Wednesday, January 28, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

Indi mpanuka noneho ikozwe n’imodoka yari itwaye abakinnyi b’ikipe y’ubukombe mu Rwanda

radiotv10by radiotv10
03/02/2023
in FOOTBALL, SIPORO
0
Indi mpanuka noneho ikozwe n’imodoka yari itwaye abakinnyi b’ikipe y’ubukombe mu Rwanda
Share on FacebookShare on Twitter

Imodoka yo mu bwoko bwa Bus yari itwaye abakinnyi b’ikipe ya Mukura VS yakoreye impanuka mu Karere ka Rubavu aho igiye kwitegura umukino ifite mu mpera z’iki cyumweru.

Ni impanuka yabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 03 Gashyantare, ubwo iyi modoka yakompanyi ya Volcano isanzwe ifitanye imikoranire na Mukura VS, yinjiraga mu Mujyi wa Gisenyi.

Uwahaye amakuru RADIOTV10, yavuze ko iyi mpanuka ishobora kuba yaturutse ku kuba iyi modoka yacitse iferi kuko yagendaga ahantu hamanuka, igahita isekura indi modoka yari iparitse mu cyerecyezo yaganagamo.

Uyu waduhaye amakuru kandi avuga ko uretse kuba iyi modoka yangiritse, abari bayirimo bose bavuyemo amahoro kuko nta n’uwakomerekeyemo.

Ikipe ya Mukura VS yerecyeje i Rubavu kwitegura umukino wa shampiyona ifitanye na Rutsiro FC, uzaba kuri uyu wa Gatandatu tariki 04 Gashyantare 2023.

Ni impanuka ibaye mu gihe hari agahinda k’impanuka yabereye mu Kagari ka Gasagara mu Murenge wa Rusororo mu Karere ka Gasabo, aho ubwanikiro by’ibigori bwagwiriye abaturage bari baburimo, abagera mu icumi bagahita bahasiga ubuzima, hagakomereka abagera muri 36.

Indi mpanuka y’imodoka itwaye ikipe yaherukaga kuba muri Mata umwaka ushize, ubwo iyari itwaye abakinnyi b’ikipe ya APR FC yavaga i Shyorongi yerecyeza i Nyamirambo mu mukino wo kwishyura na Marines FC mu gikombe cy’Amahoro.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

11 + 14 =

Previous Post

Perezida Kagame yagaragaje uko Afurika yakwigobotora imbogamizi zo kutagira ibikorwa remezo

Next Post

Umuyobozi w’Urugaga ruri mu zikomeye mu Rwanda yeguye ataruzuza umwaka atowe

Related Posts

Amakuru meza muri Rayon yerecyeye umukinnyi uri mu b’ingenzi bayo Bassané

Amakuru meza muri Rayon yerecyeye umukinnyi uri mu b’ingenzi bayo Bassané

by radiotv10
28/01/2026
0

Nyuma y'iminsi ari mu biruhuko iwabo mu Gihugu cya Cameroun yagiyemo nyuma y'imvune, Aziz Bassané Koulagna yagarutse mu ikipe ye...

Rutahizamu Adama Bagayogo watandukanye na Rayon yahise abona indi kipe

Rutahizamu Adama Bagayogo watandukanye na Rayon yahise abona indi kipe

by radiotv10
26/01/2026
0

Rutahizamu w’Umunya-Mali, Adama Bagayogo, uheruka gutandukana n’ikipe ya Rayon Sports, yerekeje mu ikipe ya AS Kigali, aho yasinye amasezerano y’amezi...

Igikombe cya Afurika muri Handball: U Rwanda rwatangiye neza muri ‘President Cup’

Igikombe cya Afurika muri Handball: U Rwanda rwatangiye neza muri ‘President Cup’

by radiotv10
25/01/2026
0

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda ya Handball yerekeje amaso ku gikombe kiswe 'President Cup' mu mikino y'Igikombe cya Afurika, itangira itsinda...

Rayon yemeje ko yatandukanye na rutahizamu wabonwaga nk’ahazaza hayo

Rayon yemeje ko yatandukanye na rutahizamu wabonwaga nk’ahazaza hayo

by radiotv10
23/01/2026
0

Rayon Sports yatangaje ko yatandukanye na rutahizamu w’Umunya-Mali, Adama Bagayogo, wari umwe mu bakinnyi bafatwaga nk’ahazaza ha Gikundiro, nyuma y’imyaka...

Ikipe iri mu zihabwa amahirwe yo kwegukana Shampiyona y’u Rwanda yasinyishije abakinnyi bane barimo uw’izina rikomeye

Ikipe iri mu zihabwa amahirwe yo kwegukana Shampiyona y’u Rwanda yasinyishije abakinnyi bane barimo uw’izina rikomeye

by radiotv10
23/01/2026
0

Ikipe ya Police FC yemeje ko yasinyishije abakinnyi bane, barimo Rudasingwa Prince na Nshimirimana Ismail Pitchou wanyuze mu makipe ya...

IZIHERUKA

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?
IBYAMAMARE

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

by radiotv10
28/01/2026
0

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

28/01/2026
Iby’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga y’umbyeyi we ubugirakabiri ntibivugwaho rumwe

Iby’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga y’umbyeyi we ubugirakabiri ntibivugwaho rumwe

28/01/2026
AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

28/01/2026
Amakuru meza muri Rayon yerecyeye umukinnyi uri mu b’ingenzi bayo Bassané

Amakuru meza muri Rayon yerecyeye umukinnyi uri mu b’ingenzi bayo Bassané

28/01/2026
Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

28/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Umuyobozi w’Urugaga ruri mu zikomeye mu Rwanda yeguye ataruzuza umwaka atowe

Umuyobozi w’Urugaga ruri mu zikomeye mu Rwanda yeguye ataruzuza umwaka atowe

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

Iby’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga y’umbyeyi we ubugirakabiri ntibivugwaho rumwe

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.