Imikoranire mu bya gisirikare hagati y’u Rwanda na Jordan yateye intambwe

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Itsinda rihuriweho ry’Ingabo z’u Rwanda n’iza Jordan (JWG/ Joint Working Group) ryakoze inama ya mbere, igamije kunoza ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano yashyizweho umukono hagati y’impande zombi mu bya gisirikare.

Ni mu gihe intumwa za RDF ziri mu ruzinduko rw’akazi muri muri Jordan, zagiye ziyobowe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, General Mubarakh Muganga.

Izindi Nkuru

Nk’uko tubikesha ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda, bwatangaje ko iyi “nama ya mbere ya Joint Working Group (JWG) hagati ya RDF n’Igisirikare cya Jordan yabereye muri Amman muri Jordan kuri uyu wa 24 Mata 2024 ikagenda neza.”

RDF ikomeza ivuga ko “Iyi nama yari igamije kunoza ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano ahuriweho y’imikoranire mu bya gisirikare yasinywe mu kwezi k’Ukuboza 2020.”

Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda kandi bwatangaje ko nyuma y’iyi nama ya mbere y’iri tsinda rihuriweho, hateganyijwe indi izabera i Kigali mu Rwanda muri 2025.

Intumwa z’Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda zitabiriye iyi nama yabaye kuri uyu wa Gatatu tariki 24 Mata 2024, zari ziyobowe n’Umuyobozi ushinzwe ubutwererane mpuzamahanga muri RDF, Brig Gen Patrick Karuretwa.

Iyi nama ibaye nyuma y’umunsi umwe Umugaba Mukuru wa RDF, General Mubarakh Muganga yakiriwe na mgenzi we ukuriye Ingabo za Jordan, Major General Yousef Huneiti wamuhereye ikaze ku Cyicaro Gikuru cy’izi ngabo.

Uruzinduko rw’Intumwa za RDF rubaye nyuma y’amezi atatu, Umwami wa Jordan, Abdullah II Ibn Al-Hussein agiriye uruzinduko rw’iminsi itatu mu Rwanda, rwabye mu ntangiro za Mutarama 2024.

Jordan ni kimwe mu Bihugu bihagaze neza mu bya gisirikare, dore ko n’uyu mwami wacyo, Abdullah II Ibn Al-Hussein afite ubunararibonye mu bya gisirikare, akaba yarize amasomo yacyo mu ishuri rikomeye ku Mugabane w’u Burayi rya Royal Military Academy Sandhurst, akanakora imirimo inyuranye yacyo, aho yanageze ku ipeti rya Brigadier General.

Itsinda rihuriwe rya RDF na JAF ryagiranye inama yebereye muri Jordan
Hasinywe kandi amasezerano hagati y’Ingabo z’u Rwanda n’iza Jordan

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru