Umubyeyi wo mu Kagari ka Kabahinda mu Murenge wa Mururu mu Karere ka Rusizi, uherutse kubyara avuye mu bikorwa byo kwamamaza Umukandida wa FPR-Inkotanyi, akita umwana we Irarinda Ange Jeannine, agiye kubakirwa nyuma y’uko bagiye kumuhemba bagasanga aho aba hadashimishije.
Uwamariya Noella yibarutse umwana w’umukobwa nyuma y’uko yari yitabiriye igikorwa cyo kwamamaza Paul Kagame cyabaye ku ya 28 Kamena 2024 mu Karere ka Rusizi.
Uyu mubyeyi yafashwe n’ibise akiri kuri Sitade yaberagaho iki gikorwa ubwo cyariho gihumuza, ahita ahabwa ubufasha agezwa kwa muganga, ndetse aza kwibaruka neza.
Uyu mubyeyi, ubwo yari kwa muganga aho yibarukiye, yasuwe n’itsinda ry’abanyamuryango ba FPR-inkotanyi rimugenera igikoma ndetse n’ibindi bikoresho bikenerwa n’umubyeyi wibarutse nk’imyambaro ndetse n’ibikoresho by’isuku.
Abaturanye n’uyu mubyeyi, babwiye RADIOTV10 ko ibi bikwiye guherekezwa no kumwubakira kuko babona ko izu uyu mwana bita umunyamugisha arimo itamukwiye
Uzayisenga Christine usanzwe ari n’Umujyanama w’Ubuzima yagize ati “Ange ahantu ari hameze nabi, akeneye kuba ahantu heza nk’umwana wavukanye umugisha, urabona ko inzu arimo iranavirwa.”
Nyuma yo kumenya ko uyu mubyeyi aba mu nzu itameze neza, ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi, bunashima umurava yagize akemera kujya kuri sitade nyamara akuriwe, buvuga ko muri uku kwezi agomba kubakirwa
Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, Dr Anicet Kibiriga yagize ati “Nk’umuryango wa RPF-Inkotanyi hano mu Karere kacu ka Rusizi twegeranyije igikoma tujya guhemba umubyeyi wibarutse, byatumye tumenya n’ubundi buzima abayemo cyane cyane ko ahantu ari hatameze neza. Twiyemeje rero ko muri uku kwezi kwa karindwi tugiye kumwubakira.”
Ubuto bw’inzu uyu mubyeyi abamo ndetse no kuba itameze neza, byatumye ibyo yahawe n’abanyamuryango ba FPR-InkotaNYI ubwo yari kwa muganga birimo ibiribwa n’ibikoresho by’isuku, bibikwa mu baturanyi.
Jean de Dieu NDAYISABA
RADIOTV10