Umukinnyi ufite ibigwi yihariyeho mu Mavubi asubije ikibazo yibazwaho na benshi

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Haruna Niyonzima, kapiteni w’Ikipe y’Igihugu Amavubi, akaba ari na we washyizwe ku rutonde na FIFA ko yujuje imikino 100 mu ikipe y’Igihugu, yasubije abibaza igihe azasezerera mu ikipe y’Igihugu no kuri ruhago, ati “wenda naranasezeye.”

Haruna Niyonzima uri mu bakinnyi b’Abanyarwanda bamaze igihe muri ruhago, mu mpera za 2021, yasohotse ku rutonde rw’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA) rw’abakinnyi b’abanyabigwi bujuje imikino 100 bakiniye amakipe y’Ibihugu byabo.

Izindi Nkuru

Yanyuze mu makipe atandukanye, yaba ayo mu Rwanda no mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba, yanubakiyemo izina, ubu ari gukinira ikipe ya Al Ta’awon SC yo muri Libya.

Mu minsi ishize, mugenzi we Jean Baptiste Mugiraneza AKA Migi, yatangaje ko asezeye ruhago, uyu bakinanye amwifuriza ikiruhuko cyiza, gusa avuga ko na we ari bugufi.

Haruna Niyonzima, mu kiganiro yagiranye na RADIOTV10, yabajijwe ku bakomeje kwibaza igihe we azasezerera, yagize ati “Mbere y’uko mbasubiza numva nababaza nanjye. Ese babona bikwiye ko nsezera? Njyewe Haruna n’uyu munsi nshatse nasezera, ibyo bintu narabivuze, wenda naranasezeye, ariko njye ku giti cyanjye ntabwo nzasezera kubera abantu.”

Akomeza avuga ko afite gahunda ze yiyemeje muri ruhago, ati “Kuko n’ubundi njya gukina umupira ntawawunzanyemo, abantu bagiye kubona babona Haruna Niyonzima w’i Gisenyi…ariko njye ndi Umunyarwanda wamaze gukora izina, ntabwo nzasezera uko niboneye.”

Haruna Niyonzima akomeza avuga ko imbaraga zo guconga ruhago akizifite ariko ko “uko nifuje gusezera umupira w’amaguru, ni ibintu bitigeze bikorwa n’undi muntu. Ni yo mpamvu kugira ngo uyu munsi nemeze ngo nzasezera ryari, biracyarimo akabazo.”

IKIGANIRO CYOSE

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru