Icyo Gen.Muganga yaganiriye n’Umugaba w’Ingabo z’Igihugu cyo muri Asia gisanganywe imikoranire n’u Rwanda

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, General Mubarakh Muganga yagiriye uruzinduko muri Jordan, yakirwa na mgenzi we ukuriye Ingabo z’iki Gihugu, Major General Yousef Huneiti; bagirana ibiganiro byagarutse ku gutsimbataza imikoranire hagati y’Ingabo z’Ibihugu byombi.

Ni uruzinduko rwabaye kuri uyu wa Mbere tariki 22 Mata 2024, nk’uko byatangajwe n’Ubuyobozi Bukuru bw’Ingabo z’u Rwanda.

Izindi Nkuru

Mu itangazo ryashyizwe hanze, Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda, buvuga ko “Intumwa za RDF ziyobowe n’Umuyobozi Mukuru, Gen MK Mubarakh basuye Icyicaro Gikuru cy’Ingabo za Jordan (JAF/Jordanian Armed Forces)”

RDF ikomeza igira iti “Izi ntumwa zakiriwe n’Umuyobozi Mukuru wa JAF, Major General Yousef Huneiti, aho abayobozi bombi baganiriye ku guteza imbere imikoranire ya RDF na JAF.”

Umugaba Mukuru wa RDF kandi yari kumwe na Ambasaderi w’u Rwanda muri Jordan, Urujeni Bakuramutsa, uherutse kugirana ibiganiro na Kompanyi yo muri iki Gihugu cyo ku Mugabane wa Asia, ya JODDB ikora ibijyanye n’igisirikare n’intwaro.

Ni ibiganiro byabaye mu kwezi gushize kwa Weruruwe, aho uhagarariye iyi Kompanyi isanzwe ikomeye mu bijyanye n’intwaro, yahuraga na Ambasaderi Urujeni Bakuramutsa.

JODDB (Jordan Design and Development Bureau), ni kompanyi yigenga ariko ikaba ifite inshingano ihuriyeho n’iz’Igisirikare cya Jordan JAF (Jordan Armed Forces).

Yashinzwe mu 1999, aho yari imwe mu byari bishyizwe imbere n’Umwami wa Jordan, Abdullah II washakaga kuyifashisha mu rwego rw’ubwirinzi bw’intwaro za kirimbuzi mu karere iki Gihugu cya Jordan giherereyemo.

Ibi biganiro bya Ambasaderi w’u Rwanda n’iyi Kompanyi ya JODDB, na byo byabaye nyuma y’amezi abiri Umwami wa Jordan, Abdullah II Ibn Al-Hussein agiriye mu Rwanda uruzinduko rw’iminsi itatu, rwaranzwe n’ibikorwa binyuranye, birimo kuba yarakiriwe na Perezida Paul Kagame, bakagirana ibiganiro, bigamije guteza imbere umubano w’Ibihugu byombi.

Gen Muganga yakiriwe ku Cyicaro Gikuru cya JAF
Umugaba Mukuru wa JAF yakiriye intuma za RDF
Abagaba Bakuru b’Ingabo ku mpande zombi bagiranye ibiganiro
Bahanye n’impano

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru