Monday, November 10, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Impamvu amatora ya Perezida agiye gusubirwamo mu Gihugu kimwe cyo muri Afurika

radiotv10by radiotv10
29/09/2025
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Impamvu amatora ya Perezida agiye gusubirwamo mu Gihugu kimwe cyo muri Afurika
Share on FacebookShare on Twitter

Muri Seychelles hagiye gusubirwamo amatora ya Perezida wa Repubulika y’iki Gihugu, ahanganishije abakandida babiri bakomeye, nyuma yuko habuze uwuzuza amajwi yagenwe kugira ngo atsinde mu buryo bweruye.

Umuyobozi w’ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi Patrick Herminie, yabonye 48,8% by’amajwi, mu gihe Perezida uri ku butegetsi, Wavel Ramkalawan, yabonye 46,4%, nk’uko Komisiyo y’Amatora yabitangaje.

Ni mugihe umukandida wegukana intsinzi agomba kubona amajwi arenga 50% kugira ngo atangazwe nk’uwatsinze, bityo igice cya kabiri amatora kikaba giteganyijwe mu cyumweru gitaha.

Seychelles ni cyo Gihugu gito muri Afurika, kigizwe n’ibirwa 115 biri mu Nyanja y’Abahinde, kikaba  Gituwe n’abaturage barenga ibihumbi 120 gusa.

Wavel Ramkalawan arashaka manda ye ya kabiri, aho ishyaka rye Linyon Demokratik Seselwa (LDS) ryiyemeje kuzamura ubukungu, iterambere ry’imibereho myiza y’abaturage ndetse no kurengera ibidukikije.

Ishyaka United Seychelles riyobowe na Herminie bahanganye, ni ryo ryari ku butegetsi kuva mu 1977 kugeza mu 2020, ubwo ryatakazaga ubwiganze ku ishyaka rya Ramkalawan.

Ndetse mu ijambo yavugiye kuri televisiyo y’Igihugu Herminie yagize ati “Twiteguye ku gice cya kabiri cy’amatora, ndetse ejo Tuzatangira ibikorwa byo kwiyamamaza.”

Seychelles ni Igihugu kizwi cyane ku bukerarugendo bushingiye ku bidukikije, ndetse ni cyo gikize kurusha ibindi muri Afurika ku bijyanye n’amafaranga umuturage yinjiza ku mwaka, (average income per person) aho umuturage umwe yinjiza asaga $9,440 (arenga miliyoni 14 Frw).

Shemsa UWIMANA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

3 × five =

Previous Post

Urukiko rwatangaje icyemezo kuri Adolphe wari Umunyamabanga Mukuru wa FERWAFA uregwa kunyereza

Next Post

Ibyamenyekanya ku by’abafana ba Rayon bafatiwe nzira n’inzego z’umutekano za Tanzania n’icyakurikiyeho

Related Posts

Kimwe mu bikorwa by’ishoramari rya Kabila wabaye Perezida wa Congo kizwi cyane cyafunze imiryango

Kimwe mu bikorwa by’ishoramari rya Kabila wabaye Perezida wa Congo kizwi cyane cyafunze imiryango

by radiotv10
10/11/2025
0

Pariki yo mu Kibaya cya N’Sele izwi cyane i Kinshasa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, isanzwe ari iya Joseph...

Abari mu myigaragambyo muri Tanzania akabo kashobotse

Abari mu myigaragambyo muri Tanzania akabo kashobotse

by radiotv10
10/11/2025
0

Leta ya Tanzania yagejeje mu nkiko abantu amagana ibarega icyaha cya gucura umugambi wo kugambanira Igihugu, nyuma y’imyigaragambyo yabaye mu...

Umukoloneri uri mu bafasha ubutegetsi bwa Congo kurwanya M23 ari mu mazi abira

Umukoloneri uri mu bafasha ubutegetsi bwa Congo kurwanya M23 ari mu mazi abira

by radiotv10
10/11/2025
0

Colonel Fureko usanzwe akomoka mu Banyamulenge ukorana n’Umutwe wa Wazalendo na FARDC guhangana na AFC/M23, yatawe muri yombi anakorerwa iyicarubozo...

Umusirikare mu gisirikare cya Congo yishwe nyuma yo gushaka kwivugana komanda we

Umusirikare mu gisirikare cya Congo yishwe nyuma yo gushaka kwivugana komanda we

by radiotv10
10/11/2025
0

Umusirikare mu gisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) bivugwa ko yari yasinze, yishwe nyuma yo gushaka kwivugana umukuriye,...

Imyitwarire y’Igisirikare cy’u Burundi ikomeje guteza impungenge ku Banyamulenge muri Congo

Imyitwarire y’Igisirikare cy’u Burundi ikomeje guteza impungenge ku Banyamulenge muri Congo

by radiotv10
10/11/2025
0

Igisirikare cy’u Burundi kiravugwaho kohereza abandi basirikare muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo byumwihariko muri Kivu y’Epfo, aho bivugwa ko...

IZIHERUKA

Wari uzi ko siporo yatuma uzigama abarirwa mu miliyoni ku mwaka?
SIPORO

Wari uzi ko siporo yatuma uzigama abarirwa mu miliyoni ku mwaka?

by radiotv10
10/11/2025
0

Kimwe mu bikorwa by’ishoramari rya Kabila wabaye Perezida wa Congo kizwi cyane cyafunze imiryango

Kimwe mu bikorwa by’ishoramari rya Kabila wabaye Perezida wa Congo kizwi cyane cyafunze imiryango

10/11/2025
Abari mu myigaragambyo muri Tanzania akabo kashobotse

Abari mu myigaragambyo muri Tanzania akabo kashobotse

10/11/2025
Ibyo twamenye ku isakara ry’amashusho agaragaramo umuhanzi Nyarwanda akomeje kurikoroza

Ibyo twamenye ku isakara ry’amashusho agaragaramo umuhanzi Nyarwanda akomeje kurikoroza

10/11/2025
Umukoloneri uri mu bafasha ubutegetsi bwa Congo kurwanya M23 ari mu mazi abira

Umukoloneri uri mu bafasha ubutegetsi bwa Congo kurwanya M23 ari mu mazi abira

10/11/2025
Umusaza wakoraga akazi ko gucukura imva bamusanze yapfuye

Umusaza wakoraga akazi ko gucukura imva bamusanze yapfuye

10/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Ibyamenyekanya ku by’abafana ba Rayon bafatiwe nzira n’inzego z’umutekano za Tanzania n’icyakurikiyeho

Ibyamenyekanya ku by'abafana ba Rayon bafatiwe nzira n'inzego z'umutekano za Tanzania n’icyakurikiyeho

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Wari uzi ko siporo yatuma uzigama abarirwa mu miliyoni ku mwaka?

Kimwe mu bikorwa by’ishoramari rya Kabila wabaye Perezida wa Congo kizwi cyane cyafunze imiryango

Abari mu myigaragambyo muri Tanzania akabo kashobotse

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.