Friday, September 25, 2026
RW|EN
AMAHANGA

Abajenerali babiri muri FARDC baratangira kuburanishwa ku byaha byo gutinya kurwana na AFC/M23

Abajenerali babiri muri FARDC baratangira kuburanishwa ku byaha byo gutinya kurwana na AFC/M23

Urukiko Rukuru rwa Gisirikare i Kinshasa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ruratangira kuburanisha abajenerali babiri bakuru ba FARDC bakurikiranyweho ibyaha birimo gutinya guhangana n’abatwanyi ba AFC/M23, ubwo bafataga Umujyi wa Bukavu.

Aba bajenerali; Maj Gen Robert Anvul Yav wari uyoboye ingabo mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo na Maj Gen André Ehonza Uketi, wari umuyobozi w’ibikorwa bya gisirikare bya Sukola 2 Nord mu gice cy’iyo Ntara, baratangira kuburanishwa kuri uyu wa Gatanu tariki 25 Nzeri 2026.

Bakurikiranyweho ibyaha bifitanye isano n’ibyabaye muri Mutarama 2025, ubwo abarwanyi ba AFC/M23 bakoraga ibitero bikomeye muri Kivu y’Amajyepfo, nyuma yo gufata Umujyi wa Goma.

Aba basirikare bakuru bamaze umwaka urenga n’igice bafunzwe, ubu bakaba bagiye imbere y’Abacamanza. Nibaramuka bahamwe n’ibyaha baregwa, bashobora guhanishwa igihano cy’urupfu.

General-Major Robert Anvul Yav yari yaravuye i Bukavu iminsi micye mbere y’uko AFC/M23 ihagera. Icyo gihe yari umuyobozi w’iki gice cyari cyashyizwe mu maboko ya Gisirikare, aho yari yajyanye icyicaro gikuru cy’ingabo i Nyangezi, mu bilometero hafi 20 uvuye i Bukavu, aho yari agiye kugerageza kongera guhuza ingabo zari zatatanye ngo zongere kugaba ibindi bitero.

Bamwe mu basirikare bari mu ngabo yari ayoboye bashinjwaga ibikorwa byo gusahura abaturage.

General-Major André Ehonza Uketi na we yaje kwifatanya na Yav i Nyangezi, nyuma yo gusubira inyuma kw’ingabo za FARDC ubwo AFC/M23 yari imaze gufata Minova, Kalehe na Kavumu.

Ikirego gikomeye ubushinjacyaha bushinja aba bajenerali ni uko ngo bahisemo kudategura igikorwa cyo gusubiza inyuma AFC/M23.

Robert Anvul Yav arashinjwa by’umwihariko kuba yarahaye AFC/M23 Umujyi wa Bukavu nta mirwano ikomeye ibaye, mbere yo kuva muri ako gace mu buryo bw’ibanga, akanyura mu duce twa Nyantende na Nyangezi.

Ku rundi ruhande, André Ehonza Uketi arashinjwa kuba yarateje ubwoba mu ngabo za FARDC, bitewe no gukabya akavuga ko abo bari bahanganye bafite ubushobozi buhambaye.

Mu gihe babazwaga n’inzego z’ubutasi bwa gisirikare ndetse n’Ubushinjacyaha Bukuru bwa Gisirikare, aba bajenerali bombi bavuze ko abarwanyi ba AFC/M23 bari bafite abasirikare benshi kandi bafite ibikoresho bya gisirikare biruta iby’ingabo za FARDC.

Robert Anvul Yav kandi afite ikindi kirego kijyanye n’ibikoresho bya gisirikare byahawe abarwanyi ba Wazalendo.

Ubushinjacyaha buvuga ko ubwo yari i Lumbishi, mu Ntara ya Kalehe, yaba yarahaye abitwaga “troupes amies” imbunda zizwi nka mortiers de 82 millimètres ndetse n’izindi za PKM.

Icyakora, bivugwa ko bimwe mu byuma by’amasasu yari abahaye byari byararengeje igihe cyo gukoreshwa, mu gihe hari n’imbunda zari zifite inenge.

Uru rubanza ruratangira nyuma y’igihe kirenga umwaka n’igice aba bajenerali bafunzwe, mu gihe inkiko za gisirikare muri RDC zikomeje gusuzuma uruhare rw’abayobozi b’ingabo mu kuba umujyi wa Bukavu warafashwe na AFC/M23.

RADIOTV10

Sangira: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

19 − 8 =