Friday, September 25, 2026
RW|EN
IMYIDAGADURO

Filimi yakunzwe na benshi kuri Netflix ishobora kongera kugaruka nyuma y’imyaka itatu itagaragara

Filimi yakunzwe na benshi kuri Netflix ishobora kongera kugaruka nyuma y’imyaka itatu itagaragara

Ikiganiro gikozwe mu buryo bwa filimi y’uruhererekane kizwi nka Too Hot To Handle, gitambuka kuri Netflix kiri mu byamamaye cyane, gishobora kongera kugaragara nyuma y’imyaka itatu kitagaragara.

Biteganyijwe ko gufata amashusho y’uruhererekane rushya rw’iyi filimi bishobora gutangira mu mezi ari imbere, mbere yuko itangira kunyuzwa kuri Netflix mu mwaka wa 2027.

Aya makuru ashobora gutungura abakunzi b’iki kiganiro, kuko benshi bashobora kuba baratekerezaga ko ibice by’iki kiganiro byarangiye burundu.

Igice cya gatandatu cyatangiye kunyuzwa kuri Netflix muri Nyakanga 2024, mu gihe ibice byari bisigaye byasohotse muri Kanama uwo mwaka.

Too Hot To Handle yatangijwe na Netflix mu 2020. Muri iki kiganiro, abasore n’inkumi b’abaseribateri bashyirwa hamwe mu nzu nziza, ariko bagahabwa itegeko ribabuza kugirana ibikorwa by’urukundo cyangwa imibonano mpuzabitsina.

Iyo umwe mu bitabiriye iki kiganiro arenze kuri iryo tegeko, hari amafaranga ava mu gihembo rusange, akagabanuka.

Nyuma y’igice cya mbere cyasohotse muri 2020, Netflix yishimiye uburyo iki kiganiro cyakiriwe, itegeka ko hongerwa andi marushanwa abiri.

Ayo marushanwa yafashwe mu gihe cy’icyorezo cya COVID-19, asohoka muri 2021 no muri 2022.

Nyuma hakozwe igice cya kane muri 2022, gisohoka muri 2023, mu gihe icya nyuma giheruka cyasohotse muri 2024 mbere yuko iki kiganiro gishyirwa gihagarikwa

Muri icyo gihe, Too Hot To Handle yahanganye n’andi mafilimi akozwe nk’iyi y’ibiganiro byibanda ku rukundo no gushaka abakunzi, arimo Love Is Blind ya Netflix na Love Island ya ITV.

RADIOTV10

Sangira: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

16 − 3 =