Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Amavubi, yatsinze Liberia ibitego 3-1 mu mukino wayihuje n’iyi kipe mu gushaka itike y’Igikombe cya Afurika, aho igice cya mbere cyaranzwe no kwigaragaza cyane kw’abakinnyi b’u Rwanda ari na cyo cyabonetsemo ibitego bitatu.
Ni umukino kandi wanarebwe na Perezida Paul Kagame wanakirijwe igitego cya kabiri cyabonetse akinjira muri Sitade Amahoro.
Umukino watangiye Amavubi agaragaza inyota yo kubona igitego, bitangira gutanga umusaruro hakiri kare. Ku munota wa 2, Biramahire Abeddy yafunguye amazamu atsindira u Rwanda igitego cya mbere.
Nyuma yo kubona igitego, Amavubi yakomeje gusatira Liberia nk’aho nta cyabaye, akomeza kugenzura umukino no gushaka kongera ibitego.
Ku ruhande rwa Liberia, ikipe yatangiye umukino bigaragara ko itarawinjiramo neza, ariko uko iminota yagendaga ishira yatangiye kwinjira mu mukino gahoro gahoro, cyane cyane ibifashijwemo n’umukinnyi wayo ukina ku ruhande rw’iburyo.
Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yinjiye muri Stade Amahoro aho uyu mukino wabereye, Amavubi ahita amwakiriza igitego cya kabiri. Leroy Jacques Mickels ni we watsinze iki gitego ku munota wa 35, Perezida Kagame ataricara neza mu mwanya we.
Nyuma yo gutsindwa igitego cya kabiri, Liberia yahise ikanguka itangira gusatira cyane Amavubi, ndetse ku munota wa 41 ibona igitego cyo kugabanya ikinyuranyo.
Amavubi yakomeje kuryoherwa n’umukino no kugerageza kongera ibitego, maze ku munota wa 44 ahabwa penaliti nyuma y’ikosa ryakorewe ku rutahizamu w’u Rwanda.
Joy Lance Mickels ni we wateye iyo penaliti neza, ayinjiza mu izamu maze Amavubi abona igitego cya gatatu.
Igice cya mbere cyarangiye Amavubi 3-1 Liberia, u Rwanda rufite ikinyuranyo cy’ibitego bibiri kandi rugaragaza ko rwari rwihariye uyu mukino.
Mu gice cya kabiri, n’ubundi Ikipe y’u Rwanda yagerageje gusatira izamu rya Liberia ishaka kongera umubare w’ibitego, ariko kirinda kirangira nta ncundura zongeye kunyeganyega.

Sosthene NKURUNZIZA
RADIOTV10