• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO IBYAMAMARE

Impamvu urubanza rwa Eric Semuhungu rwashyizwe mu muhezo

radiotv10by radiotv10
21/05/2026
in IBYAMAMARE, IMYIDAGADURO
0
Amakuru mashya: Hatangajwe ibyaha Eric Semuhungu akurikiranyweho
Share on FacebookShare on Twitter

Urubanza rw’ubujurire ku ifungwa rya Eric Semuhungu ukurikiranyweho ibyaha bishingiye ku gusambanya abahungu bagenzi be, rwashyizwe mu muhezo ku mpamvu zirimo kuba ibivugirwamo binyuranyije n’imyitwarire mbonezabupfura.

Ni mu rubanza rw’Ubujurire ruburanishwa n’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge ku cyemezo cy’ifungwa ry’agateganyo cyafatiwe Eric, rwabaye kuri uyu wa Kane tariki 21 Gicurasi 2026.

Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge kandi rwavuze ko iki cyemezo cyo gushyira mu muhezo iburanisha, gishingiye ku korohereza uregwa kuba yabasha kwisobanura, kuko mu gihe rwabera mu ruhame, bishobora kumugora.

Ubwo iri buranisha ryatangiraga, umwe mu bunganira uregwa, yasabye Urukiko gushyira mu muhezo urubanza nk’uko byakozwe mu Rukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwaburanishije urubanza rwa mbere.

Uruhande rw’ubwunganizi rwavugaga ko iki cyifuzo gishinjye ku miterere y’ibyaha biregwa umukiliya warwo, kuko bakurikije ibikwiye kuvugirwamo, ashobora kugorwa no kwisobanura mu gihe yaba ari kuburanira mu ruhame, kandi atabasha kuvuga yisanzuye igihe yaba agize ibyo abazwa gusobanua.

Ubushinjacyaha bubajijwe icyo buvuga ku cyifuzo cy’uruhande rw’uregwa, bwavuze ko ibyo basaba biri mu burenganzira bwabo, kuko biteganywa n’amategeko, bityo ko icyemezo cyafatwa n’Urukiko, rwahise runacyemeza.

Eric Semuhungu yafatiwe icyemezo cyo gufungwa by’agateganyo iminsi 30 n’Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro tariki 04 Gicurasi 2026, nyuma yo kubona ko hari impamvu zikomeye zituma uregwa ashobora kuba yarakoze ibyaha ashinjwa.

Uregwa akurikiranyweho ibyaha bibiri, icyo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato n’icyo gusakaza amashusho yerekeranye n’imikoreshereze y’ibitsina.

Semuhungu watawe muri yombi tariki 09 Mata 2026, aregwa n’abantu banyuranye bamushinja kuba yarabasambanyije ku gahato abanje kubasindisha.

Ubwo yatabwaga muri yombi, Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry yavuze ko abareze Eric Semuhungu barengaga umuntu umwe, kandi bose bakaba ari ab’igitsinagabo.

RADIOV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

five × one =

Previous Post

Abasezeranye ivangamutungo rusange mu Rwanda ni 97%, ab’ivanguramutungo risesuye ni 0,6%

Next Post

Ubutumwa bwahawe uwari Umuvugizi wa RDF ku nshingano zo kuyobora Umutwe w’Ingabo zihora ziteguye

Related Posts

Uwamamaye mu gukora amashusho y’abahanzi nyarwanda agiye kurushingana n’umukobwa wakundanye n’ikindi cyamamare

Uwamamaye mu gukora amashusho y’abahanzi nyarwanda agiye kurushingana n’umukobwa wakundanye n’ikindi cyamamare

by radiotv10
01/06/2026
0

Uwamamaye nka Cedru mu mwuga wo gutunganya amashusho y’indirimbo z’abahanzi, yambitse impeta umukobwa witwa Ella wavuzweho gukundana na Lick Lick...

Skills Every Young Adult Should Learn Before Turning 30

Skills Every Young Adult Should Learn Before Turning 30

by radiotv10
01/06/2026
0

Your twenties are often described as the decade of discovery. It is a time when many people finish school, start...

Secrets to building strong and healthy friendships

Secrets to building strong and healthy friendships

by radiotv10
01/06/2026
0

Friendships are some of the most valuable relationships in our lives. Good friends support us during difficult times, celebrate our...

Super Manager yaciye amarenga y’icyo ashobora gukurikizaho nyuma y’icyemezo cy’urubanza yari yarezemo asaba miliyoni 380Frw

Super Manager yaciye amarenga y’icyo ashobora gukurikizaho nyuma y’icyemezo cy’urubanza yari yarezemo asaba miliyoni 380Frw

by radiotv10
29/05/2026
0

Umuhanzi Super Manager uzwi mu myidagaduro mu Rwanda, nyuma yo gutsinda urubanza yari yarezemo sosiyete y’itumanaho ayisaba indishyi ya Miliyoni...

Confidence vs. Arrogance: Knowing the Difference Can Change Your Relationships

Confidence vs. Arrogance: Knowing the Difference Can Change Your Relationships

by radiotv10
29/05/2026
0

Everyone wants to be confident because confidence helps us take on challenges, pursue opportunities, and believe in our abilities. However,...

Next Post
Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda yabonye inshingano nshya ku rwego rwa Afurika y’Iburasirazuba

Ubutumwa bwahawe uwari Umuvugizi wa RDF ku nshingano zo kuyobora Umutwe w’Ingabo zihora ziteguye

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Umudepite uherutse gutabwa muri yombi n’igisirikare cya Uganda amaze iminsi 10 batazi irengero rye

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso by’uko uruhande bahanganye rwiteguye gukaza urugamba

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.