Ibyabujijwe abaganga bose mu Rwanda hari ababyadukanye babyimika nk’umuco

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Bamwe mu bivuriza ku Kigo Nderabuzima cya Rukoma cyo mu Murenge wa Sake mu Karere ka Ngoma, baranenga imyitwarire y’abaganga bahakora yo kwigira kuri telefoni, bakavuga ko hatagize igikorwa hari abarangaranwa n’ubuzima bukaba bwabacika.

Ubwo umunyamakuru wa RADIOTV10 yageraga ku Kigo nderabuzima cya Rukoma, yasanze hari abarwayi bategereje kubonana n’abaganga, n’abandi bategereje izindi serivisi, ariko bose baguye mu kantu.

Izindi Nkuru

Yasanze kandi bamwe mu baganga batanga serivisi ariko na telefone ziri ku matwi, abandi bibereye hanze y’ibiro bari kuvugira kuri telefone.

Ni ibintu binengwa na bamwe mu bari baje kwivuriza kuri iki Kigo Nderabuzima, bavuga ko iyi myitwarire y’abaganga imaze kumenyerwa, ariko ko idakwiye.

Ihogoza Marie Grace yagize ati “Hari igihe umuntu ashobora kuharenganira waje afite nk’umurwayi arembye undi akagira kuri terefoni.”

Aba baturage bavuga ko iyi myitwarire idakwiye igaragazwa n’abaganga, bashobora kuba bayiterwa no kuba biganjemo abo mu cyiciro cy’urubyiruko, bagasaba ko hagira igikorwa, kuko bitabaye ibyo, hari n’abarwayi bashobora kuzarangaranwa bikaba byateza ingaruka zirimo n’izikomeye nko kubura ubuzima.

Soeur Godbelt Uwimana, uyobora iki Kigo Nderabuzima cya Rukoma, yabwiye RADIOTV10 ko badasiba kwibutsa abaganga ko telefone zitemewe mu gihe bari mu kazi.

Ati “Duhora tubibutsa kudakoresha amatelefoni kugira ngo batarangara cyangwa ngo babure uko bakira neza abaje batugana. N’ubundi byahozeho (Kubika terefoni, zigakoreshwa nyuma y’akazi) ubwo ni ukongera tukabakangurira bakazibika.”

Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma, Niyonagira Nathalie yavuze ko Umukozi ajya kuri terefoni atararangiza gutanga serivisi, ari amakosa akomeye.

Ati “None se umuntu aba yagiye mu kazi akajya muri telefoni! Inama tubaha ni ukunoza imitangire ya serivisi bita ku babagana. Igihe batararangiza gutanga serivisi ndumva ntabiba byihutirwa byo kuri terefoni. Turaza gukorerayo turabahwitura.”

INKURU MU MASHUSHO

Youssuf UBONABAGENDA
RADIOTV10

Comments 1

  1. Nkurunziza says:

    Bino ni ibintu bitari byiza ark institutions bakorera zagombye gushyiraho communication muri services ( telephone z,akazi) kuko wasanga aba arikubaza mugenziwe ibijyanye no mukazi batari gukora muri service zomwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru