Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Yusuf Murangwa, aravuga ko Guverinoma igiye kuganira n’inzego zirebwa no kwagura umuhanda Remera-Masaka kugira ngo bitazabangamira serivisi z’ubuvuzi z’ibitaro bya CHUK bigiye kwimukira i Masaka.
Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Yusuf Murangwa yavuze ko imirimo yo kubaka ahazimukira Ibitaro bya CHUK i Masaka, igeze kuri 98%.
Yemeje ko ibikorwa byo kwimura ibitaro bizatangira mu kwezi kwa gatatu bikazarangira mu kwezi kwa cyenda uyu mwaka wa 2026, kandi bizakorwa mu byiciro bitandukanye kugeza muri Nzeri.
Depite Munyangeyo Theogene yagaragaje impungenge ko umuhanda Remera–Prince House–Masaka uri kubakwa ushobora kuzagira ingaruka kuri serivisi z’ubuvuzi z’ibitaro bya CHUK bigiye kwimukira i Masaka.
Yagize ati: “Uyu muhanda Remera–Prince House–Masaka, abantu batangiye kuwuvamo kubera imirimo yo kuwubaka. Ubusanzwe abantu bahamaraga amasaha abiri kubera umuvundo w’ibinyabiziga, none ushobora kuzajya utwara amasaha ane. Umurwayi uri muri iyo nzira, uwihutirwa, inkomere n’abandi bashobora kumara amasaha abiri cyangwa ane mu muhanda. Ibyo nabyo muzabirebe.”
Minisitiri Murangwa yavuze ko bagiye kuganira n’inzego zirebwa n’ikibazo cy’imihanda kugira ngo bitazabangamira serivisi z’ubuvuzi z’ibitaro bya CHUK zigiye kwimurirwa i Masaka.
Yagize ati: “Ku bijyanye n’umuhanda Remera–Masaka ugiye gukorwa, tuzafatanya n’ababishinzwe bose turebe ko bitegurwa neza kugira ngo bitazateza ikibazo.”
Kuri ubu, imirimo yo kubaka yamaze kurangira, hakurikiyeho iyo kunoza neza inyubako, gukora amasuku no gutegura ubusitani bwo imbere mu bitaro.
Ibi bitaro biri kubakwa n’Ikigo cy’Abashinwa cya Shanghai Construction Group Co. Ltd, bikaba biteganyijwe ko bizuzura bitwaye miliyari 85 Frw.
U Rwanda rufite intumbero yo kubaka urwego rw’ubuvuzi rugateza imbere ubukerarugendo bushingiye kuri serivisi z’ubuvuzi.


NTAMBARA Garleon
RADIOTV10








