Ubuyobozi bw’ikipe ya Chelsea FC imaze iminsi yitwara nabi, bwamaze kwemerera Mateo Kovacic umwe mu bakinnyi nyamwamba bayo, ko butazamwitambika mu gihe yaba abonye ikipe imwifuza.
Kovacic wageze muri Chelsea FC mu mwaka w’imikino wa 2018, bamwe mu bamwegereye bamaze gutangaza ko yifuza kuba yajya kugeragereza ahandi kugira ngo arebe ko hari ubundi buzima bushya bw’umupira w’amaguru yabamo nyuma yo kunyura mu makipe atandukanye nka Dinamo Zagreb y’iwabo muri Croatia, Inter Milan yo mu Butaliyani, na Real Madrid yo muri Espagne.
Ubwo uyu mwaka w’imikino uzaba urangiye, Kovacic uzasoza amasezerano ye 2024 arifuza kuba yahindura ikipe atiriwe ategereza ko amasezerano ye agera ku musozo.
Mateo Kovacic arifuzwa n’amakipe yombi yo mu Bwongereza, ari yo Manchester City na Manchester United ndetse kongeraho na Bayern Munich yo mu Budage cyane ko yose afite ikibazo mu kibuga hagati.
Chelsea na yo nyuma yo gushora amafaranga menshi ku isoko ry’abakinnyi, irifuza kurekura abakinnyi benshi batabonaga neza uyu mukinnyi mu mushinga y’ahazaza.
Abel Deus KWIZERA
RADIOTV10