Monday, December 8, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Imigisha yatangiye gusesekara ku wibarutse avuye kwamamaza Umukandida wa FPR-Inkotanyi

radiotv10by radiotv10
03/07/2024
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Imigisha yatangiye gusesekara ku wibarutse avuye kwamamaza Umukandida wa FPR-Inkotanyi
Share on FacebookShare on Twitter

Umubyeyi wo mu Kagari ka Kabahinda mu Murenge wa Mururu mu Karere ka Rusizi, uherutse kubyara avuye mu bikorwa byo kwamamaza Umukandida wa FPR-Inkotanyi, akita umwana we Irarinda Ange Jeannine, agiye kubakirwa nyuma y’uko bagiye kumuhemba bagasanga aho aba hadashimishije.

Uwamariya Noella yibarutse umwana w’umukobwa nyuma y’uko yari yitabiriye igikorwa cyo kwamamaza Paul Kagame cyabaye ku ya 28 Kamena 2024 mu Karere ka Rusizi.

Uyu mubyeyi yafashwe n’ibise akiri kuri Sitade yaberagaho iki gikorwa ubwo cyariho gihumuza, ahita ahabwa ubufasha agezwa kwa muganga, ndetse aza kwibaruka neza.

Uyu mubyeyi, ubwo yari kwa muganga aho yibarukiye, yasuwe n’itsinda ry’abanyamuryango ba FPR-inkotanyi rimugenera igikoma ndetse n’ibindi bikoresho bikenerwa n’umubyeyi wibarutse nk’imyambaro ndetse n’ibikoresho by’isuku.

Abaturanye n’uyu mubyeyi, babwiye RADIOTV10 ko ibi bikwiye guherekezwa no kumwubakira kuko babona ko izu uyu mwana bita umunyamugisha arimo itamukwiye

Uzayisenga Christine usanzwe ari n’Umujyanama w’Ubuzima yagize ati “Ange ahantu ari hameze nabi, akeneye kuba ahantu heza nk’umwana wavukanye umugisha, urabona ko inzu arimo iranavirwa.”

Nyuma yo kumenya ko uyu mubyeyi aba mu nzu itameze neza, ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi, bunashima umurava yagize akemera kujya kuri sitade nyamara akuriwe, buvuga ko muri uku kwezi agomba kubakirwa

Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, Dr Anicet Kibiriga yagize ati “Nk’umuryango wa RPF-Inkotanyi hano mu Karere kacu ka Rusizi twegeranyije igikoma tujya guhemba umubyeyi wibarutse, byatumye tumenya n’ubundi buzima abayemo cyane cyane ko ahantu ari hatameze neza. Twiyemeje rero ko muri uku kwezi kwa karindwi tugiye kumwubakira.”

Ubuto bw’inzu uyu mubyeyi abamo ndetse no kuba itameze neza, byatumye ibyo yahawe n’abanyamuryango ba FPR-InkotaNYI ubwo yari kwa muganga birimo ibiribwa n’ibikoresho by’isuku, bibikwa mu baturanyi.

Uwamariya Noella ubwo bajyaga kumuhemba basanze ariho mu buzima butameze neza
Inzu abamo bamwe mu baturage bavuga ko Ange wavukanye umugisha adakwiye kuyikuriramo

Agiye kubakirwa muri uku kwezi

Jean de Dieu NDAYISABA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

nineteen − 2 =

Previous Post

Kagame yageneye ubutumwa abashidikanya ku bwitabire bwo hejuru bw’abaza kumwamamaza bakabwitirira ibindi

Next Post

Watch Justin Timberlake’s ‘Cry Me a River’ Come to Life in Mesmerizing Dance

Related Posts

Tech Dreams in Kigali: How young people are learning programming, and digital skills

Tech Dreams in Kigali: How young people are learning programming, and digital skills

by radiotv10
08/12/2025
0

Kigali has always been a city of ambition, but over the last decade, a new kind of dream has taken...

