Wednesday, September 11, 2024

Akadasangirwa kasangiwe: Abasore b’impanga bashatse umugore umwe n’umwana atwite ngo ni uwabo bombi

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Impanga z’abahungu bo muri Kenya, ziyemerera ko zashatse umugore umwe, zatangaje ko ziteguye kwakira umwana wabo wa mbere. Bavuga ko barara mu buriri bumwe uko ari batatu n’ibindi byose bibuberamo ngo barasangira.

Izi mpanga ndetse n’umugore wazo, zambara imyambaro y’ibara rimwe, zivuga ko ziyemeje gusangira byose bityo ko ari na yo mpamvu zahisemo gushaka umugore umwe.

Aba bagabo ndetse n’umugore wabo, mu mashusho yatambutse kuri YouTube, bavuze ko urukundo rwabo rushikamye atari urwo mu magambo gusa.

Teddy na Peter bavuga ko batarashyingiranwa n’umugore wabo Emily mu buryo bwemewe n’amategeko, bavuga ko bamaze gushinga urugo kuko babana.

Muri aya mashusho ari kuri YouTube Channel yitwa Nicholas kioko, Teddy umwe muri izi mpanga yagiez ati “Twamaze kuba umuryango, uyu ni umugore wacu njye n’umuvandimwe wanjye, turi impanga, dusangiye umugore kuko turi impanga, yewe turara no mu buriri bumwe.”

Emily, umugore w’aba bavandimwe, na we ahamya ko aba bagabo bombi ari abe, ati Kandi bombi ndabakunda.

Uyu mugore avuga ko yabanje kumenyana na Peter ubwo bahuriraga mu masengesho ubundi bagahana nimero ariko ko Peter yamuhaye iy’impanga ye Teddy kuko we ntayo yari afite.

Peter avuga ko nyuma yuko uyu mugore wabo ababwiriye ko atwite, bombi biyumvisemo ko umwana ari uwabo bombi ndetse ko bazamurera nk’uwo basangiye.

Baritegura kwibaruka
Emily avuga ko abagabo be abakunda
Bavuga bishimira umuryango wabo

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts

Welcome Back!

Login to your account below

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Add New Playlist