Saturday, November 1, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Ikivugwaho gutera isubikwa ry’urubanza ruregwamo abarimo abasirikare ba RDF n’abanyamakuru

radiotv10by radiotv10
21/08/2025
in MU RWANDA, UBUTABERA
0
Hamenyekanye abandi baregwa muri dosiye y’Abofisiye babiri ba RDF n’abanyamakuru bazwi mu Rwanda
Share on FacebookShare on Twitter

Urukiko rwa Gisirikare rwasubitse isomwa ry’urubanza ku ifungwa n’ifungurwa by’agateganyo ruregwamo abarimo Abofisiye bakuru muri RCS, abofisiye mu Ngabo z’u Rwanda n’abanyamakuru ba siporo, ku bw’impamvu z’uburebure bwa dosiye.

Uru rubanza rwaburanishijwe mu minsi yashize uhereye tariki 13 Kanama 2025, ruregwamo abarimo Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Igorora RCS, CSP Hillary Sengabo na mugenzi we CSP Olive Mukantabana.

Ruregwamo kandi Abofisiye mu Ngabo z’u Rwanda (RDF) barimo Captain Peninah Mutoni na Captain Peninah Umurungi, ndetse n’abanyamakuru bazwi mu biganiro bya Siporo, nka Antha Mucyo, Ndayishimiye Reagan uzwi nka Rugaju Regan, na Ishimwe Ricard.

Uru rubanza ku ifungwa n’ifungurwa by’agateganyo ruregwamo abantu 28, rwagombaga gusomwa kuri uyu wa Kane tariki 21 Kanama 2025, ariko amakuru yamenyekanye ni uko rwimuriwe mu cyumweru gitaha, ku wa Kabiri tariki 26 Kanama 2025.

Amakuru avuga ko isubikwa ryo gusoma uru rubanza ku ifungwa n’ifungurwa by’agateganyo, ryatewe n’ubunini bwa dosiye y’aba bantu, aho Abacamanza ndetse n’ubwanditsi bw’urukiko bagikomeje isesengura no kwandika icyemezo.

Ni isomwa rije rikurikira iburanisha ryabereye mu muheezo ku mpamvu z’umutekano w’Igihugu dore ko ibyo baregwa bishingiye ku rwego ruri muri zimwe z’Umutekano w’Igihugu, Minisiteri y’Ingabo.

Ubushinjacyaha bwa gisirikare burega aba bantu 28 ibyaha birimo ubufatanyacyaha mu kwakira no gutanga inyandiko utemerewe, ndetse n’ubufatanyacyaha mu gukoresha umutungo wa Leta icyo utagenewe, bwasabye Urukiko rw’Ibanze rwa Gisirikare, gufata icyemezo cyo gufunga by’agateganyo iminsi 30 aba bantu kubera ibyagezweho mu iperereza ry’ibanze bigize impamvu zituma bakekwaho gukora ibi byaha.

Isomwa ry’uru rubanza rwabereye mu muhezo, ryo rizabera mu ruhame nk’uko biteganywa n’Itegeko ryerecyeye imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha.

Muri aba bantu 28, barimo abashinjwa ibyaha bifitanye isano n’amatike y’indege yaguzwe hakoreshejwe Konti ya Minisiteri y’Ingabo ubwo ikipe ya APR FC yajyaga mu Misiri gukina na Pyramids, muri Nzeri 2024 mu Irushanwa Nyafurika rya CAF Champions League.

Mu bakekwaho ibyaha bifitanye isano n’ayo matike, barimo abanyamakuru batatu, ndetse na bamwe mu bafana b’Ikipe ya APR FC, barimo umuvugizi wayo, uzwi nka Jangwani.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

1 × four =

Previous Post

Akagari kavuzweho gufungirwamo abaturage hari abandi barimo umugore utwite bahafungiwe bazira isuku nke

Next Post

Israel ikomeje gushyira imbaraga mu mugambi wayo utavugwaho wo gufata Gaza

Related Posts

Rwanda kicks off nationwide Digital ID registration in the Southern Province

Rwanda kicks off nationwide Digital ID registration in the Southern Province

by radiotv10
01/11/2025
0

The nationwide identity verification and photo registration exercise for Rwanda’s new digital ID system began in Huye, Gisagara and Nyanza...

