Nigeria: Abasirikare baguye mu gico cy’amabandi habaho gukozanyaho gukomeye

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Igisirikare cya Nigeria cyatangaje ko abasirikare bacyo 36, bishwe bahitanywe n’abo bise amabandi yitwaje intwaro yabateze igico, mu majyaruguru y’Igihugu, ubwo bari bari mu bikorwa byo guhiga bukware inyeshyamba muri Leta ya Niger hafi y’icyaro cya Kundu.

Habanje kugwa abasirikare ba Leta 22 baguye muri icyo gico yanaranzwe no kurasana gukomeye hagati y’ingabo z’Igihugu n’aya mabandi yari yabateze igico, Leta iza kohereza Kajugujugu yari igiye kuzana abahakomerekeye, igeze mu giturage cya Chukuba mu ntara ya Shiroro, na yo birangira ikoze impanuka 14 bari bayirimo bahita bahasiga ubuzima, barindwi barakomereka bikomeye.

Izindi Nkuru

Kugeza ubu icyateje iyi mpanuka ya Kajugujugu yari igiye gutabara, ntabwo kiramenyekana.

Ntitwabura kuvuga ko mu myaka ibiri ishize igice cy’amajyaruguru ashyira uburengerazuba bwa Nigeria cyigaruriwe n’imitwe yitwaje intwaro ziremereye, ihora ihungabanya umutekano w’igihugu.

Ibi biriyongeraho umutwe w’iterabwoba wa Boko Haram na Islamic State West Africa Province (ISWAP) imaze imyaka isaga 13 yose, iyogoza ibintu mu gihugu cyose.

Assoumani TWAHIRWA
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru