Immaculée agiye kurega Minisiteri ayishinja kurebera inkwano igahindurwa ubucuruza bw’abantu

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp
  • Ati “Ni gute umuntu bamuciririkanya nk’abaciririkanya isambu cyangwa itungo?”

Ingabire Marie Immaculée yavuze ko inkwano z’iki gihe zahindutse nk’ubucuruzi bw’abantu kubera uburyo baziciririkanyaho n’amananiza azamo, aboneraho guteguza Minisiteri ifite mu nshingano umuco kuzayijyana mu nkiko kuko ikomeje kurebera ibi bikorwa kandi bigize icyaha cy’ubucuruzi bw’abantu.

Ingabire Marie Immaculée usanzwe ari Umuyobozi w’Umuryango Mpuzamahanga urwanya Ruswa n’Akarengane (Transparency International Rwanda), akunze kuvuga ko atemera inkwano.

Izindi Nkuru

Mu kiganiro yagiranye na Radio Rwanda, Ingabire Marie Immaculée yavuze ko byumwihariko inkwano muri iki gihe yabaye nk’ubucuruzi kubera uburyo imiryango igiye gushyingirana ibanza kuyiciririkanyaho ariko abo ku ruhande rw’umukobwa bakazanamo amananiza.

Avuga ku rugero rwo guciririkanya gushobora kuba hagati y’imiryango, yagize ati “Ab’iwabo w’umukobwa bati ‘nibura miliyoni eshatu na maganatanu’ ab’iwabo w’umuhungu bati ‘rwose mwaciye inkoni izamba [ukagira ngo ni icyaha bakoze cyo kuza kubasaba umugeni] mukagira nibura nka miliyoni 2,1’.”

Agakomeza abinenga, ati “Njyewe icyo gihe mpita mbaza nti ‘none iyo mugurisha isambu cyangwa itungo mubigenza gute?’ nti ‘ubwo muri guciririkanya ku muntu?’.”

Uyu mubyeyi ukunze kugaragaza bimwe mu bikorwa anenga, yavuze ko umuntu atagira agaciro ku buryo yaciririkanywaho.

Ati “Byabaye nko gucuruza. Njyewe rero reka mbabwire kandi Jonathan [umukozi w’Inteko y’Umuco bari kumwe mu kiganiro] mu bo nzarega murimo Minisiteri yanyu kuko ni mwe mwari mukwiye kudufasha gukemura iki kibazo. Ndenda kubarega human trafficking (icyaha cyo gucuruza abantu) murebera iriho ikorwa, bacuruza abantu ntibagire icyo babikoraho.”

Ingabire Marie Immaculée yavuze ko ibi atari ugutebya kuko abifite muri gahunda, ati “Muzaba mureba si cyera.”

Avuga ko mu myumvire ye ababyeyi bombi (uw’umusore n’umukobwa) bakwiye kujya bubakira abana babo, bakagira ibyo babaha byo gutangiza urugo rwabo rushya.

Abasesengura ibijyanye n’umuco, bavuga mu muco nyarwanda, inkwano atari ikiguzi cy’umukobwa ahubwo ko ari igihango kiba gikwiye kuba hagati y’imiryango iba ishyingiranye by’umwihariko ikaba yari inka kuko iri tungo rifite igisobanuro gikomeye mu muco nyarwanda.

Ingabire Marie Immaculée (Photo/Internet)

RADIOTV10

Comments 3

  1. SINUMVAYABO Mathias says:

    Njye rwose ndikumwe n’uyu mubyeyi nubwo nziko byamaze kurenga ihaniro.Kdi ikibabaje bizanwa n’abo twita abasirimu!!!😕😏 Gusa birababaje kuko bigiye kujya binatuma abana bamwe bahera kwishyiga!

  2. Callixte says:

    Ntekereza ko iki kibazo kirareba ministeri nyinshi: MYCULTURE, MIGEPROF, MINALOC, MINIJUST, etc. Murakoze!

  3. Rwose ni muturwaneho bimaze kuturambira!! Bizatuma tujya tujya gushaka abakobwa mu cyaro kuko nibo batajya batunaniza kd ugasaga bafite n’umuco kuruaha babandi biyita ngo barahenze
    Rwose Minister nibijyemo barebe uko baturwanaho

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru