Sunday, June 22, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Imwe mu ngamba zashyiriweho guhangana n’itumbagira ry’ibiciro yongeye gukanyagwa

radiotv10by radiotv10
18/08/2023
in MU RWANDA, UBUKUNGU
0
Imwe mu ngamba zashyiriweho guhangana n’itumbagira ry’ibiciro yongeye gukanyagwa
Share on FacebookShare on Twitter

Nyuma y’uko Banki Nkuru y’u Rwanda izamuye inyungu ku nguzanyo zihabwa za Banki, bigamije guhangana n’itumbagira ry’ibiciro ku masoko, iyi Banki yagaragaje ko hari umusaruro byatanze, yongera kuyizamura, iyikura kuri 7%, iyishyira kuri 7,5% nyuma y’amezi atandatu.

Izamuka ry’ibiciro ku isoko ryabayeho mu gihembwe cya kabiri cy’uyu mwaka, ryatumye BNR izamura urwunguko rwayo, irushyira kuri 7% kuva muri Gashyantare uyu mwaka wa 2023.

Banki Nkuru y’u Rwanda igaragaza ko mu gihembwe cya kabiri cy’umwaka wa 2023 umuvuduko w’izamuka ry’ibiciro ku isoko mu Rwanda wageze ku rugero rwa 15.2% uvuye kuri 20.2% byariho mu gihembwe cyabanje.

Iyi mibare kandi igaragaza ko umuvuduko w’izamuka ry’ibiciro by’ibiribwa bikomoka ku buhinzi wageze kuri 40.4%, uvuye kuri 48.8%.

Ibiciro by’ibikomoka kuri petrole byo byageze kuri 5.1% bivuye kuri 13.6%, naho iby’ibindi bicuruzwa byageze ku rugero rwa 9.7% bivuye kuri 13.9%.

Nubwo imibare ubwayo igaragaza ko umuvuduko w’izamuka ry’ibiciro ku isoko ugabanuka, Banki Nkuru y’Igihugu yakajije ingamba zo guca intege iri zamuka ry’ibiciro, aho urwunguko rwayo yarushyize kuri 7.5% ruvuye kuri 7%. Icyo gipimo cyari cyujuje amezi atandatu gishyizweho.

Guverineri wa BNR, John Rwangombwa, yagize ati “Icyemezo twafashe uyu munsi ni ukuvuga ngo ‘ibi twagerezo birashimishije turashaka kubishimangira’. Izi mpungenge twebe tubonamo turashaka gufata ingamba zituma nubwo zazamo zisanga twashyizeho umwugariro udufasha kugabana ingaruka yabyo ku biciro. Ni yo mpamvu twongeye kuzamura. […] iyo haje ikibazo cy’ikirere; n’iyo wazamura inshuro magana atanu ntacyo bahinduraho. Ariko ibindi bishingiye ku gisubizo dufite, turabona bigenda neza.”

Banki Nkuru y’u Rwanda ivuga ko ibihembwe bibiri bw’ihinga bishize bitigeze bitanga umusarurro wari utegerejwe, byanatumye ibiciro bikomeza kuguma hejuru, bityo ko urwego rushinzwe ubuhinzi rugomba guhindura imikorere kugira ngo izi ngamba zirusheho gutanga umusaruro.

Ati “Ubundi uko twajyaga tubibona akenshi twagiraga amapfa mabi mu mwaka umwe nyuma tukamara nk’imyaka itatu ntakibazo. Harimo imihindagurikire y’ikirere ni byo, birashoboka ko ibyo twari tumenyereye birimo bihinduka. […] Igisubizo kiri mu rwego rwa Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi kugira ngo habeho ubuhinzi budashingiye ku kirere.”

Banki Nkuru y’u Rwanda ivuga ko biramutse bigenze neza uyu mwaka uzasiga umuvuguko w’izamuka ry’ibiciro ku isoko uri ku rugero rwa 8%.

David NZABONIMPA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

4 × one =

Previous Post

Umukinnyi ufite ibigwi yihariyeho mu Mavubi asubije ikibazo yibazwaho na benshi

Next Post

Ibyabujijwe abaganga bose mu Rwanda hari ababyadukanye babyimika nk’umuco

Related Posts

Umubyeyi ariyemerera gutwikisha umwana we umuhoro ushyushye amuhoye gukora mu nkono

Umubyeyi ariyemerera gutwikisha umwana we umuhoro ushyushye amuhoye gukora mu nkono

by radiotv10
21/06/2025
0

Umugabo w’imyaka 44 y’amavuko wo mu Murenge wa Kibirizi mu Karere ka Nyanza, ukurikiranyweho gutwika umwana we w’imyaka itanu akoresheje...

Ibindi bivugwa ku mugore witabiye Imana kwa Pasiteri nyuma yo kurarana

Ibindi bivugwa ku mugore witabiye Imana kwa Pasiteri nyuma yo kurarana

by radiotv10
21/06/2025
0

Umugore w’imyaka 30 wari waturutse mu Ntara y’Iburasirazuba wasanzwe yapfiriye mu nzu icumbitsemo Umupasiteri wo mu Karere ka Nyaruguru mu...

Umubano w’u Rwanda n’u Burundi waganiriweho hagati y’Abayobozi mu nzego nkuru z’Ibihugu byombi

Umubano w’u Rwanda n’u Burundi waganiriweho hagati y’Abayobozi mu nzego nkuru z’Ibihugu byombi

by radiotv10
21/06/2025
0

Perezida wa Sena y’u Burundi, Hon. Sinzohagera Emmanuel yagiriye uruzinduko mu Rwanda, yakirwa na mugenzi we Perezida wa Sena, Dr...

Abakoresha n’abakozi bose mu Rwanda bibukijwe umunsi w’ikiruhuko rusange

AMAKURU MASHYA: Mu Rwanda hatanzwe ikiruhuko rusange hafi icyumweru

by radiotv10
20/06/2025
0

Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo, yatangaje ko guhera tariki 1 Nyakanga kugeza ku ya kane 04 Nyakanga 2025 ari iminsi...

The rise and fall of hustle culture

The rise and fall of hustle culture

by radiotv10
20/06/2025
0

In today’s fast paced digital world, success is often measured by how busy you are, it is said that the...

IZIHERUKA

Umubyeyi ariyemerera gutwikisha umwana we umuhoro ushyushye amuhoye gukora mu nkono
MU RWANDA

Umubyeyi ariyemerera gutwikisha umwana we umuhoro ushyushye amuhoye gukora mu nkono

by radiotv10
21/06/2025
0

Ibindi bivugwa ku mugore witabiye Imana kwa Pasiteri nyuma yo kurarana

Ibindi bivugwa ku mugore witabiye Imana kwa Pasiteri nyuma yo kurarana

21/06/2025
Umubano w’u Rwanda n’u Burundi waganiriweho hagati y’Abayobozi mu nzego nkuru z’Ibihugu byombi

Umubano w’u Rwanda n’u Burundi waganiriweho hagati y’Abayobozi mu nzego nkuru z’Ibihugu byombi

21/06/2025
Abakoresha n’abakozi bose mu Rwanda bibukijwe umunsi w’ikiruhuko rusange

AMAKURU MASHYA: Mu Rwanda hatanzwe ikiruhuko rusange hafi icyumweru

20/06/2025
The rise and fall of hustle culture

The rise and fall of hustle culture

20/06/2025
Umuhanzi wakanyujijeho mu Rwanda umaze imyaka 10 hanze yatangaje inkuru ishimishije

Umuhanzi wakanyujijeho mu Rwanda umaze imyaka 10 hanze yatangaje inkuru ishimishije

20/06/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Ibyabujijwe abaganga bose mu Rwanda hari ababyadukanye babyimika nk’umuco

Ibyabujijwe abaganga bose mu Rwanda hari ababyadukanye babyimika nk’umuco

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Umubyeyi ariyemerera gutwikisha umwana we umuhoro ushyushye amuhoye gukora mu nkono

Ibindi bivugwa ku mugore witabiye Imana kwa Pasiteri nyuma yo kurarana

Umubano w’u Rwanda n’u Burundi waganiriweho hagati y’Abayobozi mu nzego nkuru z’Ibihugu byombi

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.