Friday, January 30, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Impanuro ziremereye Perezida Kagame yahaye abasirikare barimo Abajenerali bakomeye

radiotv10by radiotv10
18/08/2023
in MU RWANDA, UMUTEKANO
0
P.Kagame yakurikiye imyitozo ihanitse ya RDF yanarebwe n’Aba-Generals-Full 3 n’abandi banyabigwi mu ngabo (AMAFOTO)
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, yakurikiye imyitozo ya gisirikare, anaha ubutumwa abasirikare, bwibanze kubibutsa ko RDF itabereyeho gushoza intambara, ahubwo ko ari iyo kurinda ko ibaho no kurinda amahoro.

Ni imyitozo yabaye kuri uyu wa Kane tariki 17 Kanama 2023 mu kigo cy’imyitozo ya Gisirikare cya Gabiro mu Karere ka Gatsibo, yanakurikiranywe n’abayobozi bakuru mu ngabo z’u Rwanda n’abasirikare bo ku rwego rwo hejuru.

Nyuma y’iyi myitozo, Perezida Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga wa RDF, yahaye ubutumwa aba basirikare bari mu myitozo ndetse n’abandi bari bahari, barimo abasirikare bakuru bari mu kiruhuko cy’izabukuru.

Perezida Kagame yavuze ko inshingano z’abasirikare b’u Rwanda, zitagarukira ku kurinda Igihugu gusa, ahubwo ko zigomba no kureba ku mibereho y’abagituye.

Yagize ati “Imyumvire y’umwuga nka RDF, ntabwo turinda Igihugu gusa, ahubwo twaranacyubatse, turacyubaka, n’ubu turakomeza kucyubaka.”

Yakomeje abibutsa ko bagomba kurangwa n’imyitwarire iboneye, kuko ari umusingi wababashisha kurenga n’ibigoye. Ati “Disipuline ituma n’amikoro tudafite mu buryo buhagije, ajya aha ngombwa ntiyangirike.”

Ariko nanone na “Disipuline ntabwo ihagije ariko ni cyo twubakiraho, hari ukumenya, hari ukwiga bizamura bwa bushobozi kuko ushobora kugira discipline waba udafite ubumenyi, waba udafite kwiga, waba udafite amahugurwa, iyo discipline ubwayo gusa utubakiyeho, ntaho ikugeza.”

Umukuru w’u Rwanda kandi yakunze kubwira Ingabo ko akazi kabo atari ugushoza intambara, ahubwo ko ari ukurinda amahoro, ariko ko nanone mu gihe hari uwazishoza, baba bagomba kuzirwana bahagaze bwuma, n’ubu akaba yongeye kubibwira aba basirikare.

Ati “RDF ntabwo ibereyeho gushoza intambara cyangwa kugira gute, ahubwo ibereyeho kuyirinda, kurinda amahoro, hano iwacu n’ahandi mwagiye mujya byagaragaye mutabaye benshi dufite ibyo duhuriraho nk’Abanyafurika cyangwa inshuti ziba zatwitabaje.”

Iyi myitozo yiswe ‘Exercise Hard Punch’ yo gukarishya ubumenyi mu bya gisirikare, by’umwihariko mu kurwana urugamba, hakoreshejwe intwaro zinyuranye zirimo n’indege z’intambara, isanzwe ihuriza hamwe abasirikare bo mu matsinda anyuranye muri RDF.

Perezida Kagame yarebye uko RDF iri gukarishya ubumenyi mu by’urugamba
Arangije abaha ubutumwa
Bashyizeho na morale

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

11 + 2 =

Previous Post

Nigeria: Abasirikare baguye mu gico cy’amabandi habaho gukozanyaho gukomeye

Next Post

Ikipe y’ibigwi itarahiriwe n’umwaka ushize ikomeje gushaka aho izamenera igarurira icyizere abayikunda

Related Posts

AMAKURU MASHYA: Hatanzwe iminsi ibiri y’ikuruhuko yikurikiranya mu Rwanda

Hatangajwe Konji rusange mu Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo, yatangaje ko ku wa Mbere tariki 02 Gashyantare 2026 ari umunsi w’Ikiruhuko rusange, bitewe no...

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yashyize mu myanya abayobozi barimo Brig Gen Jean Paul Nyirubutama wagizwe Umujyanama Mukuru...

Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze

Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze

by radiotv10
30/01/2026
0

Ubushakashatsi bw’Umuryango urwanya ruswa n’akarengane, Transparency International Rwanda, bwakorewe mu mashuri makuru na za kaminuza, bwagaragaje ko abantu 8% batanze...

Barafinda wigeze  kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

by radiotv10
30/01/2026
0

RIB yataye muri yombi abantu batatu barimo Barafinda Sekikubo Fred wigeze kwiyita Umunyapolitiki w’akataraboneka, akanajya kuri Komisiyo y’Amatora avuga ko...

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Perezida w’Inama y’Abaminisitiri ya Togo, Faure Essozimna Gnassingbé wanahawe inshingano na Afurika Yunze Ubumwe z’ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo...

IZIHERUKA

AMAKURU MASHYA: Hatanzwe iminsi ibiri y’ikuruhuko yikurikiranya mu Rwanda
MU RWANDA

Hatangajwe Konji rusange mu Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Eng.-AFC/M23 releases distressing footage of atrocities committed by opposing forces

Itangazo ry’akababaro ka AFC/M23 ku bikorwa by’ubugome byakozwe n’uruhande bahanganye

30/01/2026
Umutoza wa Senegal nyuma yo gucibwa 100,000$ yageneye ubutumwa abari batangiye kuyamukusanyiriza

Umutoza wa Senegal nyuma yo gucibwa 100,000$ yageneye ubutumwa abari batangiye kuyamukusanyiriza

30/01/2026
General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

30/01/2026
Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze

Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze

30/01/2026
Filimi mpuzamahanga igezweho muri iyi minsi igiye kwerekanwa i Kigali muri gahunda ikiri nshya

Filimi mpuzamahanga igezweho muri iyi minsi igiye kwerekanwa i Kigali muri gahunda ikiri nshya

30/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Ikipe y’ibigwi itarahiriwe n’umwaka ushize ikomeje gushaka aho izamenera igarurira icyizere abayikunda

Ikipe y’ibigwi itarahiriwe n’umwaka ushize ikomeje gushaka aho izamenera igarurira icyizere abayikunda

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Hatangajwe Konji rusange mu Rwanda

Itangazo ry’akababaro ka AFC/M23 ku bikorwa by’ubugome byakozwe n’uruhande bahanganye

Umutoza wa Senegal nyuma yo gucibwa 100,000$ yageneye ubutumwa abari batangiye kuyamukusanyiriza

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.