Imirimo yo kubaka umushinga mugari w’urugomero rw’amazi rwa Muvumba, uzagira uruhare mu kuhira imyaka no kongera amazi meza ahabwa abaturage, aho witezweho kuzajya utanga meterokibe 50 000, igeze ku kigero cya 69%.
Ibi byatangajwe nyuma y’uko Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo, Armand Zingiro, asuye imishinga itandukanye y’ibikorwa remezo mu Karere ka Nyagatare, irimo Muvumba Multipurpose Water Resources Development Program.
Uyu mushinga uteganyijwe kugira uruhare mu guteza imbere ibikorwa by’ubuhinzi, cyane cyane binyuze mu gutanga amazi azifashishwa mu kuhira ibihingwa.
Usibye amazi yo kuhira, muri uyu mushinga hazubakwa n’uruganda rutunganya amazi meza ruzaba rufite ubushobozi bwo gutanga meterokibe 50 000 z’amazi ku munsi.
MININFRA itangaza ko mu cyiciro cya mbere, uru ruganda ruzatangira rutanga meterokibe 25 000 ku munsi, nyuma ubushobozi bwarwo bukazagenda bwongerwa kugeza kuri meterokibe 50 000 ku munsi.
Urugomero rwa Muvumba kandi ruzabyazwaho amashanyarazi, bikaba biteganyijwe ko na byo bizagira uruhare mu guteza imbere ibikorwa by’ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage.
Mu ruzinduko yagiriye i Nyagatare, Umunyamabanga wa Leta Armand Zingiro yanasuye imirimo yo kubaka ikusanyirizo ry’amashanyarazi rya Nyagatare (Nyagatare Sub-station), imirimo igeze ku kigero cya 85%.
Iri kusanyirizo rizaba rifite ubushobozi bwo kwakira amashanyarazi angana na Megawati 500, bikazafasha kongera ubushobozi bw’ikwirakwizwa ry’amashanyarazi no kuyageza ku bikorwa bitandukanye.
Aya mashanyarazi azifashishwa mu bikorwa birimo kuhira imyaka, inganda ndetse no kugeza amashanyarazi ku baturage muri rusange.
Imishinga yombi iri mu bikorwa biteganyijwe kongera ubushobozi bw’Ibikorwa Remezo mu Karere ka Nyagatare, by’umwihariko mu guteza imbere ubuhinzi bukoresha kuhira, kubona amazi meza no kwagura ikoreshwa ry’amashanyarazi.

RADIOTV10