Wednesday, January 28, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Imbere y’Isi yose Tshisekedi yongeye kuvuga u Rwanda

radiotv10by radiotv10
26/09/2024
in AMAHANGA, POLITIKI, UMUTEKANO
0
Imbere y’Isi yose Tshisekedi yongeye kuvuga u Rwanda
Share on FacebookShare on Twitter

Mu Nteko Rusange ya 79 y’Umuryango w’Abibumbye, Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi yongeye kuzana mu majwi u Rwanda arushinja ibinyoma, icyakora avuga ko Igihugu cye cyiteguye kubahiriza imyanzuro y’i Luanda.

Tshisekedi yakunze kuzamura ibirego by’ibinyoma ko u Rwanda rufasha umutwe wa M23 ugizwe n’Abanyekongo barwanira uburenganzira bwa bagenzi babo bavuga Ikinyarwanda batahwemye guhohoterwa.

U Rwanda na rwo ntirwahwemye kwamagana ibi birego by’ibinyoma, rukavuga ko ubutegetsi bwa Congo, bwakomeje gushaka uwo bwegekaho ibibazo bwananiwe gukemura kandi bireba Abanyekongo ubwabo.

Mu Nteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye iteraniye i New York muri Leta Zunze Ubumwe za America, Perezida Félix Tshisekedi yongeye kuzamura ibi birego, yongera gusaba ko u Rwanda rufatirwa ibihano.

Yagize ati “Ibibazo byo mu burasirazuba bwa DRC biteye impungenge. Imirwano yongeye kuzamurwa n’umutwe w’iterabwoba wa M23 ufashwa n’u Rwanda yateye akaga ku muryango mugari kurusha mbere aho abagera muri miliyoni zirindwi bavuye mu byabo.”

Uyu Mukuru wa Congo Kinshasa, yongeye kuvuga ko ingabo z’u Rwanda ziri muri iki Gihugu cye, mu gihe u Rwanda rutahwemye kubihakana ndetse n’ibimenyetso simusiga bikaba byarabeshyuje ibi binyoma.

Ati “Nubwo imbaraga z’ibiganiro bya dipolomasi byabereye i Luanda bitanga icyizere, ariko ntibigomba kwibagiza iyi ngingo yihutirwa kandi y’ingenzi.”

Tshisekedi yavuze ko Igihugu cye cya Congo gifite ubushake bwo kubahiriza icyazana amahoro mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ndetse no gukomeza ibikorwa by’iterambere ry’ubukungu n’iry’abaturge.

Yavuze ko Igihugu cye cya Congo “Kidafunze imiryango ku mahirwe yose ku cyazana amahoro mu gihe cyose kitabangamira ubusugire bwacyo.”

Ni mu gihe Tshisekedi n’ubutegetsi bwe bakunze kurenga ku myanzuro yabaga yafatiwe mu nama z’i Luanda, nyamara umuryango mpuzamahanga ukaba warakunze kugaragaza ko ntakindi cyazana amahoro mu burasirazuba bwa Congo, uretse kuba ubutegetsi bw’iki Gihugu bwaganira n’umutwe wa M23.

Perezida wa Angola, João Lourenço na we mu ijambo yavugiye muri iyi Nteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye, yatangaje ko hari umushinga yatanze uzageza ku masezerano y’amahoro n’ubwumvikane hagati ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’u Rwanda, kandi ko awufitiye icyizere ko umubano w’Ibihugu byombi uzongera kuba mwiza.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

two × one =

Previous Post

Menya ibyaha byose bishinjwa abakekwaho kuzengereza abantu kuri Telefone banibye miliyoni 400Frw

Next Post

Hatanzwe ihumure ku bikanga ko intambara ya Israel na Hezbollah yarushaho gukaza umurego

Related Posts

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

by radiotv10
27/01/2026
0

Ifoto ya Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu imugaragaza ari kuvugira kuri Telefone yagiye yomekwaho utuntu duhisha kamera yayo n’akarango...

AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

Igisubizo AFC/M23 ihaye abayisaba kurekura ibice yafashe

by radiotv10
27/01/2026
0

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ryatangaje ko ridateze kurekura igice na kimwe mu byo ryafashe,...

Abajenerali bafite amazina akomeye muri FARDC baravugwa mu rubanza ruregwamo undi Mujenerali

Abajenerali bafite amazina akomeye muri FARDC baravugwa mu rubanza ruregwamo undi Mujenerali

by radiotv10
27/01/2026
0

Abajenerali barimo Maj Gen Sylvain Ekenge, wahoze ari Umuvugizi w’igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) baravugwa nk’abatangabuhamya mu...

Amasezerano y’amateka yagezweho hagati y’u Burayi n’u Buhindi

Amasezerano y’amateka yagezweho hagati y’u Burayi n’u Buhindi

by radiotv10
27/01/2026
0

Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi n’u Buhinde batangaje amasezerano akomeye y’ubucuruzi nyuma y’imyaka hafi 20 y’ibiganiro byagiye bihagarara kenshi, mu gihe...

AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

by radiotv10
27/01/2026
0

The AFC/M23 coalition that is against the government of the Democratic Republic of Congo, announced that it is never going...

IZIHERUKA

Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi
IMYIDAGADURO

Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi

by radiotv10
27/01/2026
0

Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

27/01/2026
Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

27/01/2026
Ibindi byagiye hanze bitari byavuzwe kuri dosiye y’umwarimu wa Kaminuza ufunzwe

Andi makuru yamenyekanye kuri dosiye y’Umwarimu wa kaminuza uherutse gufungwa hamwe n’abakobwa batatu

27/01/2026
AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

Igisubizo AFC/M23 ihaye abayisaba kurekura ibice yafashe

27/01/2026
Iby’ingenzi wamenya mu kirego cy’akabakaba Miliyari 100Frw u Rwanda rwarezemo Igihugu cy’i Burayi

Iby’ingenzi wamenya mu kirego cy’akabakaba Miliyari 100Frw u Rwanda rwarezemo Igihugu cy’i Burayi

27/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Hatanzwe ihumure ku bikanga ko intambara ya Israel na Hezbollah yarushaho gukaza umurego

Hatanzwe ihumure ku bikanga ko intambara ya Israel na Hezbollah yarushaho gukaza umurego

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi

Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.