Karongi: Gitifu akurikiranyweho gusambanya umwana no kumugira umugore

Ibikekwa ku Muyobozi wo mu Karere ka Nyabihu uri mu maboko ya RIB

by radiotv10
08/12/2025
0

Umuyobozi ushinzwe imirimo rusange mu Karere ka Nyabihu, ari mu maboko y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, akurikiranyweho kwigwizaho imitungo, aho bivugwa...

Rwamagana: Nyuma yo kwiyambaza itangazamakuru barira ayo kwarika ubu bari kumwenyura

Rwamagana: Nyuma yo kwiyambaza itangazamakuru barira ayo kwarika ubu bari kumwenyura

by radiotv10
08/12/2025
0

Abahinzi b'umuceri mu gishanga cya Cyaruhogo, bo mu Murenge wa Rubona, bari baherutse kugaragaza ikibazo cy'ubwanikiro bwabo bwari bwangijwe n'ibiza...

Abayoboye Uturere tw’Umujyi wa Kigali n’abahozi mu buyobozi bwawo muri manda ya mbere ubu bari he?

Abayoboye Uturere tw’Umujyi wa Kigali n’abahozi mu buyobozi bwawo muri manda ya mbere ubu bari he?

by radiotv10
08/12/2025
0

Impinduka mu buyobozi bw’umujyi wa Kigali hari abo zahiriye abandi ntizabahira , Hashize imyaka itanu manda ya mbere irangiye kuva...

Kayonza: Abahinga Kawa bahawe amatungo magufi yo kubafasha kongera umusaruro

Kayonza: Abahinga Kawa bahawe amatungo magufi yo kubafasha kongera umusaruro

by radiotv10
06/12/2025
0

Imiryango 214 itishoboye y'abahinzi ba Kawa yo mu Mirenge ya Rwinkwavu na Kabarondo yatangiye guhabwa ibiti bya Kawa ibihumbi 80,...

IZIHERUKA

Eng.-First message from the President of Benin after soldiers attempted to stage a Coup d’État
AMAHANGA

Eng.-First message from the President of Benin after soldiers attempted to stage a Coup d’État

by radiotv10
08/12/2025
0

Tech Dreams in Kigali: How young people are learning programming, and digital skills

Tech Dreams in Kigali: How young people are learning programming, and digital skills

08/12/2025
Ubutumwa bwa mbere bwa Perezida wa Benin nyuma yuko abasirikare bagerageje kumukorere ‘Coup d’État’

Ubutumwa bwa mbere bwa Perezida wa Benin nyuma yuko abasirikare bagerageje kumukorere ‘Coup d’État’

08/12/2025
Karongi: Gitifu akurikiranyweho gusambanya umwana no kumugira umugore

Ibikekwa ku Muyobozi wo mu Karere ka Nyabihu uri mu maboko ya RIB

08/12/2025
Rwamagana: Nyuma yo kwiyambaza itangazamakuru barira ayo kwarika ubu bari kumwenyura

Rwamagana: Nyuma yo kwiyambaza itangazamakuru barira ayo kwarika ubu bari kumwenyura

08/12/2025
Abayoboye Uturere tw’Umujyi wa Kigali n’abahozi mu buyobozi bwawo muri manda ya mbere ubu bari he?

Abayoboye Uturere tw’Umujyi wa Kigali n’abahozi mu buyobozi bwawo muri manda ya mbere ubu bari he?

08/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post

Watch Justin Timberlake's 'Cry Me a River' Come to Life in Mesmerizing Dance

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Eng.-First message from the President of Benin after soldiers attempted to stage a Coup d’État

Tech Dreams in Kigali: How young people are learning programming, and digital skills

Ubutumwa bwa mbere bwa Perezida wa Benin nyuma yuko abasirikare bagerageje kumukorere ‘Coup d’État’

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.