Thursday, January 29, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Ikirego DRCongo iregamo Sosiyete ya Apple cyatewe ishoti mu Bufaransa

radiotv10by radiotv10
04/03/2025
in AMAHANGA
0
Ikirego DRCongo iregamo Sosiyete ya Apple cyatewe ishoti mu Bufaransa
Share on FacebookShare on Twitter

Mu gihe Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo irega sosiyete ikomeye y’Abanyamerika ya Apple ikora ibikoresho by’ikoranabuhanga, gukoresha amabuye y’agaciro y’iki Gihugu ngo akurwa mu bihe by’amakimbirane, ubutabera bw’u Bufaransa bwateye utwatsi ikirego cya Leta ya Kinshasa.

Ibifatwa nk’ikimwaro kuri Kinshasa, Ubutabera bw’u Bufaransa bwashyinguye ikirego cy’iki Gihugu cyari cyatanzwe mu kwezi k’Ukuboza umwaka ushize aho iki Gihugu cyari cyareze iyi sosiyeye ya Apple ishami ryayo ryo mu Bufaranda, ko ikoresha “amabuye y’agaciro aturuka mu makimbirane’.

Mu cyemezo cyafashwe tariki 18 Gashyantare 2025 kigashyirwa hanze tariki 27 n’Abanyamategeko bunganira urega, kigaragaza ko nta bimenyetso bifatika cyangwa bihagije byatanzwe.

Ubutegetsi bwa Kinshasa, burega Apple gukoresha amabuye y’agaciro arimo ayo mu bwoko bwa Étain, tantale, tungstène, na zahabu mu gutunganya ibikoresho byayo bikomeye, yakuwe mu bice byo mu burengerazuba bwa DRC bigenzurwa n’umutwe wa M23 ngo nyuma yo kuhirukana abaturage, iki Gihugu kandi kikavuga ko ngo ayo mabuye y’agaciro anyuzwa mu Gihugu cy’igituranyi cy’u Rwanda, mu gihe kitahwemye kubihakana.

Congo Kinshasa ivuga ko ayo mabuye y’agaciro yoherezwa mu buryo bunyuranyije n’amategeko, inashinja Apple ibindi byaha binyuranye, birimo kwakira no gukoresha amabuye y’agaciro y’amibano, no guhishira ibyaha by’intambara.

 

Ubutegetsi bwa Kinshasa bwiyemeje gukomeza guhanyanyaza

Nk’uko bitangazwa n’Abanyamategeko bunganira Leta ya DRC, William Bourdon na Vincent Brengarth, ngo nubwo iki “kirego cyashyinguwe’ ariko kuri bo kirabogamye, ndetse ngo ‘bazajurira Ubushinjacyaha bukuru’ bw’Urukiko rw’Ubujurire rwa Paris’.

Aba banyamategeko bombi, bavuze ko iki cyemezo cyafashwe n’Ubushinjacyaha bw’i Paris, kidashobora gukoma mu nkokora ibyo Leta ya Kinshasa yiyemeje, bakavuga ko nibiba na ngombwa hazanakoreshwa inzira zo mu birego mbonezamubano kugira ngo hashyirweho Umucamaza wihariye kuri iki kirego.

Ni mu gihe sosiyete ya Apple yo ihakana yivuye inyuma ibirego byose ishinjwa na Leta ya Congo Kinshasa, ndetse ku birebana n’ibyaha by’intambara byavuzwe muri iki kirego, Ubutabera bw’u Bufaransa bwagiriye inama DRC “Kugana Ubushinjacyaha bw’Igihugu bushinzwe kurwanya iterabwoba bufite mu bubasha ibyo birego.”

Uretse iki kirego cyari cyashyikirijwe u Bufaransa bukaba bwagiteye utwatsi, hari n’ikindi cyatanzwe mu Bubiligi, byose birega iyi sosiyete ibi byaha.

Ibirego nk’ibi bya Leta ya Kinshasa, byakunze kuzamurwa byose bigamije gushinja u Rwanda ibinyoma ko rwiba amabuye y’agaciro y’iki Gihugu, mu gihe nta kimenyetso na kimwe kibigaragaza, ndetse iki Gihugu kikaba cyarakunze kubyamaganira kure, bikaba bikomeje no gushimangirwa n’ibyemezo bifatwa n’ubutabera bw’Ibihugu binyuranye bitera utwatsi ibi birego bya Congo.

Ivomo: Jeune Afrique

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

19 + three =

Previous Post

Uwakiniye Ikipe y’Igihugu utakiba mu Rwanda yasezeranye mu mategeko n’umukunzi we

Next Post

UKRAINE: ANOTHER “SHITHOLE COUNTRY?”

Related Posts

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

by radiotv10
29/01/2026
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Iran yatangaje ko ingabo z’igihugu ziteguye kwihutira gusubiza mu buryo bukomeye igitero icyo ari cyo cyose...

Nta kindi gihe Congo yayobowe nabi nk’ubu-Umunyapolitiki wabaye mu nzego nkuru z’Igihugu

Nta kindi gihe Congo yayobowe nabi nk’ubu-Umunyapolitiki wabaye mu nzego nkuru z’Igihugu

by radiotv10
29/01/2026
0

Yagaragaje impamvu muzi y’ibibazo byazonze DRC ihabanye n’ihora ivugwa n’ubutegetsi Umunyapolitiki Matata Ponyo Mapon wabaye mu nzego zo hejuru muri...

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

by radiotv10
29/01/2026
0

Ubuyobozi bw’inzego z’ibanze muri Kivu ya Ruguru bwashyizweho n’Ihuriro AFC/M23, bwatanze ubufasha ku bagizweho ingaruka n’inkongi y’umuriro yabereye mu gace...

Former DRC Prime Minister says the Country has never experienced worse Governance than now

Former DRC Prime Minister says the Country has never experienced worse Governance than now

by radiotv10
29/01/2026
0

Matata Ponyo Mapon, a politician who held top positions in the Democratic Republic of Congo (DRC), including Prime Minister, said,...

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

Eng.-AFC/M23 Provided Aid Warmly Welcomed by Victims of the Recent Fire

by radiotv10
29/01/2026
0

The Local Authorities of the North Kivu, appointed by the AFC/M23 coalition, provided assistance to people that were affected by...

IZIHERUKA

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge
MU RWANDA

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

by radiotv10
29/01/2026
0

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

29/01/2026
Hatanzwe umucyo ku cyari kigamijwe haba inama yahuje Perezida Kagame na Tshisekedi i Doha

Eng.-Minister Nduhungirehe reminds the European Parliament it has no jurisdiction over Rwanda

29/01/2026
Uwashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga bwumvikanyemo ubwishongozi yazanye ubundi asubiza ababutanzeho ibitekerezo

Uwashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga bwumvikanyemo ubwishongozi yazanye ubundi asubiza ababutanzeho ibitekerezo

29/01/2026
Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

29/01/2026
Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

29/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
UKRAINE: ANOTHER “SHITHOLE COUNTRY?”

UKRAINE: ANOTHER "SHITHOLE COUNTRY?"

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Eng.-Minister Nduhungirehe reminds the European Parliament it has no jurisdiction over Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.