Unpaid internships in Rwanda: Are young people being exploited?

Unpaid internships in Rwanda: Are young people being exploited?

by radiotv10
01/11/2025
0

There’s a growing buzz and growing worry about internships in Rwanda that pay little or nothing. For many graduates, internships...

Ukekwaho Jenoside umaze imyaka 31 yihishahisha yafatiwe ku Murenge yagiye kwaka serivisi ahita atanga amakuru y’ibanze

Ukekwaho Jenoside umaze imyaka 31 yihishahisha yafatiwe ku Murenge yagiye kwaka serivisi ahita atanga amakuru y’ibanze

by radiotv10
01/11/2025
0

Umugabo w’imyaka 62 y’amavuko ukekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, yafatiwe ku Biro by'Umurenge wa Rubengera mu Karere ka...

Eng.-Genocide suspect arrested after 31 years in hiding

Eng.-Genocide suspect arrested after 31 years in hiding

by radiotv10
01/11/2025
0

A 62-year-old man suspected of taking part in the 1994 Genocide against the Tutsi was arrested at the Rubengera Sector...

Akazi k’Ingabo z’u Rwanda mu rugamba rwo guhashya ibyihebe muri Mozambique kongeye kuzirikanwa

Akazi k’Ingabo z’u Rwanda mu rugamba rwo guhashya ibyihebe muri Mozambique kongeye kuzirikanwa

by radiotv10
31/10/2025
0

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Mozambique, Gen Júlio dos Santos Jane wasuye inzego z’Umutekano z’u Rwanda ziri mu mujyi wa wa...

IZIHERUKA

Abayobozi ba AFC/M23 mu muhango wo guherekeza Musenyeri w’i Goma wanitabiriwe n’Umushumba wo mu Rwanda
AMAHANGA

Abayobozi ba AFC/M23 mu muhango wo guherekeza Musenyeri w’i Goma wanitabiriwe n’Umushumba wo mu Rwanda

by radiotv10
01/11/2025
0

Rwanda kicks off nationwide Digital ID registration in the Southern Province

Rwanda kicks off nationwide Digital ID registration in the Southern Province

01/11/2025
BREAKING: Ibyavuye mu matora ya Perezida muri Tanzania byatangajwe

BREAKING: Ibyavuye mu matora ya Perezida muri Tanzania byatangajwe

01/11/2025
Unpaid internships in Rwanda: Are young people being exploited?

Unpaid internships in Rwanda: Are young people being exploited?

01/11/2025
Ukekwaho Jenoside umaze imyaka 31 yihishahisha yafatiwe ku Murenge yagiye kwaka serivisi ahita atanga amakuru y’ibanze

Ukekwaho Jenoside umaze imyaka 31 yihishahisha yafatiwe ku Murenge yagiye kwaka serivisi ahita atanga amakuru y’ibanze

01/11/2025
Irebere uburyo abakinnyi ba Man.United baje mu myitozo bambaye (AMAFOTO)

Irebere uburyo abakinnyi ba Man.United baje mu myitozo bambaye (AMAFOTO)

31/10/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Israel ikomeje gushyira imbaraga mu mugambi wayo utavugwaho wo gufata Gaza

Israel ikomeje gushyira imbaraga mu mugambi wayo utavugwaho wo gufata Gaza

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Abayobozi ba AFC/M23 mu muhango wo guherekeza Musenyeri w’i Goma wanitabiriwe n’Umushumba wo mu Rwanda

Rwanda kicks off nationwide Digital ID registration in the Southern Province

BREAKING: Ibyavuye mu matora ya Perezida muri Tanzania byatangajwe

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.