Tuesday, September 10, 2024

Imodoka yarimo Perezida Zelensky wa Ukraine yagonzwe n’indi

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umukuru w’Igihugu cya Ukraine, Volodymyr Oleksandrovych Zelenskyy yakoze impanuka ubwo imodoka yari arimo yagonzwe n’indi y’umuntu usanzwe.

Byatangajwe mu ijoro ryakeye mu itangazo ryashyizwe hanze n’Ibiro bishinzwe amakuru mu biro by’Umukuru w’Igihugu cya Ukraine.

Iri tangazo rivuga ko Perezida Zelensky, yakoreye impanuka mu murwa Mukuru wa Kiev ubwo yari mu modoka ikagongwa n’indi.

Muri iri tangazo rigufi ryatanzwe na Sergii Nykyforov ushinzwe itangazamakuru n’itumanaho mu biro by’Umukuru w’Igihugu, rigira riti “Perezida yakorewe ibizamini n’umuganga ariko nta bikomere bikanganye yamusanganye.”

Sergii Nykyforov yatangaje ko uwari utwaye iyo modoka yagonze iy’Umukuru w’Igihugu yakomeretse, yahise atangira kuvurirwa ahabereye impanuka akaza kugezwa ku bitaro hifashishijwe imbangukiragutabara.

Iyi mpanuka yabaye ubwo Perezida Zelenskcy yagaruka i Kiev avuye mu gace ka Kharkiv aho yahuriye n’abasirikare ba Ukraine mu mujyi wa Izium wisubijwe na Ukraine iwukuye mu maboko y’abasirikare b’u Burusiya.

Perezida Zelensky ukunze gutanga ubutumwa akoresheje amashusho, nyuma yuko ibiro bye bivuze iby’iyi mpanuka, yagaragaye mu butumwa bw’amashusho agaragariza abaturage be ishusho y’Intambara ihanganishije Igihugu cye n’u Burusiya ariko ntiyagira icyo avuga kuri iyi mpanuka.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts