Ibinezaneza byasendereye umutima wa Christopher nyuma yo gufata ‘Selfie’ na Perezida Kagame

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umuhanzi Christopher Muneza ari mu byishimo, nyuma yo kugira amahirwe yo kwifata ifoto [selfie] ari kumwe na Perezida Paul Kagame.

Ni mu ijoro ry’igitaramo cyo ku Cyumweru tariki 02 Nyakanga 2023, ubwo Perezida Paul Kagame yakiraga abo mu ngeri zinyuranye mu rwego rwo kwizihiza isabukuru y’imyaka 29 yo Kwibohora.

Izindi Nkuru

Iri joro ryaranzwe n’ibyishimo, ryitabiriwe n’abo mu ngeri zinyuranye biganjemo urubyiruko, rwarimo n’abahanzi ndetse n’abakora mu nzego zinyuranye.

Umuhanzi Christopher, yahagiriye ibihe bitazibagirana, kuko yaboneyeho no gufata ifoto na Perezida Paul Kagame.

Ni ifoto yafashe ubwo uyu muhango wari uri guhumuza, uyu muhanzi uri mu bakunzwe mu Rwanda, yahise yegera Umukuru w’Igihugu amusaba ko bifotozanya Selfie, aramwemerera.

Umuhanzi Christopher ari mu byishimo bidasanzwe

Nyuma yo gufata iyi foto, umuhanzi Christopher yayishyize ku mbuga nkoranyambaga ze, ayishyiraho ubutumwa agira ati “Ibihe bitazibagirana, byo gufata ifoto yahoze mu nzozi zanjye hamwe n’ikitegererezo cyanjye.”

Muri uyu muhango, Perezida Paul Kagame yageneye ubutumwa Abanyarwanda by’umwihariko urubyiruko, abibutsa ko umwanya nk’uyu wo kuzirikana Kwibohora k’u Rwanda, ari n’uwo gutekereza ko ibyo u Rwanda rugezeho, rubikesha amateka aremereye yanditswe n’abemeye kumena amaraso yabo.

Yasabye Abanyarwanda by’umwihariko abakiri bato, kutemera ko aya mateka “yanditswe mu maraso, [keretse mubyemeye], ntabwo yaza ngo asibwe n’amateka yanditswe n’ikaramu. Amateka yanditswe mu maraso n’ayanditswe muri wino, murumva aho bitandukaniye.”

Image
Perezida Kagame yasabye Urubyiruko kutazemera ko hari uwatoba amateka y’u Rwanda
Muri uyu mugoroba harimo n’abakora mu ruganda rw’imyidagaduro

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru