Umujenerali ukuriye ubutasi bw’Igisirikare cya Israel yeguye ku mpamvu ishobora gutuma akurikirwa n’abandi

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umuyobozi Umukuru w’Urwego rw’Ubutasi bw’Igisirikare cya Israel, Maj Gen Aharon Haliva yeguye ku mirimo ye, bimugira umuyobozi wa mbere, mu buyobozi b’igisirikare no mu buyobozi bukuru bw’Igihugu weguye ku mirimo ye kubera kunanirwa gukumira ibitero Hamas yagabye kuri iki Gihugu mu kwezi k’Ukwakira 2023.

Mu ibaruwa y’ubwegure bwe, Maj Gen Aharon Haliva yavuze ko yeguye ku mirimo ye kubera gutsindwa kw’inzego z’iperereza yari ayoboye, bigatuma Israel igabwaho ibitero n’umutwe wa Hamas, ibyafashwe nko gutsindwa gukomeye  kw’inzego z’umutekano, kwabayeho mu mateka y’Igihugu mu myaka 76 ishize, ndetse  anasaba ko hakorwa iperereza ryimbitse ku cyaha kibyihishe inyuma.

Izindi Nkuru

Maj Gen Aharon yagize ati “Urwego rw’ubutasi nari nyoboye ntabwo rwujuje inshingano twari twararahiriye gukora. Ni umunsi wambereye umutwaro nikoreye, umunsi ku munsi, iriya ntambara yanteye ububabare nzabuhorana iteka ryose.”

Yakomeje agira ati “Hagomba gushyirwaho Komisiyo y’Igihugu ishinzwe Iperereza hakamenyekana ibintu byose n’impamvu zatumye ibintu bikomera kugeza ubu.”

Uku kwegura kwa Gen Haliva gushobora gukurikirwa no gukomeza kwegura kwa bamwe mu buyobozi b’igisirikare no mu butasi bwa Israel, hamwe n’abandi bayobozi bakuru benshi bemeye ko bananiwe gukumira ibigitero bya Hamas mbere y’uko biba.

Ibi kandi bishobora kongera igitutu igitutu kuri Minisitiri w’Intebe, Benjamin Netanyahu agatangira iperereza yari yaranze gukora ku mpamvu y’uko gutsindwa kw’inzege z’umutekano, kuko aherutse gutangaza ko Iperereza iryo ari ryo ryose rizakorwa ari uko intambara hagati y’iki Gihugu na Hamas yarangiye.

Shemsa UWIMANA
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru