Wednesday, January 28, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Imikino ya BAL 2024 izabera mu bihugu birimo u Rwanda hamenyekanye igihe izabera

radiotv10by radiotv10
07/01/2024
in AMAHANGA, IMYIDAGADURO, MU RWANDA, SIPORO
0
Imikino ya BAL 2024 izabera mu bihugu birimo u Rwanda hamenyekanye igihe izabera
Share on FacebookShare on Twitter

Irushanwa rya Basketball Africa League rigiye kuba ku nshuro yaryo ya kane, rizatangira tariki ya 9 Werurwe risozwe ku wa 1 Kamena 2024, aho rizabera mu bihugu bine birimo, Afurika y’Epfo, Sénégal, Misiri n’u Rwanda ruzakira imikino ya nyuma ku nshuro ya kane yikurikiranya.

BAL 2024 izitabirwa n’amakipe 12 yo mu bihugu 12, izaba igizwe n’imikino 48 izakinirwa mu mijyi ine mu gihe cy’amezi ane ya 2024.

Amakipe 12 azitabira iri rushanwa rigiye kuba ku nshuro ya kane, yagabanyijwe mu bice bitatu Kalahari Conference, Sahara Conference na Nile Conference.

Kalahari Conference yo muri Afurika y’Epfo mu mujyi wa Pretoria izakira imikino hagati y’itariki 9 Werurwe kugeza ku ya 17 Werurwe 2024, Nile Conference izabera muri Hassan Mostafa Indoor Sports Complex y’i Cairo mu Misiri, hagati y’itariki ya 19 Mata kugeza 27 Mata 2024.

Sahara Conference yo muri Dakar Arena yo muri Senegal izakinira imikino hagati y’itariki ya 4 Gicurasi kugeza 12 Gicurasi 2024.

Amakipe abiri yitwaye neza muri buri gice n’andi abiri yatsinzwe gahoro muri buri gice, azakomereza urugendo muri BK Arena mu Rwanda, akine imikino umunani ya nyuma (play-offs n’imikino ya nyuma) izaba kuva tariki ya 24 Gicurasi kugeza ku ya 1 Kamena 2024.

Perezida wa BAL, Amadou Gallo Fall, yahaye ikaze buri wese wifuza kureba iyi mikino, abishingiye ku buryo imijyi iyakira ikomeje kwakira neza iri rushanwa.

Yagize ati “Nk’uko bisanzwe tumaze kwaguka ku buryo bugaragara mu mijyi twakiriramo BAL. Ni yo mpamvu duhaye buri wese ikaze ryo kuzitabira iyi mikino mu mijyi y’icyitegererezo muri Afurika”.

Mu bice bitatu bigize BAL 2024, kimwe kizaba gifite amakipe ane.

Buri gice kizakina imikino 9 mu matsinda, buri kipe ikine n’iyindi. Amakipe umunani ya mbere ni yo azakina play-offs zizaba zigizwe n’ibice bitatu.

U Rwanda muri iyi mikino ruzahagarirwa na APR BBC yegukanye igikombe cya shampiyona umwaka ushize nyuma y’imyaka 14 itsinze REG BBC imikino ine ku busa muri kamarampaka.

Irushanwa riheruka ryakinwe n’abakinnyi baturutse mu bihugu 23 byo ku Mugabane w’Afurika, u Burayi na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

Al Ahly Sporting Club yo mu Misiri ni yo yegukanye igikombe itsinze AS Douanes yo muri Sénégal amanota 80-65.

Amakipe 12 azakina BAL 2024

Al Ahly Sporting Club (Misiri)

AS Douanes (Senegal)

Petro de Luanda (Angola)

US Monastir (Tunisia)

APR (Rwanda)

Rivers Hoopers (Nigeria)

Bangui Sporting Club (Central African Republic)

FUS Rabat (Morocco)

Al Alhy Benghazi (Libya)

Cape Town Tigers (Afurika Y’Epfo)

City Oilers (Uganda)

Dynamo Basket Club (Burundi).

Radiotv10Rwanda

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

eleven − five =

Previous Post

Gitifu w’Akagari n’ukuriye irondo bafunzwe bakekwaho gukubita umuntu bikamuviramo gupfa

Next Post

Dosiye ya Ousmane Sonko yo kwiyamamaza ku mwanya wa Perezida wa Senegal yanzwe

Related Posts

Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi

Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi

by radiotv10
27/01/2026
0

Bamwe mu bamaze igihe bakoresha imbuga nkoranyambaga banazwi mu mwuga w’itangazamakuru, bagiriye inama utarazimaraho igihe ukomeje kunyuzaho ubutumwa buvugwaho ko...

Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

by radiotv10
27/01/2026
0

Perezida Paul Kagame yakiriye mu Biro bye, abarimo Prof. Dong-Sup Yoon usanzwe ari Perezida wa Yonsei University, Kaminuza yo muri...

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

by radiotv10
27/01/2026
0

Ifoto ya Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu imugaragaza ari kuvugira kuri Telefone yagiye yomekwaho utuntu duhisha kamera yayo n’akarango...

AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

Igisubizo AFC/M23 ihaye abayisaba kurekura ibice yafashe

by radiotv10
27/01/2026
0

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ryatangaje ko ridateze kurekura igice na kimwe mu byo ryafashe,...

Iby’ingenzi wamenya mu kirego cy’akabakaba Miliyari 100Frw u Rwanda rwarezemo Igihugu cy’i Burayi

Iby’ingenzi wamenya mu kirego cy’akabakaba Miliyari 100Frw u Rwanda rwarezemo Igihugu cy’i Burayi

by radiotv10
27/01/2026
0

Guverinoma y’u Rwanda yamaze gutanga ikirego mu Rukiko Ruhoraho rushinzwe Ubukemurampaka, iregamo iy’u Bwongereza nyuma yo guhagarika amasezerano Ibihugu byombi...

IZIHERUKA

Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi
IMYIDAGADURO

Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi

by radiotv10
27/01/2026
0

Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

27/01/2026
Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

27/01/2026
Ibindi byagiye hanze bitari byavuzwe kuri dosiye y’umwarimu wa Kaminuza ufunzwe

Andi makuru yamenyekanye kuri dosiye y’Umwarimu wa kaminuza uherutse gufungwa hamwe n’abakobwa batatu

27/01/2026
AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

Igisubizo AFC/M23 ihaye abayisaba kurekura ibice yafashe

27/01/2026
Iby’ingenzi wamenya mu kirego cy’akabakaba Miliyari 100Frw u Rwanda rwarezemo Igihugu cy’i Burayi

Iby’ingenzi wamenya mu kirego cy’akabakaba Miliyari 100Frw u Rwanda rwarezemo Igihugu cy’i Burayi

27/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Senegal: Umunyapolitiki ukomeye yatangiye gukorera muri gereza igikorwa kidasanzwe

Dosiye ya Ousmane Sonko yo kwiyamamaza ku mwanya wa Perezida wa Senegal yanzwe

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi

Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.