Impamvu RDF yajyanye abahagarariye Ingabo z’Ibihugu byabo mu Rwanda aharasiwe umusirikare wa FADRC

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Abahagarariye inyungu z’Ingabo muri za Ambasade z’Ibihugu byabo mu Rwanda, bajyanywe aharasiwe umusirikare wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) mu Karere ka Rubavu, basobanurirwa uko byose byagenze nyuma yuko babisabye bakanifuza kubibazaho ibibazo.

Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda, butangaza ko iki gikorwa cyo gusobanurira abahagarariye inyungu z’Ingabo z’Ibihugu byabo muri za Ambasade zabo mu Rwanda (Defences Attachés), cyabaye kuri uyu wa Mbere tariki 21 Ugushyingo 2022 nyuma y’umunsi umwe uyu musirikare wa Congo arasiwe mu Rwanda.

Izindi Nkuru

Uyu musirikare yarashwe mu ijoro ryo ku wa Gatandatu tariki 19 Ugushyingo 2022 ahagana saa saba ubwo yambukaga ku mupaka wa Petite Barrière mu buryo bunyuranyije n’amategeko akaza arasa ku basirikare ba RDF muri Mbugangari, na we agahita araswa akahasiga ubuzima.

Umuyobozi ushinzwe ubutwererane mpuzamahanga mu Ngabo z’u Rwanda (RDF), Brig Gen Patrick Karuretwa yavuze ko iki gikorwa cyo kujyana abahagarariye inyungu z’ingabo z’Ibihugu byabo mu Rwanda ahabereye kiriya gikorwa, cyateguwe na RDF nyuma yuko babyisabiye ubwabo kugira ngo bajye kwirebera uko byagenze ndetse banabibazeho ibibazo.

Ubwo bageraga i Rubavu, bakiriwe n’umuyobozi wa Diviziyo ya 3 ya RDF, Brig Gen Andrew Nyamvumba wahise aberecyeza Mbugangari muri metero nke uvuye ku mupaka uhuza u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Aba bahagarariye Ingabo z’Ibihugu byabo mu Rwanda, beretswe uko uriya musirikare warashwe yambutse umupaka akaza arasa agambiriye kwivugana abasirikare b’u Rwanda bari mu minara yabo ibiri ukiva ku mupaka. Abasirikare ba RDF bagahita bamusubiza bakamwivugana mbere yuko na we agira uwo yica.

Brig Gen Karuretwa agaruka ku cyatumye habaho uru ruzinduko rwo kujya kwereka aba basirikare iby’iki kibazo, yagize ati “Abahagarariye inyungu z’ingabo z’Ibihugu byabo bifuzaga kumva ubwoko bw’umwuka uhari ukomeje gutuma habaho ibibazo nk’ibi, kuko iki cyabayeho si ku nshuro ya mbere, abahagarariye inyungu z’ingabo z’Ibihugu byabo baje kwirebera uko byifashe.”

Brig Gen Karuretwa yakomeje avuga ko aba basirikare bamaze igihe baganira kuri uyu mwuka ukomeje gutuma abasirikare ba DRC bambuka umupaka mu buryo bunyuranyije n’amategeko bakagaba ibitero bidafite ishingiro. Ati “Turasaba DRC guhagarika ibi bikorwa by’ubushotoranyi.”

Yavuze kandi ko Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yabanje guhakana ko uwarashwe atari umusirikare wayo ariko ko nyuma yaje kubyemera nyuma yuko hagaragajwe ibimenyetso simusiga.

Itsinda ry’Ingabo rishinzwe kugenzura ibikorwa bya gisirikare byambukiranya imipaka mu karere EJVM (Expanded Joint Verification Mechanism) ryagaragarijwe rinakusanya ibimenyetso byose ndetse hari gutegurwa uko umurambo w’uyu musirikare washyikirizwa DRC.

Gen Patrick Karuretwa yabasobanuriye imiterere y’iki kibazo
RDF yagaragaje uko umusirikare wa FARDC yinjiye mu Rwanda arasa

RADIOTV10

Comments 1

  1. Nzarubara Emmanuel says:

    Congo Imenye Ko u Rwanda Rurinzwe, Asante TV10.

Leave a Reply to Nzarubara Emmanuel Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru