Umuvamahanga ugeze i Rwanda atungurwa n’iterambere, amahoro n’umutekano bigaragara muri iki Gihugu, bamwe bagatekereza ko byubatswe mu myaka myinshi, nyamara ubu bimaze 29, nyuma y’urugamba rwo Kwibuhora rwakurikiwe n’urwo kubaka Igihugu. Isasu rya mbere rya RPA ryavuze saa yine z’amanywa,…Dusubize amaso inyuma turebe bimwe mu byaranze uru rugamba.
Ni urugamba rwarwanywe n’Ingabo zahoze ari RPA za RPF-Inkotanyi, zarutangije mu 1990, zikaza no guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Urugamba rwo Kwibohora, rwatangirijwe ku Mupaka wa Kagitumba, ubu uherereye mu Murenge wa Matimba mu Karere ka Nyagatare. Ahagana saa yine z’amanywa ni bwo isasu rya mbere ryumvikanye ry’izi ngabo zari iza RPA tariki 01 Ukwakira 1990.
Izi ngabo za RPA zari zigizwe n’urubyiruko rw’Abanyarwanda bari barambiwe kuba mu buzima bw’ubuhunzi kuko bari barirukanywe mu Rwanda mu 1959 bazizwa ko ari Abatutsi.
Nyuma yo gutera, uwari ubayoboye ari we Maj Gen Gisa Fred Rwigema yabasabye kwiyambura amapeti ya Uganda ubundi bakarangamira kuzambikwa ay’Igihugu cyabo bari bamaze kwinjiramo.
Hakurikiyeho kubacamo ibice cyangwa batayo, iya mbere n’iya kane aziha kwerekeza umuhanda Kagitumba-Kigali, iya gatandatu n’iya cyenda zikata ku ruhanda mu muhanda werekeza Kagitumba-Nyagatare.
Ku munsi wakurikiyeho tariki 02 Ukwakira mu 1990 wari umunsi w’akababaro kuko ari bwo Gen Maj Fred Rwigema yarasiweho ku gasozi ka Nyabwishongwezi, imodoka y’umwanzi yari ije gutata amakuru, ni yo yamurashe ahita yitaba Imana.
Ingabo zakomeje kuyoborwa na Maj Bunyenyezi Peter ndetse na Maj Chris Bunyenyezi, zakomeje kwirwanaho ari nako zitera ibitero mu bice bya Gabiro na Nyagatare mu gukomeza kurwanya umwanzi no kumwereka ko bagihari.
Maj Gen Paul Kagame yahinduye ibintu
Nyuma y’ibyumweru bibiri Gen Maj Fred Rwigema apfuye, hahise haza Paul Kagame wigaga muri Amerika, akihagera yabwiwe uko ibintu bimeze, asubira muri Uganda gato kureba bamwe mu banyapolitike ba FPR-Inkotanyi, agaruka tariki 28 Ukwakira, asanga abayoboraga izo ngabo nabo bishwe ku wa 24 Ukwakira 1990.
Umuyobozi w’Ingoro y’amateka y’urugamba rwo guhagarika Jenoside, Bashanana Medard ukunze gusobanura uko urugamba rwo kubohora Igihugu rwagenze, avuga ko Paul Kagame akimara kugaruka yahise ahindura amayeri, urugamba arukura Kagitumba mu mirambi arwerekeza ku Mupaka wa Gatuna.
Aha ni ho ingabo za RPA zisuganyirije zibasha no kujya zitera ibitero bigashegesha ingabo za Leta yari iriho ari nako barushaho kwakira urubyiruko rwinshi rwabasangaga aha Gatuna.
Urugamba rwaje guhindura umuvuno mu 1991 muri Nyakanga ubwo izi ngabo zari iza RPA zagoterwaga mu gace kazwi nka santimetero, ubu ni mu Murenge Tabagwe na Karama kuko kareshya na kilometero zirindwi z’ubutambike n’eshatu z’ubuhagarike.
Izi ngabo zarahagotewe zimara hafi amezi atandatu zizengurutswe n’umwanzi ari nako arushaho gutera ibisasu biremereye kugira ngo abasubize mu Gihugu cya Uganda.
Mu bice umwanzi yari yashyizeho imbunda ziremereye harimo umusozi wa Mabare, Bushara ya mbere, Kabuga, Mutojo, Nyamirama, Bushara ya kabiri, Nyabihara na Kentarama. Ni mu gihe ingabo za RPA zari zifite agasozi kamwe kariho imbunda ka Shonga.
Abasirikare ba RPA bagose umwanzi wari ubamereye nabi bamubuza inzira zituma yongera kubona ibyo kurya, ubuvuzi n’umusada w’abandi basirikare, ibi byatumye umwanzi abona ko amerewe nabi ahitamo guhunga bikaba byarakozwe mu gihe cy’amezi abiri.
Nyuma ingabo zakomereje mu bice bya Gatuna n’ahandi hatandukanye bagiye bafata bahava bahagarika Jenoside yakorewe Abatutsi ari nako batahana intsinzi tariki ya 4 Nyakanga 1994 ari nawo munsi bafatiyeho Kigali.
Ni urugamba rutari rworoshye kuko ingabo zari RPA zari zifite ibikoresho bicye, mu gihe zari zihanganye n’ingabo za Leta zari zifite byose kandi ziterwa ingabo mu bitugu.
Bamwe mu bari bayoboye uru rugamba, ku isonga Perezida Paul Kagame, yakunze kuvuga ko iyo umuntu arwanira intego nziza, ntagishobora kumukoma imbere, mu gihe abo bari bahanganye, barangwaga n’ibikorwa bibi byo kwica Abanyarwanda bo mu bwoko bumwe, ndetse no gusenya Igihugu.
Imyaka 29 irashize u Rwanda rubohowe. Ibyagezweho biruvugira kuko nyuma y’iyi myaka, rufite amahoro n’umutekano runasagurira amahanga, aho ingabo zarwo ziri mu butumwa bwo kugarura amahoro aho yabuze, rukaba ruza mu myanya ya mbere mu bipimo binyuranye by’imibereho myiza y’abaturage n’iterambere ry’ubukungu.
RADIOTV10