Monday, May 12, 2025
RADIOTV10
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO

Haruna Niyonzima yongeye kwakirwa muri AS Kigali

radiotv10by radiotv10
30/07/2021
in SIPORO
0
Haruna Niyonzima yongeye kwakirwa muri AS Kigali
Share on FacebookShare on Twitter

Haruna Niyonzima umunyarwanda wakinaga hagati muri Yanga SC mu cyiciro cya mbere muri Tanzania kuva mu mpera za 2019, yagarutse muri AS Kigali yari yabayemo mu mikino yo kwishyura ya shampiyona 2019-2020.

Binyuze ku rubuga rwayo rwa twitter, AS Kigali bahamije ko bamaze kwakira Haruna Niyonzima nk’umukinnyi mushya muri iyi kipe.

Haruna Niyonzima aheruka gusezera muri Yanga SC ikipe yakiniraga ku nshuro ye ya kabiri kuko yayibayemo kuva mu 2011 kugeza mu 2017 ubwo yajyaga muri Simba SC.

Haruna Niyonzima wakinnye amezi atandatu ya 2019 muri AS Kigali ari na kapiteni, aje muri AS Kigali ku nshuro ya kabiri nyuma yo kuba Hakizimana Muhadjili wakinaga hagati mu kibuga yagiye muri Police FC.

Image

Haruna Niyonzima yagarutse muri AS Kigali yanyuzemo ari kapiteni

AS Kigali izakina imikino ya TOTAL CAF Confederation Cup 2021-2022, iri kongera imbaraga muri buri gice cy’ikibuga kugira ngo barebe ko bazagera mu cyiciro gishimishije.

Niyonzima w’imyaka 31 y’amavuko aje muri AS Kigali asanga Rukundo Dennis wakinaga muri Police FC (Uganda) na Ntwari Fiacre (Umunyezamu) baramaze gusinya nk’abakinnyi bashya mu ikipe.

 

 

 

 

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

20 − five =

Previous Post

Yanga SC yafashe umwanzuro wo kurekura abanyamahanga barindwi mu 10 yari ifite

Next Post

Imanishimwe Emmanuel ashobora gusinya imyaka itatu muri FAR Rabat

Related Posts

Abahanzi bazaririmba mu birori bya Basketball bitegerejwe mu Rwanda bamenyekanye

Abahanzi bazaririmba mu birori bya Basketball bitegerejwe mu Rwanda bamenyekanye

by radiotv10
09/05/2025
0

Abazitabira imikino nyafurika ya BAL 2025, bazasusurutswa n’abahanzi barimo uzwi ku Mugabane wa Afurika, King Promise wamenyekanye mu ndirimbo nka...

Harimo iyari imaze imyaka 11: Amakipe yazamutse mu cyiciro cya mbere mu Rwanda yamenyekanye

Harimo iyari imaze imyaka 11: Amakipe yazamutse mu cyiciro cya mbere mu Rwanda yamenyekanye

by radiotv10
08/05/2025
0

Ikipe ya AS Muhanga yaherukaga mu cyiciro cya mbere cy’umupira w’amaguru mu Rwanda muri 2014 na Gicumbi FC yagiherukagamo muri...

Kiyovu na Gasogi mu nzira yo gucutswa, As Kigali igasigara ku ibere yonyine

Kiyovu na Gasogi mu nzira yo gucutswa, As Kigali igasigara ku ibere yonyine

by radiotv10
08/05/2025
0

Ubuyozi bw’Umujyi wa Kigali, bugiye gukuraho inkunga bwahaga andi makipe azwi muri ruhago nyarwanda nka Kiyovu Sports na Gasogi United,...

Zabyaye amahari hagati ya Rayon n’umukinnyi yasinyishije avuye muri mucyeba wayo

Zabyaye amahari hagati ya Rayon n’umukinnyi yasinyishije avuye muri mucyeba wayo

by radiotv10
07/05/2025
0

Myugariro w’ikipe y’Igihugu Amavubi na Rayon Sports, Ombolenga Fitina yandikiye iyi kipe iherutse kumugura, ayisaba ko basesa amasezerano kubera kutubahiriza...

Hamenyekanye amakuru y’undi mukinnyi mu Rwanda wahagaritse ruhago akiri muto akajya mu mahanga

Hamenyekanye amakuru y’undi mukinnyi mu Rwanda wahagaritse ruhago akiri muto akajya mu mahanga

by radiotv10
07/05/2025
0

Ndayishimiye Thierry wakinaga mu bwugarizi bw’ikipe ya AS Kigali, yahagaritse gukina umupira w’amaguru nk’uwabigize umwuga, aho yerecyeje ku Mugabane w’u...

IZIHERUKA

Perezida Kagame yagize icyo avuga ku byemezo bya Trump byo guhagarikira inkunga Afurika
MU RWANDA

Perezida Kagame yagize icyo avuga ku byemezo bya Trump byo guhagarikira inkunga Afurika

by radiotv10
12/05/2025
0

Perezida Kagame ari muri Côte d’Ivoire mu nama yahuriyemo n’abarimo Cyril Ramaphosa wa Afurika

Perezida Kagame ari muri Côte d’Ivoire mu nama yahuriyemo n’abarimo Cyril Ramaphosa wa Afurika

12/05/2025
Ibivugwa ku mugore w’i Nyarugenge wakubiswe na mugenzi we akamugira intere n’icyo yamuhoye

Ibivugwa ku mugore w’i Nyarugenge wakubiswe na mugenzi we akamugira intere n’icyo yamuhoye

12/05/2025
U Rwanda rugiye guhamya umubano mwiza hagati yarwo n’ikindi Gihugu cy’i Burayi

U Rwanda rugiye guhamya umubano mwiza hagati yarwo n’ikindi Gihugu cy’i Burayi

12/05/2025
Hagaragajwe igishimangira ko imikoranire y’igisirikare cya Congo na FDLR igishinze imizi

Hagaragajwe igishimangira ko imikoranire y’igisirikare cya Congo na FDLR igishinze imizi

12/05/2025
Umuhanzikazi uzwi mu Rwanda yavuze ku ifungwa ry’Itorero ryari rimaze kugira abayoboke benshi

Umuhanzikazi uzwi mu Rwanda yavuze ku ifungwa ry’Itorero ryari rimaze kugira abayoboke benshi

12/05/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Imanishimwe Emmanuel ashobora gusinya imyaka itatu muri FAR Rabat

Imanishimwe Emmanuel ashobora gusinya imyaka itatu muri FAR Rabat

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home

Latest News

Perezida Kagame yagize icyo avuga ku byemezo bya Trump byo guhagarikira inkunga Afurika

Perezida Kagame ari muri Côte d’Ivoire mu nama yahuriyemo n’abarimo Cyril Ramaphosa wa Afurika

Ibivugwa ku mugore w’i Nyarugenge wakubiswe na mugenzi we akamugira intere n’icyo yamuhoye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home

Copyright © 2024 RadioTv10.