Tuesday, July 28, 2026
RW|EN
MU RWANDA

Imwe mu nyubako y’imiturirwa izwi muri Kigali yibasiwe n’inkongi Polisi itabarana ingoga

Imwe mu nyubako y’imiturirwa izwi muri Kigali yibasiwe n’inkongi Polisi itabarana ingoga

Inyubako izwi nka Makuza Peace Plaza iherereye mu mujyi Rwagati mu Karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali, yibasiwe n’inkongi y’umuriro, ariko ishami rya Polisi rishinzwe kuzimya inkongi, rihagoboka itarakwira hose.

Iyi nkongi yadutse mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 03 Nyakanga 2024 nk’uko amakuru yageze kuri RADIOTV10 ubwo iyi nkongi yari icyaduka, yabivugaga.

Uwahaye amakuru RADIOTV10, yavuze ko abari mu mujyi rwagati muri iki gitondo bagiye kubona bakabona umwotsi mwinshi uri gupfupfunuka ku bice by’iyi nyubaho.

Polisi y’u Rwanda isubiza Umunyamakuru Oswald Mutuyeyezu wa RADIOTV10, yavuze ko Ishami ryayo rishinzwe kuzimya inkongi, ryihutiye kugera kuri iyi nyubako, kugira ngo rizimye iyi nkongi.

Ubutumwa bwa Polisi y’u Rwanda bwatambutse ku rubuga nkoranyambaga rwa X, bugira buti “Turabamenyesha ko Ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya inkongi y’umuriro ryahageze. Murakoze.”

Kugeza ubu ntiharamenyekana ibyangijwe n’iyi nkongi, n’icyayiteye, gusa turakomeza gukurikirana, kugira ngo hatangazwe amakuru arambuye kuri iyi nkongi y’umuriro.

Polisi yihutiye kuzimya iyi nkongi

RADIOTV10

Share this story: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

four × 2 =