• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO

Imanishimwe Emmanuel ashobora gusinya imyaka itatu muri FAR Rabat

radiotv10by radiotv10
31/07/2021
in SIPORO
0
Imanishimwe Emmanuel ashobora gusinya imyaka itatu muri FAR Rabat
Share on FacebookShare on Twitter

Emmanuel Imanishimwe ukina inyuma ahagana ibumoso muri APR FC ashobora gusinya amasezerano y’imyaka itatu muri Association Sportive des Forces Armées Royales (AS FAR Rabat) iri mu cyiciro cya mbere muri shampiyona ya Morocco.

Imanishimwe w’imyaka 26 y’amavuko umaze imyaka itandatu muri APR FC, yabaye umukinnyi udasimburwa ku mwanya we ndetse anakomeza kwitwara neza mu ikipe y’igihugu kugeza ubu aho ariwe mahitamo ya mbere ya Mashami Vincent.

Amakuru atanga na RadioTV10 avuga ko uyu mugabo wubatse ahaguruka mu Rwanda mu rucyerera rw’iki Cyumweru cya tariki ya 1 Kanama azafata indege agana muri Morocco kurangizanya.

Imanishimwe bivugwa ko azasinya amasezerano y’imyaka itatu (2021-2024) kugira ngo atangire urugendo mu ikipe ya FAR Rabat itozwa na Sven Vandenbroek wahoze ari umutoza mukuru wa Simba SC n’ubwo amakuru ava muri iki gihugu avuga ko nawe yifuzwa n’ikipe ya Esperence de Tunis yo muri Tunisia.

Association Sportive des Forces Armées Royales (AS FAR Rabat), ni ikipe imaze imyaka 62 ibayeho kuko yashinzwe tariki ya 1 Nzeri 1958 ikaba ibitse ibikombe 12 bya shampiyona birimo icyo iheruka mu mwaka w’imikino 2007-2008.

Mu mwaka w’imikino 2020-2021, AS FAR Rabat yasoje ku mwanya wa gatatu kuri ubu ikaba iri mu mikino ya ½ cy’irangiza mu gikombe cy’igihugu (Moroccan Throne Cup) igikombe iheruka mu 2012.

Mu gihe Imanishimwe yabaye agiye, yaba abaye umukinnyi wa kane APR FC yohereje hanze muri iyi mpeshyi ya 2021 nyuma ya Byiringiro Lague, Manzi Thierry na Mutsinzi Ange.

 

 

 

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

5 × 4 =

Previous Post

Haruna Niyonzima yongeye kwakirwa muri AS Kigali

Next Post

Rutsiro: Abantu 8 barimo King James na Shady Boo bafatiwe mu busabane

Related Posts

AMAFOTO: Irebere uko abakinnyi b’Amavubi baje mu mwiherero bambaye binogeye ijisho

AMAFOTO: Irebere uko abakinnyi b’Amavubi baje mu mwiherero bambaye binogeye ijisho

by radiotv10
01/06/2026
0

Abakinnyi b’Ikipe y’Igihugu, Amavubi, bamaze kugera mu mwiherero wo kwitegura imikino ya gicuti yo kwitegura iyo gushaka itije yo kuzitabira...

APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona inakirwa n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda

APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona inakirwa n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda

by radiotv10
31/05/2026
0

Ikipe ya APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona ihita inakirwa n'Umugaba Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda, General Mubarakh Muganga mu birori...

Police VC na RRA WVC zegukanye ‘Climate Action Volleyball Tournament’ ibihembo bikuba kabiri ibyatanzwe muri Shampiyona

Police VC na RRA WVC zegukanye ‘Climate Action Volleyball Tournament’ ibihembo bikuba kabiri ibyatanzwe muri Shampiyona

by radiotv10
31/05/2026
0

Ikipe ya RRA mu bagore ndetse na Police VC mu bagabo ni zo zegukanye ibikombe mu irushanwa “Climate Action Volleyball...

Abafana ba rurangiranwa Cristiano Ronaldo bashobora kuzamubona no mu myaka ine iri imbere agiconga ruhago

Abafana ba rurangiranwa Cristiano Ronaldo bashobora kuzamubona no mu myaka ine iri imbere agiconga ruhago

by radiotv10
29/05/2026
0

Umutoza w’ikipe y’Igihugu ya Portugal, Roberto Martínez yavuze ko Cristiano Ronaldo ashobora no kuzakina Igikombe cy’Isi cya 2030 nubwo icyo...

Amafoto: Perezida Kagame yishimiwe ubwo yitabiraga umukino ikipe ihagarariye u Rwanda muri BAL yaboneyemo itike ya final

Amafoto: Perezida Kagame yishimiwe ubwo yitabiraga umukino ikipe ihagarariye u Rwanda muri BAL yaboneyemo itike ya final

by radiotv10
28/05/2026
0

Perezida Paul Kagame yarebye umukino wahuje RSSB Tigers ihagararriye u Rwanda muri Basketball Africa League na Al Ahly yo mu...

Next Post
Rutsiro: Abantu 8 barimo King James na Shady Boo bafatiwe mu busabane

Rutsiro: Abantu 8 barimo King James na Shady Boo bafatiwe mu busabane

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.