Urukiko rwa Gisirikare rwasubitse isomwa ry’urubanza ku ifungwa n’ifungurwa by’agateganyo ruregwamo abarimo Abofisiye bakuru muri RCS, abofisiye mu Ngabo z’u Rwanda n’abanyamakuru ba siporo, ku bw’impamvu z’uburebure bwa dosiye.
Uru rubanza rwaburanishijwe mu minsi yashize uhereye tariki 13 Kanama 2025, ruregwamo abarimo Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Igorora RCS, CSP Hillary Sengabo na mugenzi we CSP Olive Mukantabana.
Ruregwamo kandi Abofisiye mu Ngabo z’u Rwanda (RDF) barimo Captain Peninah Mutoni na Captain Peninah Umurungi, ndetse n’abanyamakuru bazwi mu biganiro bya Siporo, nka Antha Mucyo, Ndayishimiye Reagan uzwi nka Rugaju Regan, na Ishimwe Ricard.
Uru rubanza ku ifungwa n’ifungurwa by’agateganyo ruregwamo abantu 28, rwagombaga gusomwa kuri uyu wa Kane tariki 21 Kanama 2025, ariko amakuru yamenyekanye ni uko rwimuriwe mu cyumweru gitaha, ku wa Kabiri tariki 26 Kanama 2025.
Amakuru avuga ko isubikwa ryo gusoma uru rubanza ku ifungwa n’ifungurwa by’agateganyo, ryatewe n’ubunini bwa dosiye y’aba bantu, aho Abacamanza ndetse n’ubwanditsi bw’urukiko bagikomeje isesengura no kwandika icyemezo.
Ni isomwa rije rikurikira iburanisha ryabereye mu muheezo ku mpamvu z’umutekano w’Igihugu dore ko ibyo baregwa bishingiye ku rwego ruri muri zimwe z’Umutekano w’Igihugu, Minisiteri y’Ingabo.
Ubushinjacyaha bwa gisirikare burega aba bantu 28 ibyaha birimo ubufatanyacyaha mu kwakira no gutanga inyandiko utemerewe, ndetse n’ubufatanyacyaha mu gukoresha umutungo wa Leta icyo utagenewe, bwasabye Urukiko rw’Ibanze rwa Gisirikare, gufata icyemezo cyo gufunga by’agateganyo iminsi 30 aba bantu kubera ibyagezweho mu iperereza ry’ibanze bigize impamvu zituma bakekwaho gukora ibi byaha.
Isomwa ry’uru rubanza rwabereye mu muhezo, ryo rizabera mu ruhame nk’uko biteganywa n’Itegeko ryerecyeye imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha.
Muri aba bantu 28, barimo abashinjwa ibyaha bifitanye isano n’amatike y’indege yaguzwe hakoreshejwe Konti ya Minisiteri y’Ingabo ubwo ikipe ya APR FC yajyaga mu Misiri gukina na Pyramids, muri Nzeri 2024 mu Irushanwa Nyafurika rya CAF Champions League.
Mu bakekwaho ibyaha bifitanye isano n’ayo matike, barimo abanyamakuru batatu, ndetse na bamwe mu bafana b’Ikipe ya APR FC, barimo umuvugizi wayo, uzwi nka Jangwani.
RADIOTV10