U Rwanda mu biganiro by’imikoranire na Kompanyi ikomeye mu by’Igisirikare n’intwaro muri Asia

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Ambasaderi w’u Rwanda muri Jordan, Urujeni Bakuramutsa; yagiranye ibiganiro na Kompanyi ya JODDB ikora ibijyanye n’igisirikare, byibanze ku guteza imbere imikoranire mu rwego rw’Ingabo n’umutekano.

Ni amakuru dukesha Ibiro bya Ambasade y’u Rwanda muri Jordan, yatangajwe kuri uyu wa Kabiri tariki 20 Werurwe 2024, byatangaje ko Ambasaderi w’u Rwanda yagiranye ibiganiro n’uhagarariye iyi Kompanyi.

Izindi Nkuru

Ubutumwa bwatambutse kuri Twitter, bugira buti “Habaye inama y’ingirakamaro yahuje Ambasaderi na JODDB, yibanze ku kongerera imbaraga ubufatanye mu rwego rw’ingabo n’umutekano.”

Ni ibiganiro byabaye nyuma y’amezi abiri Umwami wa Jordan, Abdullah II Ibn Al-Hussein agiriye mu Rwanda uruzinduko rw’iminsi itatu, rwaranzwe n’ibikorwa binyuranye, birimo kuba yarakiriwe na Perezida Paul Kagame, banagirana ibiganiro.

Umwami Abdullah II akiva mu Rwanda, yashimiye Perezida Paul Kagame, uburyo yamwakiriye ndetse n’uburyo yasanze Abanyarwanda babanye neza nyuma yo kuba baravuye muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Iyi kompanyi ya JODDB (Jordan Design and Development Bureau), irigenga ariko ikaba ifite inshingano ihuriyeho n’iz’Igisirikare cya Jordan JAF (Jordan Armed Forces).

Iyi kompanyi yashinzwe mu 1999, yari imwe mu byari bishyizwe imbere n’Umwami wa Jordan, Abdullah II washakaga kuyifashisha mu rwego rw’ubwirinzi bw’intwaro za kirimbuzi mu karere iki Gihugu cya Jordan giherereyemo.

Amakuru dukesha urubuga rw’iyi kompanyi, avuga kandi ko iyi kompanyi izobereye mu bijyanye no gutegura ubwirinzi bwa gisirikare mu bitero byo ku butaka, mu kugerageza imbunda n’amasasu, ndetse no mu myitozo mu bya gisirikare.

Ku rubuga rw’iki kigo kandi, hagaragara bimwe mu bikorwa byacyo birimo, gutanga serivisi z’intwaro zikomeye nk’imodoka zifashishwa mu rugamba [Ibifaru] n’amasasu ndetse n’ibikoresho byifashishwa n’abasirikare mu bwirinzi.

Abayobozi ku mpande zombi bahanye impano

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru