Kigali: Mu minsi 3 hamaze gufatwa ibinyabiziga 450 mu mukwabu w’amakosa yahagurukiwe

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Polisi y’u Rwanda yafashe ibinyabiziga 258 birimo imodoka na moto, mu Mujyi wa Kigali, mu mukwabu wo guca ikosa ryo kugenda bidacanye amatara, nyuma y’uko hari hafashwe ibindi 200.

Ibi binyabiziga byafatiwe mu mihanda inyuranye mu Mujyi wa Kigali mu ijoro ryo ku wa Kabiri tariki 15 no ku wa Gatatu tariki 16 Kanama 2023.

Izindi Nkuru

Ibi binyabiziga 258, birimo moto 160 ndetse n’imodoka 98, ba nyirabyo bategetswe kwishyura amande, nk’uko biteganywa n’amategeko.

Byafashwe nyuma y’uko ku wa Mbere w’iki Cyumweru, hari Hafashwe ibindi binyabiziga birenga 200, mu mukwabu waje ukurikira ubukangurambaga bwibutsaga abatwara ibinyabiziga kubahiriza amabwiriza arebana no gucana amatara ku binyabiziga.

Polisi y’u Rwanda yibutsa ko amatara magufi y’amapikipiki na velomoteri bigenda mu nzira nyabagendwa, bigomba gukoreshwa igihe cyose no mu buryo bwose.

Naho imodoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange na zo zigomba gucana amatara y’imbere mu binyabiziga kuva ku isaha ya saa 6:00’ z’umugoroba.

Izindi modoka zafashwe ni izakoreshaga inzira nyabagendwa nijoro zidacanye amatara.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, avuga ko ibi byose bikorwa hagamijwe kunoza umutekano wo mu muhanda.

Ati “Biroroshye cyane kubona ko moto idacanye itara haba ku manywa cyangwa nijoro.”

CP John Bosco Kabera yongera kwibutsa kandi abatwara imodoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange ko bagomba gucana amatara y’imbere mu gihe bwije [kuva saa kumi n’ebyiri z’umugoroba], mu rwego rwo kubungabunga umutekano w’abagenzi.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru