• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Friday, July 3, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Impamvu amatora ya Perezida agiye gusubirwamo mu Gihugu kimwe cyo muri Afurika

radiotv10by radiotv10
29/09/2025
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Impamvu amatora ya Perezida agiye gusubirwamo mu Gihugu kimwe cyo muri Afurika
Share on FacebookShare on Twitter

Muri Seychelles hagiye gusubirwamo amatora ya Perezida wa Repubulika y’iki Gihugu, ahanganishije abakandida babiri bakomeye, nyuma yuko habuze uwuzuza amajwi yagenwe kugira ngo atsinde mu buryo bweruye.

Umuyobozi w’ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi Patrick Herminie, yabonye 48,8% by’amajwi, mu gihe Perezida uri ku butegetsi, Wavel Ramkalawan, yabonye 46,4%, nk’uko Komisiyo y’Amatora yabitangaje.

Ni mugihe umukandida wegukana intsinzi agomba kubona amajwi arenga 50% kugira ngo atangazwe nk’uwatsinze, bityo igice cya kabiri amatora kikaba giteganyijwe mu cyumweru gitaha.

Seychelles ni cyo Gihugu gito muri Afurika, kigizwe n’ibirwa 115 biri mu Nyanja y’Abahinde, kikaba  Gituwe n’abaturage barenga ibihumbi 120 gusa.

Wavel Ramkalawan arashaka manda ye ya kabiri, aho ishyaka rye Linyon Demokratik Seselwa (LDS) ryiyemeje kuzamura ubukungu, iterambere ry’imibereho myiza y’abaturage ndetse no kurengera ibidukikije.

Ishyaka United Seychelles riyobowe na Herminie bahanganye, ni ryo ryari ku butegetsi kuva mu 1977 kugeza mu 2020, ubwo ryatakazaga ubwiganze ku ishyaka rya Ramkalawan.

Ndetse mu ijambo yavugiye kuri televisiyo y’Igihugu Herminie yagize ati “Twiteguye ku gice cya kabiri cy’amatora, ndetse ejo Tuzatangira ibikorwa byo kwiyamamaza.”

Seychelles ni Igihugu kizwi cyane ku bukerarugendo bushingiye ku bidukikije, ndetse ni cyo gikize kurusha ibindi muri Afurika ku bijyanye n’amafaranga umuturage yinjiza ku mwaka, (average income per person) aho umuturage umwe yinjiza asaga $9,440 (arenga miliyoni 14 Frw).

Shemsa UWIMANA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

1 + twenty =

Previous Post

Urukiko rwatangaje icyemezo kuri Adolphe wari Umunyamabanga Mukuru wa FERWAFA uregwa kunyereza

Next Post

Ibyamenyekanya ku by’abafana ba Rayon bafatiwe nzira n’inzego z’umutekano za Tanzania n’icyakurikiyeho

Related Posts

Icyorezo cya Ebola kimaze iminsi gica ibintu muri Congo gishobora kubonerwa umuti

Icyorezo cya Ebola kimaze iminsi gica ibintu muri Congo gishobora kubonerwa umuti

by radiotv10
03/07/2026
0

Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku Buzima (OMS), ryatangaje ko muri Repeburika Iharanira Demokarasi ya Congo, hatangiye igeragezwa ry'imiti ibiri ishobora...

Ntibisanzwe: Umugore yabyabe abana babiri mu minsi ibiri itandukanye

Ntibisanzwe: Umugore yabyabe abana babiri mu minsi ibiri itandukanye

by radiotv10
03/07/2026
0

Umugore w’imyaka 32 wo muri Leta Zunze Ubumwe za America, yabyaye abana babiri mu minsi ibiri, nyuma yo kumara amasaha...

Ni iki cyatumye Guverinoma ya Tanzania yohereza abasirikare n’abapolisi benshi mu mijyi itandukanye

Ni iki cyatumye Guverinoma ya Tanzania yohereza abasirikare n’abapolisi benshi mu mijyi itandukanye

by radiotv10
03/07/2026
0

Guverinoma ya Tanzaniya yohereje abasirikare n'abapolisi benshi i Dar es salaam, no mu yindi mijyi minini, ngo bajye gukumira imyigaragambyo...

Uganda yacyuye abaturage bayo ba mbere bari mu Gihugu gikomeje kuvugwamo ihohoterwa rikorerwa abanyamahanga

Uganda yacyuye abaturage bayo ba mbere bari mu Gihugu gikomeje kuvugwamo ihohoterwa rikorerwa abanyamahanga

by radiotv10
03/07/2026
0

Abanya-Uganda 273 bacyuwe mu Gihugu cyabo bakuwe muri Afurika y'Epfo, bakaba ari abagize icyiciro cya mbere cy’abo Guverinoma ya Uganda...

PYROMANE – POMPIER:OPEN LETTER TO ICJ JUDGES

PYROMANE – POMPIER:OPEN LETTER TO ICJ JUDGES

by radiotv10
02/07/2026
0

The arsonist-firefighter (pyromane-pompier) strategy: Understanding a persistent model of political and strategic manipulation. How DRC is manipulating the ICJ and...

Next Post
Ibyamenyekanya ku by’abafana ba Rayon bafatiwe nzira n’inzego z’umutekano za Tanzania n’icyakurikiyeho

Ibyamenyekanya ku by'abafana ba Rayon bafatiwe nzira n'inzego z'umutekano za Tanzania n’icyakurikiyeho

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Abanyamakuru babiri bazwi mu biganiro bya siporo mu Rwanda Hit na Ida bagiye gukora ubukwe

Kigali: Uko byagenze ngo bafatane mu mashati nyuma yo gusangira inzoga

Icyorezo cya Ebola kimaze iminsi gica ibintu muri Congo gishobora kubonerwa umuti

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.