Thursday, January 29, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Imibare mishya y’uko Marburg ihagaze mu Rwanda iratanga icyizere

radiotv10by radiotv10
14/10/2024
in MU RWANDA
1
Imibare mishya y’uko Marburg ihagaze mu Rwanda iratanga icyizere
Share on FacebookShare on Twitter

Imibare ya Minisiteri y’Ubuzima ku cyorezo cya Marburg, igaragaza ko nta barwayi bashya babonetse, ndetse nta n’abahitanywe n’iyi ndwara, ahubwo babiri bakaba bakize batumye umubare w’abamaze gukira ugera muri 20.

Imibare yatangajwe kuri iki Cyumweru tariki 13 Ukwakira 2024, igaragaza ko kugeza ubu hamaze gukira abantu 20 barimo babiri bakize kuri uwo munsi.

Ni mu gihe abamaze gusanganwa ubwandu bw’iyi ndwara ya Marburg kuva yagera muri Rwanda ari abantu 61, aho kuri iki cyumweru nta murwayi mushya n’umwe wabonetse mu bipimo 281 byafashwe, muri 3 657 bimaze gufatwa byose.

Kuri iki Cyumweru kandi hari hakomeje kubarwa abantu 14 bamaze kwitaba Imana bazize iyi ndwara, ariko nta n’umwe cyahitanye kuri uwo munsi, kimwe n’iminsi ibiri yombi yawubanjirije [ku wa Gatanu tariki 11 no ku wa Gatandatu tariki 12 Ukwakira].

Gahunda yo gutanga inkingo z’indwara ya Marburg na yo irakomeje, aho kugeza ubu hamaze gukingirwa abantu 669 barimo 49 bakingiwe kuri iki Cyumweru.

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru kuri iki Cyumweru, Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana, yatangaje ko u Rwanda rwakiriye inkingo 1 000 zizarufasha gukingira abari ku ruhembe muri uru rugamba rwo kurwanya Marburg.

RADIOTV10

Comments 1

  1. Ngarukiye Stephano says:
    1 year ago

    Always 10

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

fourteen − 8 =

Previous Post

Hatahuwe uruganda rwakoraga inzoga zari zarazengereje abaziguraga bashituwe n’izina ryarwo

Next Post

Umuyobozi umwe mu Mujyi wa Kigali yatunguranye agaragara abyina bigezweho indirimbo ikunzwe mu Rwanda

Related Posts

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

by radiotv10
29/01/2026
0

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Ruhango, yafashe umugabo w’imyaka 43 ukekwaho gucuruza ku rwego rwo hejuru, gukwirakwiza no...

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

by radiotv10
29/01/2026
0

Uwera Jean Maurice wari usanzwe ari umunyamakuru, akaba yahawe inshingano zo kuba Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, yavuze ko...

Hatanzwe umucyo ku cyari kigamijwe haba inama yahuje Perezida Kagame na Tshisekedi i Doha

Eng.-Minister Nduhungirehe reminds the European Parliament it has no jurisdiction over Rwanda

by radiotv10
29/01/2026
0

Minister Olivier Nduhungirehe has reacted after the European Parliament once again involved itself in the case of politician Victoire Ingabire,...

Uwashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga bwumvikanyemo ubwishongozi yazanye ubundi asubiza ababutanzeho ibitekerezo

Uwashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga bwumvikanyemo ubwishongozi yazanye ubundi asubiza ababutanzeho ibitekerezo

by radiotv10
29/01/2026
0

Umwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga uherutse gushyiraho ubutumwa bwafashwe na bamwe nk’ubwishongozi, yasabye imbabazi ku bo bwakomerekeje, avuga ko yari...

Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

by radiotv10
29/01/2026
0

Nyuma yuko Inteko y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi noneho ikoresheje umuhungu wa Ingabire Victoire Umuhoza mu gusaba u Rwanda kurekura umubyeyi...

IZIHERUKA

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge
MU RWANDA

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

by radiotv10
29/01/2026
0

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

29/01/2026
Hatanzwe umucyo ku cyari kigamijwe haba inama yahuje Perezida Kagame na Tshisekedi i Doha

Eng.-Minister Nduhungirehe reminds the European Parliament it has no jurisdiction over Rwanda

29/01/2026
Uwashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga bwumvikanyemo ubwishongozi yazanye ubundi asubiza ababutanzeho ibitekerezo

Uwashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga bwumvikanyemo ubwishongozi yazanye ubundi asubiza ababutanzeho ibitekerezo

29/01/2026
Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

29/01/2026
Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

ADVERTISEMENT
Next Post
Umuyobozi umwe mu Mujyi wa Kigali yatunguranye agaragara abyina bigezweho indirimbo ikunzwe mu Rwanda

Umuyobozi umwe mu Mujyi wa Kigali yatunguranye agaragara abyina bigezweho indirimbo ikunzwe mu Rwanda

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Eng.-Minister Nduhungirehe reminds the European Parliament it has no jurisdiction over Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.