Abantu babiri bishwe barashwe mu mujyi wa Nanyuki muri Kenya mu gihe habaga imyigaragambyo yamaganaga umugambi wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika wo gushyiraho ikigo cyo kuvuriramo abarwayi ba Ebola hafi y’ikigo cya gisirikare cya Laikipia Air Base.
Umwe mu bapfuye wamenyekanye nuwitwa Charles Mang’aro Mwangi w’imyaka 27. Ndetse Umuryango we uvuga ko atari mu bigaragambyaga, ahubwo yarashwe ari mu mirimo ye isanzwe. Undi muntu yapfuye na we yajyanywe kwa muganga yamaze kwitaba Imana, ariko uburyo yishwemo ntiburamenyekana neza.
Ku wa Mbere taliki ya 08 kamena abaturage amagana bakoze imyigaragambyo mu mihanda ya Nanyuki, batwika amapine banahagarika urujya n’uruza, mu gihe polisi yakoresheje ibyuka biryana mu maso kugira ngo ibatatanye.
Iyi myigaragambyo yatewe n’impungenge z’abaturage ku mushinga wa Amerika wo kubaka ikigo kizajya cyita ku baturage bayo bashobora kwandurira Ebola muri Repubulika ya Demokarasi ya congo.
Ubuyobozi bwa Amerika buvuga ko Kenya yatoranyijwe kubera ko iri hafi y’aho icyorezo kiri kandi ikaba yorohereza gutanga ubuvuzi bwihuse.
Kugeza ubu, inzego z’umutekano ntiziratangaza ibisobanuro birambuye ku rupfu rw’abo bantu babiri.
RADIOTV10






