Tuesday, January 27, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

AMAKURU MASHYA: Imirambo y’Abasirikare ba Afurika y’Epfo bapfiye muri Congo yanyujijwe mu Rwanda

radiotv10by radiotv10
07/02/2025
in MU RWANDA
0
AMAKURU MASHYA: Imirambo y’Abasirikare ba Afurika y’Epfo bapfiye muri Congo yanyujijwe mu Rwanda
Share on FacebookShare on Twitter

Imibiri y’abasirikare 14 ba Afurika y’Epfo baguye mu mirwano iherutse guhanganisha FARDC na M23, yacyuwe mu Gihugu bakomokamo, inyujijwe mu Rwanda no muri Uganda.

Iyi mibiri y’abasirikare 14 ba Afurika y’Epfo, yanyujijwe ku Mupaka munini uhuza u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kuri uyu wa Gatanu tariki 07 Gashyantare 2025.

Iyi mirambo yaje itwawe mu modoka z’Umuryango w’Abibumbye, aho nyuma yo kwambuka zikinjira mu Rwanda zikakirwa n’inzego z’u Rwanda, zahise zikomereza muri Uganda, kugira ngo iyi mibiri igezwe ku Kibuga cy’Indege cya Entebbe, aho izakurwa ijyanwa muri Afurika y’Epfo kugira ngo ishyingurwe.

Imwe muri iyi mirambo, ni iy’abasirikare ba Afurika y’Epfo baburiye ubuzima mu rugamba rwabereye mu Mujyi wa Goma, ubwo umutwe wa M23 wari uri kuwubohoza, mu gihe indi ari iy’abapfiriye mu rugamba rwabereye i Sake.

Amakuru yari aherutse gutangazwa kuri iyi mibiri, yavugaga ko yatangiye kwangirika kubera igihe yari imaze, aho yagiye ikurwa mu bice binyuranye aba basirikare bagiye bagwamo igatinda kugezwa mu buhukiro bw’Ibitaro.

Byari biteganyijwe ko iyi mirambo icyurwa ku wa Gatatu w’iki cyumweru ariko biza gutinda bitewe n’ibiganiro byariho biba hagati y’umutwe wa M23 n’Umuryango wa SADC aba basirikare bari babereyemo mu butumwa.

Iyi mirambo y’abasirikare ba Afurika y’Epfo, icyuwe nyuma yuko Perezida w’iki Gihugu, Cyril Ramaphosa aciye amarenga ko Igihugu cye kigiye gucyura ingabo zacyo ziri muri ubu butumwa bwa SADC zagiye gufashamo igisirikare cya DRC, aho yavuze ko bagiye “gukora ibishoboka kugira ngo abahungu bacu batawe iwabo.”

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

3 × two =

Previous Post

Uzwi mu ruganda rw’imyidagaduro mu Rwanda yagize ibyago nyuma y’umwaka agize ibindi byamusigiye agahinda

Next Post

Hatangajwe igihano cyakatiwe Umusirikare wishe abaturage batanu nyuma yo kujuririra icya burundu

Related Posts

Abakekwaho ubujura bw’amamiliyoni bafatanywe ibimenyetso bibashinja

Abakekwaho ubujura bw’amamiliyoni bafatanywe ibimenyetso bibashinja

by radiotv10
26/01/2026
0

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Nyaruguru, yafashe abagabo batatu bakekwaho ubujura bakoreye umuturage, bibye arenge miliyoni 6 Frw...

Uwakunze kugaragara anyanyagiza amafaranga akanabifungirwa yavuze isomo rikomeye byamusigiye

Uwakunze kugaragara anyanyagiza amafaranga akanabifungirwa yavuze isomo rikomeye byamusigiye

by radiotv10
26/01/2026
0

Uzwi nka Prophet Joshua uherutse gufungwa akurikiranyweho icyaha cyo kugayisha agaciro k’ifaranga ry’Igihugu kubera ibikorwa yakunze kugaragaramo anyanyagiza amafaranga ayaha...

Umukobwa wavuze ibyakurikiwe n’impaka ndende yahishuye icyabimuteye n’icyakurikiyeho benshi batamenye

Umukobwa wavuze ibyakurikiwe n’impaka ndende yahishuye icyabimuteye n’icyakurikiyeho benshi batamenye

by radiotv10
26/01/2026
0

Ukoresha izina rya Atanya ku rubuga nkoranyambaga rwa TikTok, wavuze ko urubyiruko rw’u Rwanda rukennye bigakurikirwa n'impaka, yavuze ko ariya...

Amakuru mashya ku byapa by’imodoka bituma abashoferi bijundika Polisi y’u Rwanda

Amakuru mashya ku byapa by’imodoka bituma abashoferi bijundika Polisi y’u Rwanda

by radiotv10
26/01/2026
0

Nyuma yuko abashoferi b'imodoka zitwara abagenzi bo mu Ntara y’Iburasirazuba bagaragaje ikibazo cy'ibyapa by'imodoka by'ahazwi nka Ntunga byari byakuweho batabizi,...

The benefits of writing down your daily thoughts and why you should do it

The benefits of writing down your daily thoughts and why you should do it

by radiotv10
26/01/2026
0

Journaling is the habit of writing down your thoughts, feelings, and experiences. It may look simple, but it has many...

IZIHERUKA

Abakekwaho ubujura bw’amamiliyoni bafatanywe ibimenyetso bibashinja
MU RWANDA

Abakekwaho ubujura bw’amamiliyoni bafatanywe ibimenyetso bibashinja

by radiotv10
26/01/2026
0

Irebere akarasisi kadasanzwe kamurikiwemo intwaro za rutura mu Buhindi (AMAFOTO)

Irebere akarasisi kadasanzwe kamurikiwemo intwaro za rutura mu Buhindi (AMAFOTO)

26/01/2026
Uwakunze kugaragara anyanyagiza amafaranga akanabifungirwa yavuze isomo rikomeye byamusigiye

Uwakunze kugaragara anyanyagiza amafaranga akanabifungirwa yavuze isomo rikomeye byamusigiye

26/01/2026
Gen.Muhoozi yamaze impungenge umugore wa Bobi Wine baherutse guterana amagambo

Gen.Muhoozi yamaze impungenge umugore wa Bobi Wine baherutse guterana amagambo

26/01/2026
Umukobwa wavuze ibyakurikiwe n’impaka ndende yahishuye icyabimuteye n’icyakurikiyeho benshi batamenye

Umukobwa wavuze ibyakurikiwe n’impaka ndende yahishuye icyabimuteye n’icyakurikiyeho benshi batamenye

26/01/2026
Amakuru mashya ku byapa by’imodoka bituma abashoferi bijundika Polisi y’u Rwanda

Amakuru mashya ku byapa by’imodoka bituma abashoferi bijundika Polisi y’u Rwanda

26/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Hatangajwe igihano cyakatiwe Umusirikare wishe abaturage batanu nyuma yo kujuririra icya burundu

Hatangajwe igihano cyakatiwe Umusirikare wishe abaturage batanu nyuma yo kujuririra icya burundu

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Abakekwaho ubujura bw’amamiliyoni bafatanywe ibimenyetso bibashinja

Irebere akarasisi kadasanzwe kamurikiwemo intwaro za rutura mu Buhindi (AMAFOTO)

Uwakunze kugaragara anyanyagiza amafaranga akanabifungirwa yavuze isomo rikomeye byamusigiye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.