Kwibohora29: Ubutumwa bukomeye bwa Perezida Kagame bureba buri Munyarwanda

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Perezida Paul Kagame avuga ko Kwibohora, bifite igisobanuro gikomeye mu mateka y’u Rwanda, kuko byagezweho hatanzwe ikiguzi kiremereye nk’amaraso ya bamwe, bityo ko ntawe ushobora gusiba ayo mateka, kandi ko bikwiye guharanirwa na buri Munyarwanda.

Umukuru w’u Rwanda yabitangaje kuri iki Cyumweru tariki 02 Nyakanga ubwo hakorwaga umugoroba wo gutarama hazirikanwa isabukuru y’imyaka 29 yo Kwibohora iba kuri uyu wa 04 Nyakanga.

Izindi Nkuru

Ni umunsi kandi ubaye nyuma y’uko tariki 01 Nyakanga na bwo hazirikanywe umunsi w’Ubwigenge bw’u Rwanda bwatanzwe tariki 01 Nyakanga 1962.

Perezida Paul Kagame yagarutse ku kuba kwizihiza iyi minsi byarahujwe bigashyirwa tariki 04 Nyakanga, avuga ko mbere na mbere byahuriranye bigasa nk’ibiza mu minsi yegeranye, ku buryo guhuza ibirori byo kubyizihiza, byari ngombwa.

Agaruka ku mateka y’Ubwigenge bwahawe u Rwanda tariki 01 Nyakanga 1962, Perezida Kagame yavuze ko nubwo byiswe ko u Rwanda rwabuhawe, ariko uko iminsi yagiye yicuma, byagiye bihindura isura, bwa bwigenge busa n’ubusubijwe abari babutanze.

Ati Tugenda dusa n’aho twabisubije abari baduhaye ubwigenge ngo mwikomereze n’ubundi ntitubishoboye, abitwaga ko baduhaye Ubwigenge barabisubirana, dusigarana izina ry’Ubwigenge.

Naho tariki 04 Nyakanga, yabayeho ubwo hahagarikwaga Jenoside yakorerwaga Abatutsi mu 1994 igahitana inzirakarengane zirenga miliyoni imwe, Perezida Kagame yavuze ko ari umunsi usobanuye byinshi kuri benshi ndetse no ku Gihugu muri rusange.

Ati Kuri benshi nanjye ndimo, ni nk’Ubunani, ni nk’itariki ya mbere ibanziririza umwaka abenshi twizihiza kuko igihe tumaze guhera mu 1994, uhereye ku itariki 04 Nyakanga, ni ibihe byahinduye byinshi.

Yavuze ko kuva icyo gihe ubwo hari benshi batari bakibona ko hari icyizere cyo kubaho, baje kukigira, biba nko gutangira ubuzima n’imibereho.

Ati Ndetse n’abatarashoboye kubaho kugera kuri uwo munsi, kubibuka bijyanye no kwibohora bitangirira aho. Ubuzima bw’Abanyarwanda, bw’u Rwanda, ni aho buhera, Igihugu cyacu gitangira kubara.

Yavuze ko urwo rugendo, rukwiye kuzirikanwa, ku buryo ibyabaye mu Rwanda, bitazongera kubaho ukundi, kuko imbaraga n’ubwitange byakoreshejwe mu kugira ngo ubuzima bw’Igihugu bugaruke, bidakwiye kwirengagizwa.

Yavuze ko amateka yo Kwibohora yanditswe mu maraso, [keretse mubyemeye], ntabwo yaza ngo asibwe n’amateka yanditswe n’ikaramu, amateka yanditswe mu maraso n’ayanditswe muri wino murumva aho bitandukaniye.

Yaboneyeho kongera guha ubutumwa abagambirira inabi ku Rwanda, bashaka gusiba amateka akomeye yamenekewe amaraso, bagendeye ku binyoma bacisha mu nyandiko, avuga ko buri Munyarwanda akwiye guharanira ko iyo migambi itazagerwaho.

Ati Iyo ubonye ibyandikwa ku Rwanda kenshi uyoberwa niba u Rwanda ari rwa rundi rwacu tuzi, twanditse amateka yarwo mu maraso yacu, abo rero ni ukubereka ko ibyo bavuga atari byo.

Yongeye kwibutsa Abanyarwanda ko bagomba iteka kurangwa n’amahitamo meza, bakirinda icyabasubiza inyuma cyatuma bongera kubaho nabi, avuga ko bisaba imbaraga ariko ko umusaruro wabyo ari wo mwiza.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru