Umuyobozi w’Urugaga ruri mu zikomeye mu Rwanda yeguye ataruzuza umwaka atowe

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umushoramari Robert Bafukulera wari Umuyobozi Mukuru w’Urugaga rw’Abikorera (PSF), yeguye kuri uyu mwanya habura ukwezi kumwe ngo yuzuze umwaka yongeye kugirirwa icyizere agatorerwa uyu mwanya.

Byatangajwe n’ubuyobozi bw’Urugaga rw’Abikorera mu itangazo bwashyize hanze ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 03 Gashyantare 2023.

Izindi Nkuru

Iri tangazo ry’Ubuyobozi bw’Urugaga rw’Abikorera, rivuga ko “Robert Bafakulera yeguye ku mpamvu ze bwite.”

Ubuyobozi bwa PSF bukomeza bugira buti “Yatangaje ubwegure bwe mu nteko y’ubutegetsi yateranye uyu munsi tariki 3 Gashyantare 2023.”

Robert Bafakulera arahita asimburwa by’agateganyo na Jeanne Francoise Mubiligi wari usanzwe amwungirije, akazayobora kugeza igihe inteko rusange izahurira igatora undi muyobozi mushya.

Bafakulera yeguye kuri uyu mwanya, habura igihe gito ngo yuzuze umwaka yongeye gutorerwa kuba Umuyobozi wa PSF, kuko yari yongeye kuwutorerwa tariki 16 Werurwe 2022.

Icyo gihe yari asoje manda yagiyemo muri 2018 ubwo yasimburaga Gasamagera Benjamin wari umaze imyaka itatu ayobora uru rugaga.

Bafakulera wari watsinze ku majwi 122 mu matora y’umwaka ushize wa 2022, asanzwe ari umwe mu banyemari bakomeye, aho afite ibikorwa by’ishoramari mu by’amahoteli n’ubwikorezi.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru