Imbere y’Abanyekongo bo mu gace karimo abavuga Ikinyarwanda Papa yavuze ubutumwa bwuzuye ikiniga

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umushumba wa Kiliziya Gatulika ku Isi, Papa Francis uri mu ruzinduko rw’amateka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yagaragaje agahinda atewe n’ingaruka ziri kuba kuri bamwe mu Banyekongo bo mu burasirazuba bwa Congo, ati “amarira yanyu, ni yo yanjye, agahinda kanyu ni ko kanjye.”

Papa Francis yabitangaje kuri uyu wa Gatatu tariki 01 Gashyantare nyuma yo kumva ubuhamya bwa bamwe mu Banyekongo bo mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Izindi Nkuru

Ni agace kakunze kwibasirwa n’ibikorwa bihungabanya uburengazira bwa muntu byakunze gukorerwa Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda byumwihariko abo mu bwoko bw’Abatutsi, bagiye batotezwa n’imitwe yitwaje intwaro ndetse bamwe bakicwa urw’agashinyaguro.

Papa Francis yavuze ko yifatanyije n’aba bakomeje kugirwaho ingaruka n’ibi bikorwa, ati “Amarira yanyu, ni yo yanjye, agahinda kanyu ni ko kanjye.”

Yakomeje agira ati “Kuri buri muryango uri mu bubabare cyangwa wavanywe mu bye bitewe no gutwikirwa inzu ndetse n’ibindi byaha by’intambara, abafashwe ku ngufu, ku mwana wese cyangwa umuntu mukuru wakomeretse, namubwira nti ‘nifatanyije na mwe, ndabahumurizanya impuhwe z’Imana’.”

Yakomeje avuga ku bikorwa by’ihohoterwa bikorerwa Abanyekongo bo mu bice bya Bunia, Beni-Butembo, Goma, Masisi, Rutshuru, Bukavu na Uvira, bidakunze kuvugwa n’ibitangazamakuru mpuzamahanga, avuga ko ibi bice bisa n’ibyafashe bugwate n’Ibihugu by’ibihangange, bikaba birimo imitwe yitwaje intwaro ifite imbaraga ikomeje guteza umutekano mucye.

Yanagarutse ku bujura bw’imitungo kamere yibwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, kandi ko ibi bikorwa na byo hari benshi bahaburira ubuzima.

Ubwo Perezida Felix Tshisekedi yahaga ikaze Papa Francis ku mugoroba wo ku wa Kabiri tariki 31 Mutarama 2023, yamutakiye amubwira ko Igihugu cye kizwiho ubugwaneza no kwakira neza abantu, ariko ko cyakunze kuzahazwa n’ibibazo by’umutekano mucye byatejwe n’Ibihugu birimo ibituranye na Congo.

Muri ubu butumwa bwa Tshisekedi wongeye no kuvuga ku Rwanda, yavuze ko hari n’Ibihugu by’ibihangange bigira uruhare muri ibi bibazo by’umutekano mucye, ingingo atakunze kuvuga nyamara na yo iri mu bifatwa nk’iza ku isonga mu muzi w’ibibazo byo mu burasirazuba bwa Congo.

RADIOTV10

Comments 1

  1. Cyiza Albert says:

    Reka ntankuru iri nkaha

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru