• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Imibare mishya y’uko Marburg ihagaze mu Rwanda iratanga icyizere

radiotv10by radiotv10
14/10/2024
in MU RWANDA
1
Imibare mishya y’uko Marburg ihagaze mu Rwanda iratanga icyizere
Share on FacebookShare on Twitter

Imibare ya Minisiteri y’Ubuzima ku cyorezo cya Marburg, igaragaza ko nta barwayi bashya babonetse, ndetse nta n’abahitanywe n’iyi ndwara, ahubwo babiri bakaba bakize batumye umubare w’abamaze gukira ugera muri 20.

Imibare yatangajwe kuri iki Cyumweru tariki 13 Ukwakira 2024, igaragaza ko kugeza ubu hamaze gukira abantu 20 barimo babiri bakize kuri uwo munsi.

Ni mu gihe abamaze gusanganwa ubwandu bw’iyi ndwara ya Marburg kuva yagera muri Rwanda ari abantu 61, aho kuri iki cyumweru nta murwayi mushya n’umwe wabonetse mu bipimo 281 byafashwe, muri 3 657 bimaze gufatwa byose.

Kuri iki Cyumweru kandi hari hakomeje kubarwa abantu 14 bamaze kwitaba Imana bazize iyi ndwara, ariko nta n’umwe cyahitanye kuri uwo munsi, kimwe n’iminsi ibiri yombi yawubanjirije [ku wa Gatanu tariki 11 no ku wa Gatandatu tariki 12 Ukwakira].

Gahunda yo gutanga inkingo z’indwara ya Marburg na yo irakomeje, aho kugeza ubu hamaze gukingirwa abantu 669 barimo 49 bakingiwe kuri iki Cyumweru.

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru kuri iki Cyumweru, Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana, yatangaje ko u Rwanda rwakiriye inkingo 1 000 zizarufasha gukingira abari ku ruhembe muri uru rugamba rwo kurwanya Marburg.

RADIOTV10

Comments 1

  1. Ngarukiye Stephano says:
    2 years ago

    Always 10

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

four × two =

Previous Post

Hatahuwe uruganda rwakoraga inzoga zari zarazengereje abaziguraga bashituwe n’izina ryarwo

Next Post

Umuyobozi umwe mu Mujyi wa Kigali yatunguranye agaragara abyina bigezweho indirimbo ikunzwe mu Rwanda

Related Posts

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

by radiotv10
02/06/2026
0

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Amajyepfo yasabye abaturage bo mu Murenge wa Save, Akarere ka Gisagara, kugira uruhare rufatika...

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

by radiotv10
02/06/2026
0

Bamwe mu batwara moto zikoresha amashanyarazi za Spiro baravuga ko bafite ikibazo gikomeye kuko ngo bari kujya aho bahinduriza bateri...

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

by radiotv10
02/06/2026
0

Abagore babiri bakekwaho kurogera abaturanyi babo mu Murenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare, babafatanywe ibyo bakekwaho gukoresha mu burozi...

How people stay financially stable

How people stay financially stable

by radiotv10
02/06/2026
0

Have you ever wondered how some people always seem financially comfortable? They rarely appear stressed about money, they handle unexpected...

Eng.-Rwanda begins presenting evidence in case against the United Kingdom

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

by radiotv10
01/06/2026
0

Urukiko Ruhoraho Nkemurampaka rwatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda itazishyurwa miliyoni £50 (arenga miliyari 100 Frw) mu kirego yari yarezemo iy’u...

Next Post
Umuyobozi umwe mu Mujyi wa Kigali yatunguranye agaragara abyina bigezweho indirimbo ikunzwe mu Rwanda

Umuyobozi umwe mu Mujyi wa Kigali yatunguranye agaragara abyina bigezweho indirimbo ikunzwe mu Rwanda

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Byagenze gute ngo ikibumbano cya rurangiranwa Lionel Messi cyari mu Buhindi gikurweho

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.