Sunday, January 18, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Inama ku bifuzaga kuzahatanira umwanya wa Perezida w’u Rwanda nk’Abakandida bigenga

radiotv10by radiotv10
01/05/2024
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Inama ku bifuzaga kuzahatanira umwanya wa Perezida w’u Rwanda nk’Abakandida bigenga
Share on FacebookShare on Twitter

Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, iraburira abari gushaka imikono y’abashyigikira Kandidatire zabo zo kugira ngo bazahatane mu matora y’Umukuru w’Igihugu n’ay’Abadepite nk’abakandida bigenga; kuzirinda gukoresha uburiganya nk’ubwigeze kubaho mu matora yabanje, burimo n’abasinyishije abantu batakiriho.

Diane Shima Rwigara washatse guhatana mu Matora y’Umukuru w’Igihugu ya 2017, yavuzweho ubu buriganya bwo kuba ubwo yari ari gushaka abamusinyira ko bashyigikiye Kandidatire ye, yarasinyishije abantu batakinariho.

Abifuza gutanga kandidatire nk’abakandida bigenga mu matora y’Umukuru w’Igihugu n’Ay’Abadepite ya 2024 agiye kuba bwa mbere ahujwe mu Rwanda, kuva tariki 18 Mata 2024, batangiye gushaka imikono y’abantu 600 babashishyigikiye bagomba kuva mu Turere twose tw’Igihugu.

Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, Oda Gasinzigwa, agira inama abatangiye iki gikorwa kuzirinda kugwa mu buriganya bwagaragaye mbere muri iki gikorwa cyo gusinyisha ababashyigikiye.

Avuga ko igishyizwe imbere mu bikorwa by’amatora, ari amategeko, ndetse ko iyi Komisiyo “ifite ububasha n’inshingano zo kuzashyira imbere y’Abanyarwanda abantu amategeko yemerera kuba abakandida. Abo twakira bose tubamenyesha amategeko n’amabwiriza kandi tukabaha n’ibibafasha kugira ngo babashe kubyibuka.”

Avuga ko umuntu wifuza kuba Umuyobozi akwiye kwirinda amanyanga nk’ayo, kuko byaba binyuranyije n’indangagaciro zibereye Umuyobozi w’Abanyarwanda.

Ati “Umuntu wifuza kuba umuyobozi kuri uru rwego agomba kuba ari inyangamugayo muri we, bityo n’ibyo akora byose bikaba bijyanye na byo kuko atari yo yaba ahemukiye Abanyarwanda.”

Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, avuga ko uru rwego rworohereje abantu bifuza kwinjira muri iki gikorwa kugira ngo bazagikore neza, ku buryo “Nta mpamvu tubona umuntu atakoresha amahirwe yose yahawe n’Igihugu agakora ibitemewe n’amategeko.”

Yaboneyeho kugira inama abari muri iki gikorwa ko “bakora ibikwiriye biteganywa n’amategeko kandi tunababwira ko Komisiyo y’Igihugu y’Amatora icyakorwa kitajyanye n’amategeko tuzakimenya kandi uzatakaza amahirwe wari warahawe. Uzica amategeko, turi mu gihugu kigendera ku mategeko azamukurikirana.”

Oda Gasinzigwa atangaza ko kandidatire z’abifuza kuzitanga mu bazahatanira ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu, zizatangira kwakirwa tariki 17 Gicurasi 2024 nyuma y’uko abifuza kuzahatana nk’abakandida bigenga bo ubu bari muri iki gikorwa cyo gusinyisha ababashyigikiye.

Yavuze ko umubare n’amazina y’Abifuza guhatana nk’Abakandida bigenga, bizatangazwa mu gihe cya vuba aha, nyuma y’uko hakozwe igenzura niba mu mikono basinyishije hatarabayemo uburiganya.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

2 × three =

Previous Post

Hatanzwe umucyo ku kibazo Ubwato bukora nka Hoteli mu Rwanda bwagiriye mu Kiyaga

Next Post

Umugaba w’Ingabo zirwanira ku Butaka yagejeje ubutumwa bwa Perezida Kagame ku basirikare bari S.Sudan

Related Posts

Byinshi ku mabonekerwa atavugwaho rumwe bivugwa ko yongeye kubaho mu Rwanda n’ibyo inzego ziyatangazaho

Byinshi ku mabonekerwa atavugwaho rumwe bivugwa ko yongeye kubaho mu Rwanda n’ibyo inzego ziyatangazaho

by radiotv10
18/01/2026
0

Mu Murenge wa Gataraga mu Karere ka Musanze, abaturage benshi bakoraniye ku kigo cy’ishuri bavuga ko baje kureba amabonekerwa ya...

