by opposing forces

Itangazo ry’akababaro ka AFC/M23 ku bikorwa by’ubugome byakozwe n’uruhande bahanganye

30/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
America: Uwiciye ku ishuri abanyeshuri n’abarimu abarashe aravugwaho andi makuru

America: Uwiciye ku ishuri abanyeshuri n’abarimu abarashe aravugwaho andi makuru

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Iby’umusore uba muri America ukurikiranyweho kwica agongeye mugenzi we i Kigali bigeze he

Umugabo ukiri muto ukekwaho kwica umugore babanaga yavuze ko yamuhoye kumutuka ‘imbwa’

Ibigo 17 bya Leta byungutse abafite ubumenyi bwisumbuyeho mu ikusanyamibare ryifashisha AI

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.