Abantu bane barimo Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Manihira mu Karere ka Rutsiro, bari mu maboko y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, bakurikiranyweho ibyaha birimo gukoresha nabi ububasha bahabwa n’itegeko, n’inyandiko mpimbano, mu bikorwa byatumye barya miliyoni 4 Frw.
Aba bantu bane batawe muri yombi mu bihe bitandukanye mu cyumweru twaraye dusoje hagati ya tariki Indwi n’iya 09 Mutarama 2025, barimo Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’uyu Murenge wa Manihira, Alexis Basabose; umukozi ushinzwe Iterambere ry’Ubucuruzi n’Umurimo muri uyu Murenge, Hategekimana Victor.
Harimo kandi uwari Ushinzwe Icungamutungo muri SACCO-Manihira, Dusengemariya Emertha; ndetse na Dusabumuremyi Jean d’Amour.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rubakurikiranyeho ibyaha bibiri; icyo gukoresha ububasha bahabwa n’itegeko mu nyungu zabo bwite, ndetse n’icyaha cyo gukora cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano.
Ni ibyaha byakozwe kuva muri 2022 mu bihe binyuranye, bikorerwa mu Mudugudu wa Gitwe mu Kagari ka Haniro muri uyu Murenge wa Manihira.
Bivugwa ko muri izi nyandiko mpimbano, bakoze itsinda ritigeze ribaho, baryitirira ko ari iry’abaturage batishoboye, ubundi bakakajya kwaka inguzanyo muri VUP.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rubakurikiranyeho kuba baratse inguzanyo ya miliyoni 4 Frw mu bihe bitandukanye, bavuga ko ari ayo bagiye gushora mu mishinga ibyarira inyungu abagize iryo tsinda rya baringa, ubundi bakayirira.
Nyuma yo gutabwa muri yombi, ubu bafungiye kuri sitasiyo za RIB za Rusebeya ndetse n’iya Gihango, aho biteganyijwe ko dosiye y’ikirego cyabo ishyikirizwa Ubushinjacyaha kuri uyu wa Mbere tariki 13 Mutarama 2025.
ICYO AMATEGEKO ATEGANYA
Itegeko N°54/2018 ryo ku wa 13/08/2018 ryerekeye kurwanya ruswa
Ingingo ya 15: Gukoresha ububasha uhabwa n’itegeko mu nyungu bwite
Umukozi wese wa Leta cyangwa undi muntu wese uri mu rwego rwa Leta wifashisha umwanya w’umurimo we cyangwa ububasha afite kubera uwo mwanya agakora ikibujijwe n’itegeko cyangwa ntakore igitegetswe n’itegeko agamije kwihesha cyangwa guhesha undi muntu inyungu itemewe n’amategeko aba akoze icyaha.
Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi (7) ariko kitarenze imyaka icumi (10) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni icumi (10. 000.000 FRW).
Iyo icyaha gikozwe hagamijwe inyungu ibarwa mu mafaranga, igihano kiba igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi (7) ariko kitarenze imyaka icumi (10) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu (3)kugeza kuri eshanu (5) z’agaciro k’indonke yatse.
Itegeko No 68/2018, ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange
Ingingo ya 276: Guhimba, guhindura inyandiko cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano
Umuntu wese uhimba cyangwa uhindura mu buryo ubwo ari bwo bwose inyandiko cyangwa ikindi kintu cyanditseho igitekerezo, ashyiraho umukono cyangwa igikumwe bitari byo, yonona inyandiko cyangwa imikono, asimbuza abantu abandi, ahimba amasezerano, imiterere y’ingingo zayo, igitegetswe gukorwa cyangwa icyarangije kwemeranywa, aba akoze icyaha.
Umuntu wese, ku bw’uburiganya, wandika, wandikisha ibintu bidahuye n’ukuri cyangwa ukora imenyekanisha ritari ryo afatwa nk’uwakoze icyaha cyo gukora ibihimbano.
Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) ariko atarenga miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.
Umuntu wese uzi ko inyandiko ari impimbano, akayikoresha ku buryo ubwo ari bwo bwose, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa ibihano biteganyijwe mu gika cya 3 cy’iyi ngingo.
Iyo guhimba byakozwe n’umukozi wa Leta mu murimo ashinzwe cyangwa n’undi ushinzwe umurimo w’igihugu, igihano kiba igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi (7) ariko kitarenze imyaka icumi (10) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.
RADIOTV10