Perezida Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, yakurikiye imyitozo ya gisirikare, anaha ubutumwa abasirikare, bwibanze kubibutsa ko RDF itabereyeho gushoza intambara, ahubwo ko ari iyo kurinda ko ibaho no kurinda amahoro.
Ni imyitozo yabaye kuri uyu wa Kane tariki 17 Kanama 2023 mu kigo cy’imyitozo ya Gisirikare cya Gabiro mu Karere ka Gatsibo, yanakurikiranywe n’abayobozi bakuru mu ngabo z’u Rwanda n’abasirikare bo ku rwego rwo hejuru.
Nyuma y’iyi myitozo, Perezida Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga wa RDF, yahaye ubutumwa aba basirikare bari mu myitozo ndetse n’abandi bari bahari, barimo abasirikare bakuru bari mu kiruhuko cy’izabukuru.
Perezida Kagame yavuze ko inshingano z’abasirikare b’u Rwanda, zitagarukira ku kurinda Igihugu gusa, ahubwo ko zigomba no kureba ku mibereho y’abagituye.
Yagize ati “Imyumvire y’umwuga nka RDF, ntabwo turinda Igihugu gusa, ahubwo twaranacyubatse, turacyubaka, n’ubu turakomeza kucyubaka.”
Yakomeje abibutsa ko bagomba kurangwa n’imyitwarire iboneye, kuko ari umusingi wababashisha kurenga n’ibigoye. Ati “Disipuline ituma n’amikoro tudafite mu buryo buhagije, ajya aha ngombwa ntiyangirike.”
Ariko nanone na “Disipuline ntabwo ihagije ariko ni cyo twubakiraho, hari ukumenya, hari ukwiga bizamura bwa bushobozi kuko ushobora kugira discipline waba udafite ubumenyi, waba udafite kwiga, waba udafite amahugurwa, iyo discipline ubwayo gusa utubakiyeho, ntaho ikugeza.”
Umukuru w’u Rwanda kandi yakunze kubwira Ingabo ko akazi kabo atari ugushoza intambara, ahubwo ko ari ukurinda amahoro, ariko ko nanone mu gihe hari uwazishoza, baba bagomba kuzirwana bahagaze bwuma, n’ubu akaba yongeye kubibwira aba basirikare.
Ati “RDF ntabwo ibereyeho gushoza intambara cyangwa kugira gute, ahubwo ibereyeho kuyirinda, kurinda amahoro, hano iwacu n’ahandi mwagiye mujya byagaragaye mutabaye benshi dufite ibyo duhuriraho nk’Abanyafurika cyangwa inshuti ziba zatwitabaje.”
Iyi myitozo yiswe ‘Exercise Hard Punch’ yo gukarishya ubumenyi mu bya gisirikare, by’umwihariko mu kurwana urugamba, hakoreshejwe intwaro zinyuranye zirimo n’indege z’intambara, isanzwe ihuriza hamwe abasirikare bo mu matsinda anyuranye muri RDF.
RADIOTV10