Sunday, October 19, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

Indi mpanuka noneho ikozwe n’imodoka yari itwaye abakinnyi b’ikipe y’ubukombe mu Rwanda

radiotv10by radiotv10
03/02/2023
in FOOTBALL, SIPORO
0
Indi mpanuka noneho ikozwe n’imodoka yari itwaye abakinnyi b’ikipe y’ubukombe mu Rwanda
Share on FacebookShare on Twitter

Imodoka yo mu bwoko bwa Bus yari itwaye abakinnyi b’ikipe ya Mukura VS yakoreye impanuka mu Karere ka Rubavu aho igiye kwitegura umukino ifite mu mpera z’iki cyumweru.

Ni impanuka yabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 03 Gashyantare, ubwo iyi modoka yakompanyi ya Volcano isanzwe ifitanye imikoranire na Mukura VS, yinjiraga mu Mujyi wa Gisenyi.

Uwahaye amakuru RADIOTV10, yavuze ko iyi mpanuka ishobora kuba yaturutse ku kuba iyi modoka yacitse iferi kuko yagendaga ahantu hamanuka, igahita isekura indi modoka yari iparitse mu cyerecyezo yaganagamo.

Uyu waduhaye amakuru kandi avuga ko uretse kuba iyi modoka yangiritse, abari bayirimo bose bavuyemo amahoro kuko nta n’uwakomerekeyemo.

Ikipe ya Mukura VS yerecyeje i Rubavu kwitegura umukino wa shampiyona ifitanye na Rutsiro FC, uzaba kuri uyu wa Gatandatu tariki 04 Gashyantare 2023.

Ni impanuka ibaye mu gihe hari agahinda k’impanuka yabereye mu Kagari ka Gasagara mu Murenge wa Rusororo mu Karere ka Gasabo, aho ubwanikiro by’ibigori bwagwiriye abaturage bari baburimo, abagera mu icumi bagahita bahasiga ubuzima, hagakomereka abagera muri 36.

Indi mpanuka y’imodoka itwaye ikipe yaherukaga kuba muri Mata umwaka ushize, ubwo iyari itwaye abakinnyi b’ikipe ya APR FC yavaga i Shyorongi yerecyeza i Nyamirambo mu mukino wo kwishyura na Marines FC mu gikombe cy’Amahoro.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

15 − 14 =

Previous Post

Perezida Kagame yagaragaje uko Afurika yakwigobotora imbogamizi zo kutagira ibikorwa remezo

Next Post

Umuyobozi w’Urugaga ruri mu zikomeye mu Rwanda yeguye ataruzuza umwaka atowe

Related Posts

Ubutumwa bwa Kapiteni w’Ikipe y’u Rwanda nyuma y’umusaruro utarishimiwe

Ubutumwa bwa Kapiteni w’Ikipe y’u Rwanda nyuma y’umusaruro utarishimiwe

by radiotv10
17/10/2025
0

Kapiteni w’Ikipe y’Igihugu Amavubi, Bizimana Djihad, yagaragaje ko na bo batishimiye umusaruro babonye mu mikino baherutse gukina, ariko ko basezeranya...

Rayon imazemo iminsi ibibazo ubu iravugwamo inkuru nziza yashimisha abafana

Rayon imazemo iminsi ibibazo ubu iravugwamo inkuru nziza yashimisha abafana

by radiotv10
17/10/2025
0

Rutahizamu Fall Ngagne wa Rayon Sports wayifashije mu mwaka w'imikino ushize agashimisha abafana bayo, wari umaze amezi 10 mu mvune,...

Amakuru agezweho mu Ikipe iyoboye Shampiyona y’u Rwanda

Amakuru agezweho mu Ikipe iyoboye Shampiyona y’u Rwanda

by radiotv10
16/10/2025
0

Ikipe ya Police FC iyoboye urutonde rw’agateganyo rwa Shampiyona y’u Rwanda imaze gukinwa iminsi itatu, yatandukanye na Muhadjiri Hakizimana wari...

Amahirwe y’Amavubi yo kujya mu cy’Isi birangiye abuze burundu

Nyuma yuko Amavubi yongeye gutenguha Abanyarwanda harakurikiraho iki?

by radiotv10
16/10/2025
0

Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, yatangaje ko nyuma yuko Ikipe y’Igihugu itsinzwe imikino ibiri yikurikiranya, hagiye gushakwa uburyo hategurwa...

Umukinnyi w’umunyempano Djabel utaherukaga kugaragara muri Shampiyona y’u Rwanda agiye kongera kuyikina

Umukinnyi w’umunyempano Djabel utaherukaga kugaragara muri Shampiyona y’u Rwanda agiye kongera kuyikina

by radiotv10
14/10/2025
0

Manishimwe Djabel wanyuze mu makipe akomeye mu Rwanda nka Rayon Sports na APR FC yanabereye kapiteni, wari umaze igihe yaragiye...

IZIHERUKA

Curiosity grows around Rwanda’s new Digital ID
IMIBEREHO MYIZA

Curiosity grows around Rwanda’s new Digital ID

by radiotv10
18/10/2025
0

Ingabo z’u Rwanda ziri muri Sudani y’Epfo zagobotse abanyeshuri 900

Ingabo z’u Rwanda ziri muri Sudani y’Epfo zagobotse abanyeshuri 900

18/10/2025
Ubutumwa buryohereye umunyamakurukazi uzwi mu Rwanda yageneye umuhanzi wamwambitse impeta

Hamenyekanye itariki y’ubukwe bw’umunyamakurukazi n’umuhanzi bazwi mu Rwanda

18/10/2025
Minisitiri w’Intebe yirukanye abayobozi batatu mu bigo bibiri byo ku rwego rw’Igihugu

Minisitiri w’Intebe yirukanye abayobozi batatu mu bigo bibiri byo ku rwego rw’Igihugu

18/10/2025
Umusore arahigishwa uruhindu nyuma yo kwica ateye icyuma umukobwa bakundanaga bari banararanye

Umusore arahigishwa uruhindu nyuma yo kwica ateye icyuma umukobwa bakundanaga bari banararanye

17/10/2025
Igisirikare cy’u Burundi kiravugwaho gukaza imbaraga mu gufasha FARDC guhangana na AFC/M23

Igisirikare cy’u Burundi kiravugwaho gukaza imbaraga mu gufasha FARDC guhangana na AFC/M23

17/10/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Umuyobozi w’Urugaga ruri mu zikomeye mu Rwanda yeguye ataruzuza umwaka atowe

Umuyobozi w’Urugaga ruri mu zikomeye mu Rwanda yeguye ataruzuza umwaka atowe

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Curiosity grows around Rwanda’s new Digital ID

Ingabo z’u Rwanda ziri muri Sudani y’Epfo zagobotse abanyeshuri 900

Hamenyekanye itariki y’ubukwe bw’umunyamakurukazi n’umuhanzi bazwi mu Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.