Friday, September 25, 2026
RW|EN
MU RWANDA

Kamonyi: Abagabo batatu bakekwaho ubujura bw’ihene bafashwe barimo na nyiri ihene wazigambaniye

Kamonyi: Abagabo batatu bakekwaho ubujura bw’ihene bafashwe barimo na nyiri ihene wazigambaniye

Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, ku bufatanye n’izindi nzego n’abaturage, yafashe abagabo batatu bakekwaho kugira uruhare mu bujura bw’ihene enye (4), hafatwa na nyiri izo hene ukekwaho kugira uruhare muri ubwo bujura, wavuze ko yabitewe n’amakimbirane afitanye n’umugore we.

Aba bagabo batatu bafatiwe mu cyuho mu Mudugudu wa Mataba-Sud, Akagari ka Kabugondo, Umurenge wa Mugina, mu Karere ka Kamonyi, ubwo bari bashoreye ihene enye bakekwaho kuba zari zibwe mu rugo rumwe.

Bafashwe bari kumwe na Munyanziza Faustin, nyiri izo hene, na we wahise atabwa muri yombi kugira ngo hakorwe iperereza ku ruhare rwe muri iki gikorwa cyane ko amakuru yi banze agaragaza ko yagize uruhare mukiswe ubujura bwizo hene Polisi ikimara kubafata ihene za subijwe mu rugo aho zarizibwe.

Abafashwe uko ari batatu bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Mugina, aho Ubugenzacyaha bwatangiye kubakurikirana iperereza rikomeje, kugira ngo hamenyekane neza uruhare rwa buri wese muri iki gikorwa kigayitse.

Munyanziza ari we nyiiri izo hene yari yiyibishije avuga ko yari asanzwe afitanye amakimbirane n’umugore we, akaba yemera ko yari agiye kugurisha izo hene umugore we atabizi agamije kwihimura ku mugore we batari bameranye neza.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Hassan Kamanzi, avuga ko gusesagura umutungo w’urugo ari icyaha gihanwa n’amategeko, kandi ko amakimbirane hagati y’abashakanye atagomba kuba impamvu yo kwiyibisha, kwangiza, gusesagura cyangwa gukoresha nabi umutungo w’umuryango.

Yagize ati “Kugirana amakimbirane n’uwo mwashakanye cyangwa mubana ntibikwiye kuba impamvu yo gusesagura cyangwa gukoresha nabi umutungo w’urugo. Iyo hari ikibazo, abashakanye bakwiye kuganira no gushaka uburyo bwo kugikemura mu mahoro, aho kwihimura kuko umuti wo kwirinda amakimbirane ni ukwimakaza umuco w’ibiganiro mu muryango.”

Polisi isaba abaturage kwirinda gukemura amakimbirane hakoreshejwe ibikorwa bishobora kuvamo ibyaha, ahubwo bakitabaza inzego zibishinzwe kugira ngo bafashwe gukemura ibibazo mu buryo bwubaka.

Hafashwe abagabo batatu

RADIOTV10

Sangira: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

19 − eleven =