Kaminuza y’u Rwanda iravugwaho ubuhemu n’abo yari yagobotse ikaza kwisubira ibatunguye

Kaminuza y’u Rwanda iravugwaho ubuhemu n’abo yari yagobotse ikaza kwisubira ibatunguye

by radiotv10
17/01/2026
0

Bamwe mu baturage bahingaga mu butaka bari baratijwe na Kaminuza y’u Rwanda, ishami rya Huye, baravuga ko batangajwe no kubona...

What Dehydration Does to the Body (Beyond Thirst)

What Dehydration Does to the Body (Beyond Thirst)

by radiotv10
17/01/2026
0

When people think about dehydration, they often imagine one thing: feeling thirsty. While thirst is an early warning sign, dehydration...

Stepping in Rwandan Heroes’ Footsteps: A lesson Gen Z should always keep in mind

Stepping in Rwandan Heroes’ Footsteps: A lesson Gen Z should always keep in mind

by radiotv10
17/01/2026
0

Rwanda today stands as a peaceful, united, and hopeful nation. For many young people, especially Gen Z, this peace feels...

Ahakekwaho kuba haraturutse igisasu cyaturikanye abana batatu bavukana b’i Gicumbi

Hasobanuwe iby’igisasu cyabonetse hafi y’ishuri mu Mujyi wa Kigali

by radiotv10
16/01/2026
0

Polisi y’u Rwanda yemeje ko mu murima uri hafi y’Ishuri ryo mu Murenge wa Rutunga mu Karere ka Gasabo, habonetse...

IZIHERUKA

Byinshi ku mabonekerwa atavugwaho rumwe bivugwa ko yongeye kubaho mu Rwanda n’ibyo inzego ziyatangazaho
MU RWANDA

Byinshi ku mabonekerwa atavugwaho rumwe bivugwa ko yongeye kubaho mu Rwanda n’ibyo inzego ziyatangazaho

by radiotv10
18/01/2026
0

Kaminuza y’u Rwanda iravugwaho ubuhemu n’abo yari yagobotse ikaza kwisubira ibatunguye

Kaminuza y’u Rwanda iravugwaho ubuhemu n’abo yari yagobotse ikaza kwisubira ibatunguye

17/01/2026
What Dehydration Does to the Body (Beyond Thirst)

What Dehydration Does to the Body (Beyond Thirst)

17/01/2026
Stepping in Rwandan Heroes’ Footsteps: A lesson Gen Z should always keep in mind

Stepping in Rwandan Heroes’ Footsteps: A lesson Gen Z should always keep in mind

17/01/2026
Hatagize igihinduka abakinnyi batatu bafite amazina akomeye mu Rwanda bagiye kugaragara mu bururu n’umweru

Hatagize igihinduka abakinnyi batatu bafite amazina akomeye mu Rwanda bagiye kugaragara mu bururu n’umweru

16/01/2026
Ahakekwaho kuba haraturutse igisasu cyaturikanye abana batatu bavukana b’i Gicumbi

Hasobanuwe iby’igisasu cyabonetse hafi y’ishuri mu Mujyi wa Kigali

16/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Umugaba w’Ingabo zirwanira ku Butaka yagejeje ubutumwa bwa Perezida Kagame ku basirikare bari S.Sudan

Umugaba w’Ingabo zirwanira ku Butaka yagejeje ubutumwa bwa Perezida Kagame ku basirikare bari S.Sudan

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Byinshi ku mabonekerwa atavugwaho rumwe bivugwa ko yongeye kubaho mu Rwanda n’ibyo inzego ziyatangazaho

Kaminuza y’u Rwanda iravugwaho ubuhemu n’abo yari yagobotse ikaza kwisubira ibatunguye

What Dehydration Does to the Body (Beyond Thirst)

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.