Abumva ko gutsinda Rwanda mu ntambara byakoroha, izingiro ry’ibibazo na Congo, umuti wabyo,…-Isesengura ry’Umuhanga

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umunya-Kenya w’umuhanga mu mateka n’amategeko, avuga ko ibibazo biri hagati y’u Rwanda na Congo-Kinsasa, bifite izingiro ku bindi biri imbere muri Congo, ndetse ko umuti wabyo uri mu biganza bya Afurika Yunze Ubumwe, akagira inama abifuza gushoza intambara ku Rwanda, kubizibukira, kuko uruyoboye afite ubanararibonye buhanitse.

M23, umutwe w’abarwanyi kabuhariwe bivugwa ko baharanira uburenganzira bwabo mu burasirazuba bwa Congo-Kinshasa; wahindutse ipfundo ry’ibibazo mu mibarire y’iki Gihugu n’u Rwanda.

Izindi Nkuru

Imwe mu Miryango Mpuzahanga n’Ibihugu bikomeye, bavuga ko imbaraga zidasanzwe za M23 izikura I Kigali, mu gihe u Rwanda rutahwemye kubyamaganira kure, ahubwo rukavuga ko intambara imaze iminsi muri Congo, ishingiye ku bibazo by’imbere mu mitegekere y’iki Gihjgu.

Ubutegetsi bwa Congo na bamwe mu babushyigikiye, bavuga ko M23 atari Abanyekongo, bakabita Abanyarwanda, ubundi bakavuga ko uwo mutwe utabaho; ahubwo ari ingabo z’u Rwanda zambaye iryo kote ryitwa M23.

Umuhanga mu mateka n’amategeko, Umunya-Kenya Prof. Patrick Loch Otieno Lumumba, avuga ko amateka agaragaza ko igisirikare cya Congo gihanganye n’abanyekongo baharanira uburenganzira bwabo.

Agira ati “Abanyamulenge ni Abanyekongo. Dushingiye ku mipaka iriho y’Ibihugu; ntabwo ari Abanyarwanda. Nyerere wigeze kuyobora Tanzania ubwo bamusabaga kunga Ibihugu byombi mu 1970; yavuze ko Abatutsi bo muri Congo atari Abanyarwanda, ni abanyekongo. Ni inshingano z’ubuyobozi bwa Congo kubafata kimwe n’abandi Banyekongo. Nubwo bafite abavandimwe mu Rwanda no mu Burundi; ntabwo bibagira Abanyarwanda cyangwa Abarundi. Aho ni na ho havuye ibibazo byazanye M23.

Uyu mutwe ugizwe n’Abatutsi b’Abanyekongo, ariko ubutegetsi buvuga ko atari Abanyekongo ahubwo ari Abanyarwanda. Ni yo mpamvu ubona ibirego bihora bishinja u Rwanda gushyigikira uwo mutwe, ariko u Guverinoma y’u Rwanda na yo igasubiramo kenshi ko itabashyigikira.”

Uyu muhanga avuga ko abahawe inshingano zo gukemura iki kibazo badahagije, ahubwo ko Umuryango wa Afurika Uunze Ubumwe wakagombye kugishyira mu bibazo bikomeye kandi byihutirwa.

Ati “Harimo urusobe rw’impamvu zitandukanye. Hari ibikomoka imbere mu Gihugu bishingiye ku bucuruzi bw’amabuye y’agaciro butemewe, amahanga akora ibishoboka byose kugira ngo Congo igume uko iri, ndetse n’abanyapolitike b’imbere mu Gihugu bungukira mu kajagari kari mu gihugu cyabo.

Ibyo bishyira urujijo rukomeye ku muzi w’iki kibazo, ni yo mpamvu Umuryango wa Afurika Ubunze Ubumwe wakabaye utanga igisubizo. Icyakora Afurika ntiyigeze ikemura iki kibazo mu buryo bukwiye.

Mu myaka ibiri twabonye Perezida wa Angola ahabwa inshingano zo kunga Ibihugu byombi. SADC na yo yabyinjiyemo cyane, Perezida Tshisekedi yemeye kwakira ingabo z’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba ariko ntiyanyurwa n’imikorere yazo.

Njyewe ubwanye nasabye inshuro nyinshi abantu tuziranye bigeze kuyobora Ibihugu bya Afurika ko bashyiraho inama ireba Abanyekongo bose, hakazamo n’abarwanyi, ku buryo bumvikana uburyo bwo kuyobora iki Gihugu no kugishakira amahoro arambye.”

Nubwo iyo nzira ayibona nk’ishobora gutanga igisubizo kirambye; uyu muhanga avuga ko kuba Abakuru b’Ibihugu byombi bagifite ubushake bwo kuganira, bakiri amahirwe ko bashobora kugishakira igisubizo.

Ati “Haramutse habayeho intambara yagira ingaruka ku Bihugu byinshi byo mu karere. Abantu ntibibagirwe ko Perezida Kagame yasubiyemo inshuro nyinshi ko adashaka intambara, ariko nibayimushozaho azayirwana kugeza ku muntu wa nyuma.

Kwibwira ko u Rwanda ari Igihugu gito ushobora gutsinda mu minsi micye ni ukwibeshya. Icyakora nishimiye ko Perezida Tshisekedi yemeye kuganira na Perezida Kagame. Mwibuke ko hari igihe yigeze kuvuga ko atazigera ahura na Perezida Kagame.

Ndamutse nsabwe nko kubagira inama, nababwira nti; ‘icya mbere reka twumvikane uburyo bwo kubana neza; reka dushake amahoro, reka tuganire impamvu hari Abanyekongo biswe Abanyarwanda, abo basubirane uburenganzira bwabo bwo kwitwa Abanyekongo. Bature mu Gihugu cyabo amahoro, hanyuma imitwe yitwaje intwaro izamburwe; ishyirwe mu ngabo n’Igipolisi. Ndetse hajyeho Komisiyo ihuriweho icungira hafi ibibera ku mipaka y’u Rwanda na Congo’. Ibyo bibayeho; ndahamya ko ikindi kibazo cyavuka kidashobora kugorana.”

Amahanga na yo akomeje gusaba ibihugu byombi kwitandukanya n’imitwe y’abarwanyi, bigakurikirwa n’ibiganiro bigamije gushyira iherezo kuri iki kibazo, icyakora amasasu aracyarusha ijambo dipolomasi.

David NZABONIMPA
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru