Monday, April 20, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Imirwano muri Congo ikomeje guhindura isura nubwo hasinywe amasezerano

radiotv10by radiotv10
20/04/2026
in AMAHANGA, POLITIKI, UMUTEKANO
0
Imirwano muri Congo ikomeje guhindura isura nubwo hasinywe amasezerano
Share on FacebookShare on Twitter

Imirwano ihanganishije Ihuriro AFC/M23 n’uruhande bahanganye rugizwe na FARDC n’abafasha iki gisirikare cya DRC, irakomeje mu bice byo muri Kivu y’Epfo, ahavugwa ibitero byifashisha indege z’intambara zirasa ibisasu mu bice birimo Minembwe.

Iyi mirwano yakomeje mu rukerera rwo kuri uyu wa Mbere tariki 20 Mata 2026 nk’uko byatangajwe n’Umuvugizi wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka.

Mu butumwa bwa Kanyuka, yavuze ko “Kuri uyu wa Mbere tariki ya 20 Mata 2026, guhera saa cyenda n’iminota cumi n’itanu za mu gitondo kugeza ubu, ingabo z’ubutegetsi bwa Kinshasa zishyize hamwe zakomeje kurasa ibisasu mu gace gatuwe cyane ka Mikenke, muri Minembwe, zikoresheje indege za kamikaze.”

Kanyuka kandi avuga ko n’ubundi muri iki gitondo, ahagana saa kumi n’imwe n’igice, izi ngabo zagabye igitero mu gace gatuwe cyane ka Mitimingi, mu gace ka Masisi, zangize byinshi birimo n’inzu z’abaturage, ndetse benshi bakaba bavuye mu byabo bagahunda.

Uretse ibi bitero byagabwe muri iki gitondo kandi, mu mpera z’icyumweru twaraye dusoje, n’ubundi uruhande rwa Leta ya Congo rwakomeje ibitero, birimo icyagabwe mu ijoro ku ya 18 rishyira ku ya 19 Mata 2026, mu bice bya Kalingi na Bidegu na byo byo muri Minembwe.

Kuri iki Cyumweru kandi saa cyenda n’iminota makumyabiri z’umugoroba, abarwanira uruhande rwa Leta ya Congo barashe ibisasu biremereye mu gace ka Mitimingi no mu tundi duce tuhakikije muri Teritwari ya Masisi, aho na bwo bakoresheje indege ya CH-4.

Iyi mirwano ikomeje guhindura isura, mu gihe mu cyumweru gishize, Ihuriro AFC/M23 na Guverinoma ya Congo Kinshasa, basinye amasezerano mu biganiro byaberaga i Burayi.

Muri ariya maseezerano, yemerera Ihuriro AFC/M23 kuzagira abarihagararira mu rwego Ruhuriweho EJVM mu kugenzura agahenge kemeranyijweho n’impende zombi.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

17 − seven =

Previous Post

Nyamasheke: Gitifu na mudugudu ntibavuga rumwe ku mafaranga yakwa abaturage kugira ngo bahabwe serivisi

Related Posts

Amakuru mashya: Iran yemeje ko yafunguye Umuhora wa Hormuz wari wateje ibibazo bikomeye ku Isi

Amakuru mashya: Iran yemeje ko yafunguye Umuhora wa Hormuz wari wateje ibibazo bikomeye ku Isi

by radiotv10
17/04/2026
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Iran, Abbas Araqchi, yatangaje ko inzira ya Hormuz yafunguwe nyuma y’amasezerano yo guhagarika intambara yumvikanyweho muri...

Muri Minembwe bishobora gukomera: Abasirikare b’u Burundi benshi bagaragaye bafite intwaro berecyezayo

Muri Minembwe bishobora gukomera: Abasirikare b’u Burundi benshi bagaragaye bafite intwaro berecyezayo

by radiotv10
17/04/2026
0

Abasirikare benshi b'u Burundi bagaragaye mu gace ka Bibokoboko muri Segiteri ya Mutambala muri Teritwari ya Fizi mu Ntara Kivu...

Perezida Ndayishimiye yagize icyo avuga ku rupfu rwa Minisitiri wapfuye urupfu rukomeje kuvugwaho byinshi

Perezida Ndayishimiye yagize icyo avuga ku rupfu rwa Minisitiri wapfuye urupfu rukomeje kuvugwaho byinshi

by radiotv10
16/04/2026
0

Perezida Evariste Ndayishimiye w'u Burundi yatangaje ko ababajwe cyane n’urupfu rwa Gabby Bugaga wari Minisitiri w’Itangazamakuru n’Itumanaho, wasanzwe mu modoka...

Perezida w’u Burundi yerecyeje i Brazzaville mu muhango wanitabiriwe na Perezida Kagame

Perezida w’u Burundi yerecyeje i Brazzaville mu muhango wanitabiriwe na Perezida Kagame

by radiotv10
16/04/2026
0

Perezida Évariste NDAYISHIMIYE w’u Burundi, yerecyeje muri Congo-Brazzaville mu muhango w’irahira rya Denis Sassou N'Guesso, wanitabiriwe na Perezida Paul Kagame...

Haravugwa urupfu rudasobanutse rw’umunyapolitiki wari umwe mu bagize Guverinoma y’u Burundi

Haravugwa urupfu rudasobanutse rw’umunyapolitiki wari umwe mu bagize Guverinoma y’u Burundi

by radiotv10
16/04/2026
0

Gabby Bugaga wari Minisitiri w’Itangazamakuru n’Itumanaho wanabaye umunyamakuru, yitabye Imana bikekwa ko yazize impanuka nyuma yo gusanga imodoka ye mu...

IZIHERUKA

Imirwano muri Congo ikomeje guhindura isura nubwo hasinywe amasezerano
AMAHANGA

Imirwano muri Congo ikomeje guhindura isura nubwo hasinywe amasezerano

by radiotv10
20/04/2026
0

Nyamasheke: Gitifu na mudugudu ntibavuga rumwe ku mafaranga yakwa abaturage kugira ngo bahabwe serivisi

Nyamasheke: Gitifu na mudugudu ntibavuga rumwe ku mafaranga yakwa abaturage kugira ngo bahabwe serivisi

20/04/2026
APR VC yitije abakinnyi bane ba Gisagara VC, Kepler ijyana umwe: Menya imyitegure y’Amakipe y’u Rwanda

APR VC yitije abakinnyi bane ba Gisagara VC, Kepler ijyana umwe: Menya imyitegure y’Amakipe y’u Rwanda

19/04/2026
Rusizi: Habonetse imibiri 6 y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bitanzweho amakuru n’uwarokotse

Rusizi: Habonetse imibiri 6 y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bitanzweho amakuru n’uwarokotse

19/04/2026
Uwakwirakwije amakuru y’ibihuha ko abamotari bari kwicwa yatawe muri yombi

Uwakwirakwije amakuru y’ibihuha ko abamotari bari kwicwa yatawe muri yombi

18/04/2026
Imwe mu ngamba zashyiriweho guhangana n’itumbagira ry’ibiciro yongeye gukanyagwa

Important things to use a bank loan for and get good returns

18/04/2026
ADVERTISEMENT

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Imirwano muri Congo ikomeje guhindura isura nubwo hasinywe amasezerano

Nyamasheke: Gitifu na mudugudu ntibavuga rumwe ku mafaranga yakwa abaturage kugira ngo bahabwe serivisi

APR VC yitije abakinnyi bane ba Gisagara VC, Kepler ijyana umwe: Menya imyitegure y’Amakipe y’u Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.