Imwe mu ngamba zashyiriweho guhangana n’itumbagira ry’ibiciro yongeye gukanyagwa

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Nyuma y’uko Banki Nkuru y’u Rwanda izamuye inyungu ku nguzanyo zihabwa za Banki, bigamije guhangana n’itumbagira ry’ibiciro ku masoko, iyi Banki yagaragaje ko hari umusaruro byatanze, yongera kuyizamura, iyikura kuri 7%, iyishyira kuri 7,5% nyuma y’amezi atandatu.

Izamuka ry’ibiciro ku isoko ryabayeho mu gihembwe cya kabiri cy’uyu mwaka, ryatumye BNR izamura urwunguko rwayo, irushyira kuri 7% kuva muri Gashyantare uyu mwaka wa 2023.

Izindi Nkuru

Banki Nkuru y’u Rwanda igaragaza ko mu gihembwe cya kabiri cy’umwaka wa 2023 umuvuduko w’izamuka ry’ibiciro ku isoko mu Rwanda wageze ku rugero rwa 15.2% uvuye kuri 20.2% byariho mu gihembwe cyabanje.

Iyi mibare kandi igaragaza ko umuvuduko w’izamuka ry’ibiciro by’ibiribwa bikomoka ku buhinzi wageze kuri 40.4%, uvuye kuri 48.8%.

Ibiciro by’ibikomoka kuri petrole byo byageze kuri 5.1% bivuye kuri 13.6%, naho iby’ibindi bicuruzwa byageze ku rugero rwa 9.7% bivuye kuri 13.9%.

Nubwo imibare ubwayo igaragaza ko umuvuduko w’izamuka ry’ibiciro ku isoko ugabanuka, Banki Nkuru y’Igihugu yakajije ingamba zo guca intege iri zamuka ry’ibiciro, aho urwunguko rwayo yarushyize kuri 7.5% ruvuye kuri 7%. Icyo gipimo cyari cyujuje amezi atandatu gishyizweho.

Guverineri wa BNR, John Rwangombwa, yagize ati “Icyemezo twafashe uyu munsi ni ukuvuga ngo ‘ibi twagerezo birashimishije turashaka kubishimangira’. Izi mpungenge twebe tubonamo turashaka gufata ingamba zituma nubwo zazamo zisanga twashyizeho umwugariro udufasha kugabana ingaruka yabyo ku biciro. Ni yo mpamvu twongeye kuzamura. […] iyo haje ikibazo cy’ikirere; n’iyo wazamura inshuro magana atanu ntacyo bahinduraho. Ariko ibindi bishingiye ku gisubizo dufite, turabona bigenda neza.”

Banki Nkuru y’u Rwanda ivuga ko ibihembwe bibiri bw’ihinga bishize bitigeze bitanga umusarurro wari utegerejwe, byanatumye ibiciro bikomeza kuguma hejuru, bityo ko urwego rushinzwe ubuhinzi rugomba guhindura imikorere kugira ngo izi ngamba zirusheho gutanga umusaruro.

Ati “Ubundi uko twajyaga tubibona akenshi twagiraga amapfa mabi mu mwaka umwe nyuma tukamara nk’imyaka itatu ntakibazo. Harimo imihindagurikire y’ikirere ni byo, birashoboka ko ibyo twari tumenyereye birimo bihinduka. […] Igisubizo kiri mu rwego rwa Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi kugira ngo habeho ubuhinzi budashingiye ku kirere.”

Banki Nkuru y’u Rwanda ivuga ko biramutse bigenze neza uyu mwaka uzasiga umuvuguko w’izamuka ry’ibiciro ku isoko uri ku rugero rwa 8%.

David NZABONIMPA
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru